Digiqole ad

Tardy mu biganiro na Rayon ariko ntaragera mu Rwanda

Richard Tardy yabwiye Umuseke ko ari mu biganiro byo kuba yaza gutoza ikipe ya Rayon Sports nibumvikana. Gusa avuga ko ataraza mu Rwanda ngo bumvikane nk’uko bimwe mu bitangazamakuru mu Rwanda byabyemezaga.

Richard Tardy watoje amakipe muri Maroc, Cote d'Ivoire na Tunisia
Richard Tardy watoje amakipe muri Maroc, Cote d’Ivoire na Tunisia

Nimugoroba kuri uyu wa 14 Ukwakira 2014, Richard Tardy ku murongo wa Telephone yabwiye Umuseke ko ari iwabo mu Bufaransa. Ati “ Namenye ko muri Rayon Sports bakeneye umutoza, nanjye nk’umutoza ukeneye akazi nabagaragarije ko nshaka gutoza Rayon Sports

Uyu mutoza w’imyaka 64 yatangaje ko Rayon Sports yamubwiye ibyo imwifuzaho n’ibyo yamutangaho nawe ayisaba ibyo yumva byatuma akora akazi neza.

Ati “gusa ntabwo baransubiza kubyo njye nari nababwiye ko nifuza.”

Tumubajije ibyo yifuje kuri Rayon, uyu mutoza watoje ikipe ya Aris Thessaloniki F.C yo mu Bugereki, Africa Sports yo muri Cote d’Ivoire na Olympique Club Khouribga yo muri Maroc mbere yo kuza gutoza Amavubi mato mu Rwanda, yasetse ati “hahhaha namwe murabizi ibyo umukozi aba yifuza kumukoresha kugirango akazi yahawe agatunganye.”

Tardy avuga ko ategereje igisubizo Rayon Sports imuha kugirango abone kuza mu Rwanda kuko ubu akiri iwabo ataraza mu Rwanda.

Amakuru aturuka muri Rayon Sports avuga ko Richard Tardy ari mu bo bifuza cyane kubera  politiki nshya iyi kipe y’i Nyanza ngo ishaka gutangira yo kuzamura abakinnyi bato bayo  binyuze mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru (Football Academy) ryamaze gutangira i Nyanza.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ntawe mubonye kuko mwarinjiwe byararangiye.

  • Muri contrat bazagirana Rayon izibuke gushyiramo ko umushahara ushobora koboneka utinze…

Comments are closed.

en_USEnglish