Rwanda: Muri Basket naho ngo ntibazongera kubatiza
Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda yatangaje ko muri uyu mukino nabo batazongera kuzana abakinnyi b’abanyamerika mu ikipe y’igihugu bamwe bagahabwa amazina nk’uko byabayeho mbere.
Ibiro ntaramakuru Xinhua bivuga ko Ricahrd Mutabazi umunyamabanga wa FERWABA avuga ko bamaze kubona ko nta musaruro udasanzwe watanzwe n’abakinnyi bazanywe mu myaka yashize.
Kuva mu 2007 abanyamerika batandatu binjijwe mu ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ya Basketball bahabwa ubwenegihugu ndetse umwe ahabwa akazina ka Gasana. Ibi ngo byari bigamije kuzamura urwego rwa basketball mu Rwanda.
Mu bagizwe abanyarwanda harimo; Manix Auriantal, Robert Thomson, Edouard Miller, Kenneth (Gasana), Cameron Bradley na Mathieu Miller.
Usibye aba banyamerika muri iyi kipe harimo cyangwa hahozemo abandi bakinnyi bakomoka muri Congo Kinshasa nabo bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ngo bakinire ikipe y’igihugu ya Basketball.
Mutabazi avuga FERWABA igiye gushyira imbaraga mu gushakisha abakinnyi bakiri bato b’abanyarwanda bikanagabanya igiciro cyatangwaga ku bakinnyi b’abanyamerika.
Kuzana abakinnyi b’abanyamahanga hari amakuru yakunze kugarukwaho ko ababazana n’abayobozi bamwe na bamwe bari barabigize uburyo bwo kubivanamo indonke kuko aba bakinnyi bazanwaga ku giciro runaka cyumvikanyweho ariko abo bayobozi bakagira ayo baha abakinnyi bumvikanyeho havuyemo indonke zabo.
Nyuma y’ibyabaye ku ikipe y’igihugu Amavubi yasezerewe mu mikino y’amajonjora yo kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu kubera umukinnyi Tady Etekiama wiswe Daddy Birori ukomoka muri Congo Kinshasa, bisa n’aho ibi bitazongera mu mikino mu Rwanda.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ibi ndabishyigiye cyane kandi nifuza ko basketball y’u Rwanda yatera imbere. Abanyarwanda dufite akarusho mu bikenewe byose mu mukino wa Basketball. Dufite amahirwe yo kuba dufite ( taille/height/uburebure)… Ikigomba gukorwa ni ugukundisha uwo mukino abana bakiri bato kandi bagahabwa ibyangombwa( imipira, ibibuga,inkweto).. Ibi byagerwaho twese dushyize hamwe. Basketball ni umukino wagirira abana b’abanyarwanda akamaro.
Kubyerekeranye n’abanyamahanga, nagirango mbabwire ko Bradley Cameron ari mixed(avanze). Mama we ni umunyarwandakazi, na ho se ni umunyamerika Ni umwuzukuru w’umusaza wari Pasteur witwaga Sefuku w’i Rwamagana. Numva rero afite uburenganzira bwose bwo gukinira u Rwanda.
Bradley cameroun ntago akwiye gufatwa nkumunyamahanga kuko afite umubyeyi umwe wumunyarwanda(Mama we)
Comments are closed.