Digiqole ad

Bamwe mu bakinnyi bazwi mu Rwanda n’inzozi zabo bakiri bato

Abakina umupira w’amaguru bamwe muri bo bakiri bato sizo zari inzozi zabo. Abana bakiri bato usanga bafite inzozi ahanini zishingira kubyo babona abakuru bakora bakumva bibanyuze. Bamwe mu bakinnyi bazwi mu Rwanda nka Emmery Bayisenge yumvaga azaba umucamanza, umuzamu uzwi ku izina rya Bakame we yumvaga azaba umushoferi w’imodoka zitwara abantu, Robert Ndatimana we yumvaga azaba umusirikare….bo n’abandi ubu bose umwuga wabo ni umupira;

Emery Bayisenge, Faustin Usengimana Robert Ndatimana Olivier Kwiera JLuc Ndayishimiye bita Bakame na Sibomana Patrick
Emery Bayisenge, Faustin Usengimana, Robert Ndatimana, Olivier Kwiera, JLuc Ndayishimiye bita Bakame na Sibomana Patrick n’inzozi zabo bakiri baro

Faustin Usengimana: Yavutse mu 1994, inzozi ze kuva akiri muto avuga ko zari ukuzakina umupira w’amaguru kuko yakuze abana na sekeru wamurez akundaga cyane umupira  bityo nawe nta kindi yatekerezaga kizamutunga uretse umupira w’amaguru.

Emery Mvuyekure : Uyu munyezamu wa AS Kigali, yavutse mu 1989 mu Burundi, avuga ko se umubyara yari umukinnyi abivuyemo ajya kuba umusifuzi mu Burundi, kuva akiri muto ngo yajyanaga na se muri bikorwa by’umupira. Ati “Nta kindi nanjye natekerezaga numvaga ko umupira ariwo gusa utunga abantu.”

 Djihad BIZIMANA : yavutse 12 Ukuboza mu 1995 i Goma muri Congo Kinshasa kuko umuryango we ariho wari warahungiye kubera amateka y’u Rwanda, nawe yakuze abona mu muryango we bakunda umupira, mukuru we Sibomana Abdoul yari icyamamare mu mupira w’amaguru, se umubyara nawe yari yarakinnye umupira cyane, gusa we ntiyabareberagaho, avuga ko yumvaga aziga akazitwa Docteur, gusa we n’ubwo akina umupira muri Rayon Sports uyu munsi, avuga ko nta rirarenga kuko ubu ari mu mwaka wa gatandatu mu ishuri rya ESPANYA kandi yumva azakomeza kubitwaza n’amasomo.

Emery BAYISENGE: Yavutse kuwa 02 Ugushyingo 1994, akiri muto we yumvaga ngo azaba umucamanza agatera ikirenge mu cya se wakoraga uwo mwuga. Gusa ariko agakunda n’umupira cyane, avuga ko iteka yahoranaga umupira wa ‘karere’ anabifashwamo n’abavandimwe be nabo bakundaga umupira, barimo n’ukina mu ikipe ya Police FC

Patrick SIBOMANA:  yavutse tariki 16 Ukwakira1996, yaraye yujuje imyaka 18,  akiri muto avuga ko yakundaga yumvaga akunze cyane kwiga imibare n’ubugenge, ubundi ngo akumva azakora muri Bank, ubu ari mu bakinnyi bafite amateka yo gukinira ikipe y’igihugu nkuru afite imyaka micye cyane. Ari mu bakinnyi batanga ikizere cyo kuzaba uwabigize umwuga ukomeye.

Djamal MWISENEZA: Yavutse mu 1985 we akiri muto avuga ko yumvaga azaba umuyobozi mu nzego za Leta kuko ngo mu maraso ye yiyunvagamo kuyobora cyane.

Michel RUSHESHANGOGA: Uyu myugariro wa APR FC avuga ko akiri umwana yakundaga umupira ariko akabipfa cyane na se wari umuntu wize washakaga ko yiga gusa, agahora amwumvisha ko umupira atari umwuga watunga umuntu umunyamashuli cyane we agashaka ko yiga akaminuza , mukumubwira yaheraga kumateka amwunvisha ko  umupira atari umwuga watunga umuntu. Avuga ko we yakomeje kwikundira umupira akajya kuwukina ariko abizi ko nataha ari bwakirizwe akanyafu, gusa ubu yaje kugera ku nzozi ze binashimisha ababyeyi be, ubu ni umukinnyi utanga nawe ikizere.

Ndayishimiye JLuc bita BAKAME : Yavutse tariki 01/01/1988 ku Kimihurura, akura ngo yakundaga cyane imodoka ndetse akumva ko azaba umushoferi kuko ngo yumvaga gukira ari ukugenda mu modoka. Igihe cye ngo byari bigoye kuvuga ko uzaba umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Robert NDATIMANA: Akinira Rayon Sports mubo hagati, mu bwana bwe yakuze yumva ko azaba umusirikare akagira amapeti akomeye, ubu ni umukinnyi ukomeye mu Rwanda.

Olivier KWIZERA:  Uyu munyezamu wa APR FC avuga ko akiri muto yunvaga azaba umunyamuziki kuko se, Gasasira J Felixis (Soso Mado) yari azwi cyane muri muzika nyarwanda, ariko uyu muhungu amaze kwigira hejuru yisanga yibera mu mupira gusa maze ibya muzika arabyibagirwa kuko na se yari amaze kwitaba Imana we akiri muto.

IRANZI J.Claude : Yavutse mu 1990 nta kindi akiri muto yarotaga uretse umupira w’amaguru kuko yavukiye ku Kimisagara hafi ya Maison de Jeunes bityo agahora ku kibuga cy’umupira bityo umupira umubamo akarande kugeza ubu umutunze.

Michel NDAHINDUKA bita Bugesera: yavutse 03/03/1990  we akiri muto avugako yumvaga azaba umu Technicien gusa ntiyari yakamenya neza techniques azakora,  yunvaga atarahitamo mze umupira uza kubizamo ahita yibagirwa ibya techniques akomereza ku mpano y’umupira yari yisanzemo. Ubu ni rutahizamu w’ikipe y’igihugu.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ndabasaba kugirango murebe kukibazo cyamanota ifatiraho kuri bruce mutanga umwana ntabwo yaba ahangayitse yiga yibaza ukwejo bizamera ngonaragiza gwabone amanota meza ? mutufashe rwose!

Comments are closed.

en_USEnglish