Digiqole ad

Abatoza b’abana bakina Rugby barishimira amahugurwa bahawe

Abatoza b’umukino wa Rugby 10 bo mu Mujyi wa Kigali bahawe amahugurwa y’iminsi ibiri yo ku rwego rw’abatoza b’abana bato muri gahunda yiswe “Get into Rugby”, kuri uyu wa gatatu nyuma yo kuyasoza batangaje ko abasigiye ubumenyi bwinshi buzabafasha gukundisha no gutoza abana bakiri bato b’Abanyarwanda.

Abatoza ba Rugby bahuguwe n'ababahuguye.
Abatoza ba Rugby bahuguwe n’ababahuguye.

Shema Serge, umwe mu batoza b’abana b’umukino wa Ruguby bahuguwe yadutangarije ko n’ubwo bari basanzwe bakora uyu murimo ngo hari byinshi bishya bigiye muri aya mahugurwa kandi bizeye ko bizabafasha gukundisha no gutoza abana bakiri bato muri uyu mukino.

Yagize ati “Dusanzwe dukora akazi ariko hari amategeko mashya y’uyu mukino tuba tutazi twamenye, hari n’ibindi byinshi tutari tuzi ku gukundisha abana uyu mukino ku buryo yifuza kuwukina akawunda akanawugumamo.”

Shema akomeza avuga ko aya mahurwa bahawe batazayapfusha ubusa ahubwo ngo bazayabyaza umusaruro.

Avuga kuri aya mahugurwa, Kamanda Tharicisse ushinzwe iterambere ry’umukino wa Rugby mu ishyirahamwe ry’umukino wari Ruguby mu Rwanda yavuze ko n’ubwo aya mahugurwa yahereye mu Mujyi wa Kigali ariko ngo mu minsi iri imbere bazamanuka no mu Ntara zose zigize igihugu cy’u Rwanda.

Kamanda yagize ati “Ubu turifuza kugira abana benshi bakina uyu mukino niyo mpamvu twatangiye guhugura abatoza b’abana, ubu twahereye i Kigali ariko mu minsi iri imbere turajya no mu Ntara zose zigihugu cyacu.”

Umukino wari Rugby nturamara igihe kinini mu Rwanda ariko ni umwe mu mikino iri kwihuta mu iterambere, dore ko umaze no gusakazwa mu mashuri.

Bari mu mahugurwa
Bari mu mahugurwa
Aha barimo bahabwa amasomo mu mpapuro.
Aha barimo bahabwa amasomo mu mpapuro.

Jean Paul Nkurunziza
UM– USEKE.RW

en_USEnglish