Digiqole ad

Gatete George yahagaritswe muri Fan Club y’Amavubi

Uyu munsi kuwa kabiri tariki ya 5 Kanama ahagana saa sita z’amanywa, amakuru agera ku Umuseke yemeza ko umuyobozi wungirije muri Fan Club y’ikipe y’igihugu Amavubi, Gatete George aribwo yahawe ibaruwa imuhagarika u gihe kitazwi. Aya makuru yaje kwemezwa ku mugoroba mu nama ya komite y’abagize Fan Club y’Amavubi.

Muhawenimana Claude uyobora Amavubi FAN Club abafana bamushagaye basaba ko abayobozi barya amafaranga yabo bakwiye kwegura
Muhawenimana Claude uyobora Amavubi FAN Club nyuma y’umukino na Congo, bamwuzuyeho basaba ko abayobozi barya amafaranga yabo bakwiye kwegura

Amakuru agera ku Umuseke avuga ko uyu mugabo usanzwe ari n’umuvugizi w’ikipe ya APR FC yaba yazize amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 yahawe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yo gufasha imyiteguro abafana b’ikipe y’igihugu ubwo u Rwanda rwakiraga ikipe y’igihugu ya Libya ntiyayageza kuri abo bafana.

Ubusanzwe abafana b’ikipe y’igihugu bagenerwa amafaranga make yo kwifashisha mu bikorwa byo gufana; nk’amarangi yo kwisiga, imyambaro, ingoma, vuvuzela, amazi yo kunywa….

Ibi bibaye nyuma gato y’ubwumvikane bucye bw’abafana b’ikipe y’igihugu bwabaye nyuma y’umukino u Rwanda rwasezereyemo ikipe y’igihugu ya Congo Brazaville mu mpera z’icyumweru gishize, aho abana benshi bari bazungurutse umuyobozi wabo Claude Muhawenimana bamusaba ko bamwe mu bayobozi babo barya amafaranga aba agenewe gufasha aba bafana.

Umwe muri aba bafana uzwi ku izina rya Rwarutabura yabwiye Umuseke ko hari abayobozi babarya imitsi kandi ataribo baba banakoze akazi ko gufana.

Rwarutabura ati “Twe nk’abafana turavunika ariko bamwe mu bayobozi bacu batagira n’icyo bakora baturya imitsi n’ibyo twagenewe bikanyerezwa.”

Umuvugizi wa FERWAFA Bonnie Mugabe avuga ko bamaze kubona ibaruwa iturutse mu buyobozi bwa Fan Club y’ikipe y’igihugu ibamenyesha ihagarikwa ry’uriya muyobozi bo nta kindi bari babiziho.

Mu nama y’abayobozi b’abafana b’ikipe y’igihugu Amavubi ku mugoroba wo kuri uyu wa 05 Kanama, hatanzwe umwanzuro usaba ko abafana bitwa; Rwarutabura, Kawuberi (Cowbell) na Nyiragasazi basabiwe guhagarikwa amezi atatu muri Fan Club y’Amavubi bazira gutuka abayobozi ba Fan Club mu ruhame babita ibisambo.

NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Sha Claude we urabe atari wowe wafashe icyemezo, sinon bakwirenza mu minsi mike bakakugerekaho ibyaha utakoze nk’uko ubu se ko bakurenganije, uriya we wakoze detournement azafungwa nande niba koko ubutabera mu Rwanda bubaho.

    • ntibari baherutse kuvuga se ko  babikemuye?  ubwo  bari bageregeje kubica hejuru none biranze . gusa twizeye ko ari icyemezo cyafashwe kandi gishishojweho  na comite yose ya fan club.

    • karekezi we kuki ukunda byacitse?kuki mukunda kuzamura ibintu cyane?abo nibande uvuga ngo ntabwo bazamuhana?kuki muba mushaka gushyushya imitwe yabanyarwanda kubera ingengabitekerezo  mbi bababibyemo?wowe urwanda ubamo uraruzi?ubutabera burahari kandi burasagambye.wowe gumana ingenga bitekerezo yawe yogushyushya imitwe yabafana.

  • ntibari baherutse kuvuga se ko  babikemuye?  ubwo  bari bageregeje kubica hejuru none biranze . gusa twizeye ko ari icyemezo cyafashwe kandi gishishojweho  na comite yose ya fan club.

  • Ariko ni ryari hazafatwa imyanzuro ishingiye ku kuri? Abo bariye ayo mafaranga y’abafana ni ibisambo nyine by’ibijura none ndumva ababise ibisambo batagomba kubiryozwa ahubwo ibisambo ari byo bigomba kuryozwa ubusambo bwabyo

Comments are closed.

en_USEnglish