Digiqole ad

Haruna afitiye Yanga Africans icyizere cyo gutwara CECAFA

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima aganira na Umuseke nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzemo igihugu cya Congo Brazaville, atangaza ko ikipe ye ya Yanga Africans abona ihagaze neza ndetse ngo ku bwe nta yindi kipe yapfa kuyitwara igikombe cya CECAFA.

Haruna Niyonzima kizigenza w'Amavubi
Haruna Niyonzima kizigenza w’Amavubi

Haruna Niyonzima agaruka kuri ejo hazaza he mu ikipe ya Yanga Africans akavuga ko we acyiri umukinnyi w’iyi kipe ndetse ngo agiye no gusubira mu gihugu cya Tanzania kwifatanya n’ikipe ye.

Yagize ati “Maze amezi abiri mu ikipe y’igihugu ntari mu ikipe yanjye ariko akazi ka mbere ndakarangije ngiye gusubira mu ikipe yanjye.”

Haruna abajijwe niba kuba amaze igihe atari mu ikipe ye ategurana na yo irushanwa rya CECAFA bitazamuviramo kudahamagarwa mu bakinnyi Yanga izazana mu Rwanda, Haruna avuga ko ku bwe yizeye ko agomba guhamagarwa akazana n’ikipe ye ariko ngo binabaye ukundi ubwo yaba ari amahitamo y’umutoza.

Haruna yongeyeho ko afitiye icyizere Yanga Africans cyo gutwara igikombe cy’uyu mwaka ugereranyije n’andi makipe azitabira CECAFA.

Haruna ati “Twe nta kipe n’imwe iduteye ubwoba muri CECAFA kabone n’ubwo izabera mu Rwanda, ikipe yanjye mbona ariyo izatwara CECAFA Kagame Cup 2014.”

Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ry’uyu mwaka rizabera i Kigali kuva ku itariki ya 9 Kanama 2014. Itsinda A rigizwe na Rayon Sports yo mu Rwanda, Young Africans yo muri Tanzania, Adama City FC yo muri Ethiopia, Atlabara yo muri South Sudan na KMKM yo muri Zanzibar.

Itsinda B ubu ryo ririmo Gor Mahia yo muri Kenya, APR FC yo Rwanda, KCCA yo muri Uganda, Telecom yo muri Djibouti na Atletico y’i Burundi itozwa na Kaze Cedric wahoze atoza Mukura

Itsinda C rigizwe na Police FC yo mu Rwanda, Vital’O  yo mu Burundi, El Mereikh yo muri Sudan na Benadir yo muri Somalia. Amakipe azitabira imikino ya Cecafa aratangira kugera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri mu rwego rwo kwitegura iyo mikino.

NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • haruna mumwitondere. nonose azakinira (ashyigikiye) amavubi cg se yanga ?

Comments are closed.

en_USEnglish