Digiqole ad

Athletisme: Bari gushaka ‘abasimbura ba Disi Dieudone’ bahereye ku bana

Mu mikino mu Rwanda uruhererekane ruragorana, kubona umukinnyi ukomeye usaza agasimburwa n’abandi bakomeye biracyari ihurizo. Impamvu ni uko nta gutoza abana bifatika biriho. Mu mukino wo gusiganwa ku maguru kuri uyu wa 19 Ukwakira 2014  batangiye gahunda y’igihe kirekire yo gushaka impano z’abakinnyi bahereye mu bakiri bato.

Umwana w'ikigero cy'imyaka itanu ariruka mu myitozo yo kwiyerekana kuri stade Amahoro
Umwana w’ikigero cy’imyaka itanu ariruka mu myitozo yo kwiyerekana kuri stade Amahoro

Iyi gahunda bayise “Kids Athletics Program” izamara imyaka ine, igamije gushaka bo gutoza abakinnyi benshi bo gusiganwa ku maguru mu gihugu hose nk’uko bivugwa na Nkezabo Jean Damscene, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino ngororamubiri mu Rwanda.

Ati “aba bana bashobora no gutazakina imikino yo kwiruka gusa, nitumara kubona impano zabo tuzabatoza ku buryo nyuma byakorohera n’abandi batoza kubahitiramo imikino bitewe n’uko umwana yakuze agaragaza uwo ashoboye.”

Nkezabo avuga ko babanje guhugura abatoza 576 bavuye mu makipe no mu bigo by’amashuri bitandukanye mu gihugu, bazakurikirana abana bagera ku 17 280.

Ati “ibi bizafasha kugarura gukunda imikino mu bana, gutanga akazi no kuzamura impano zishobora kuba ingirakamaro mu gihe kizaza.”

Muri iyi gahunda hatanzwe ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 13 z’amanyarwanda ku .bigo by’amashuri birindwi byatoranyijwe mu gihugu cyose kugira ngo bafashe abana babyigaho kwitoza.

Nkezabo avuga ko babanje gusinyana amasezerano n’ibi bigo kugirango ibi bikoresho bizajye bikoreshwa neza. Ndetse avuga ko nka Federation bazajya bakurikirana kenshi imitoreze y’aba bana ahatandukanye mu gihugu n’imikoresherezwe y’ibikoresho bahaye ibigo.

Ibigo byahawe ibikoresho ku kubitiro ni EPAK( Kimihurura), Ecole Primaire de Kagrama (i Rwamagana), Association Sport scolaire ya Huye, Ecole Primaire Gacurabwenge (i Gicumbi),Vision Jeunesse nouvelle (Rubavu),APR Athletic Club ndetse na Nyamasheke.

Rwigema Paterne ushinzwe imikino muri Minisiteri y’uburezi yabwiye Umuseke ko iyi gahunda ariyo nzira yoroshye yo kurema abakinnyi.

Abana batozwaga kuri iki cyumweru kuri stade Amahoro
Abana batozwaga kuri iki cyumweru kuri stade Amahoro
Baratozwa kunyaruka hakoreshejwe ibi bikoresho
Baratozwa kunyaruka hakoreshejwe ibi bikoresho
Kwiruka mu nzitane, baratozwa no kwiruka mu buryo butandukanye
Kwiruka mu nzitane, baratozwa no kwiruka mu buryo butandukanye
Baritoza kandi gusimbukira ku ruti
Baritoza kandi gusimbukira ku ruti
Bitangira umuntu akiri muto
Bitangira umuntu akiri muto
Ubushobozi buba bukiri bucye ariko iyo atojwe neza aca imihigo
Ubushobozi buba bukiri bucye ariko iyo atojwe neza aca imihigo
Uyu musore arerekana ubushobozi bwe mu kuvuduka
Uyu musore arerekana ubushobozi bwe mu kuvuduka
Bariruka bakuranwa banasimbuka urukiramende rugufi
Bariruka bakuranwa banasimbuka urukiramende rugufi
Uyu mwana w'umuhungu aratozwa kujugunya ibiremereye
Uyu mwana w’umuhungu aratozwa kujugunya ibiremereye
Uyu yagaragaje ko afite impano y'imikino nubwo ataracurwamo umukino umwe yakina neza
Uyu yagaragaje ko afite impano y’imikino nubwo ataracurwamo umukino umwe yakina neza
Ariruka mu biti kandi yihuta
Ariruka mu biti kandi yihuta
'Igiti kigororwa kikiri gito'
‘Igiti kigororwa kikiri gito’

 

Photos/JP NKURUNZIZA/UM– USEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ariko se abantu bazumva ryari? Niko harya ba Disi Diyedone ni kuriya babashatse? Bazanye abana kuri stade amahoro babona Disi Diyedone niwe urusha abandi kwirukanka?? NI MUKOMEREZE AHO.

    Murabura guteza imbere sport muhereye mu kitumvingoma (mu cyaro cya kure), ngo muzazana abana i Kigali mu gihe cy’icyumweru, mubahate mayoneze nimurangiza ngo mwabonye abana bazi kwiruka???

    Ariko buriya ababikora bize ibyo guteza imbere sport???

    • Ariko menya utasomye inkuru yose kuko iyo wabikoze uba wabonye ko iyi gahunda iteguye mu gihugu cyose; Soma igika gikurikira:

      **Muri iyi gahunda hatanzwe ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 13 z’amanyarwanda ku .bigo by’amashuri birindwi byatoranyijwe mu gihugu cyose kugira ngo bafashe abana babyigaho kwitoza.

      Nkezabo avuga ko babanje gusinyana amasezerano n’ibi bigo kugirango ibi bikoresho bizajye bikoreshwa neza. Ndetse avuga ko nka Federation bazajya bakurikirana kenshi imitoreze y’aba bana ahatandukanye mu gihugu n’imikoresherezwe y’ibikoresho bahaye ibigo.

      Ibigo byahawe ibikoresho ku kubitiro ni EPAK( Kimihurura), Ecole Primaire de Kagrama (i Rwamagana), Association Sport scolaire ya Huye, Ecole Primaire Gacurabwenge (i Gicumbi),Vision Jeunesse nouvelle (Rubavu),APR Athletic Club ndetse na Nyamasheke.**

      • ibintu nkibi rero nibyo byica sport yo mu Rwanda. kuki batoranya ibigo 7 mu gihugu kirimo ibigo by’amashuri muzi mwese?? kuki bidakorwa nka politiki ya sport ku rwego rwa Ministeri y’amashuri ifatanije n’iya sport??? buriya n’ibyabindi abantu bikorera umushinga bakabaha financement!! UBWO KOKO URABONA GUFASHA IBIGO 7 MU GIHUGU ARIBYO BIZEREKANA AHO ABANA BAFITE IMPANO ZA SPORT BARI??? Nsobanurire wenda ndibeshye.

        • Ariko rero menya hari icyo upfa na sport cg niyo fédération,ujya kubara ahera kuri 1,none se niba ibikoresho cg ubushobozi buhari ari ubwo babireke?cg bakore kuri ibyo 7 nihaboneka ubushobozi bazakomeze,Ikindi nakojyeraho nibyiza gukora sport ku bana kuko bazakura bayikunda njye nagize amahirwe yitangira ndi muri primaire byatumye yikunda ndanayikomeza dore imyaka ibaye 25.Nta narimwe nigeze nyikora numva ko ariyo izabeshaho.

  • bibiche, abantu nkuyu wiyise ni akumiro , hari ibintu aba yifitiye mumutwe , byabaye stuck mu bwonko kuburyo ibintu byose aba abibona macuri, ibaze kuza nko kunkuru nkiyi agasoma title akareba no kudufoto ubundi akavuga bimwe byari mumutwe we ntakundi , aho kuza ngo asome inkuru yose we akaza haribyo aje gushyira kurubuga.

  • Abana babakire gusa,nonese ababakene bo niryari?niryari muzakoresha ukuri?

Comments are closed.

en_USEnglish