Digiqole ad

APR FC vs BugeseraFC: Ndahinduka arahangana na murumuna we Rachid

 APR FC vs BugeseraFC:  Ndahinduka arahangana na murumuna we Rachid

APR FC mu myitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu bitegura Bugesera FC

17 Kamena 2015- APR FC ifite igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize iracakirana na Bugesera FC mu mukino wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa kane tariki 18/06/2015, Ndahinduka Micheal araba akina n’ikipe ya mureze ubu iyobowe na murumuna we Rachid witwara neza muri iyi kipe.

APR FC mu myitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu bitegura Bugesera FC
APR FC mu myitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu bitegura Bugesera FC

APR FC yasezereye La Jeneusse iyitsinze ibitego 3-0 muri 1/16  naho Bugesera FC yageze muri 1/8 isezereye AS Muhanga kuri penaliti .

Bugesera si ‘agafu k’ivuga rimwe’ muri iri rushanwa, tariki 27 Werurwe 2013 yasezereye Rayon Sports muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro iyitsinze ibitego 2-1. Icyo gihe ibitego bya Bugesera byatsinzwe na Ndahinduka Michel ndetse na Gafishi Innocent mu gihe icya Rayon Sports cyabonetse mu minota ya nyuma y’umukino gitsinzwe na Kambale Salita Gentil.

Ndahinduka Michel wagize uruhare rudasubirwaho mu gusezerera Rayon Sport FC ubu ari mu ikipe ya APR FC ndetse ni umwe mu bategerejweho  kwigaragaza ahura n’ikipe yamugize uwo ari we ubu kuko yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu ubwo yakinaga muri Bugesera FC mu 2013 mu cyiciro cya kabiri. Ahita aca ako gahigo yisangije kugeza ubu.

N’ubwo Ndahinduka Michel wahimbwe akazina ka Bugesera n’abafana b’umupira w’amaguru mu Rwanda  yavuye muri Bugesera harimo murumuna we. Bigiraneza Rachid umwe mu bakinnyi bakiri bato kandi bari kwitwara neza mu cyiciro cya kabiri.

Bigiraneza Rachid ni umukinnyi wakuriye mu ikipe ya Bugesera FC kimwe na mukuru we, gusa aza kuza mu ikipe y’Isonga ajya no mu ikipe y’igihugu y’abatarenje imyaka 17 ndetse ku mukino wabahuje n’ikipe y’igihugu ya Uganda abasha gutsindamo ibitego bibiri wenyine.

Ubu abakunzi b’umupira baravuga ko APR FC ititonze ishobora nayo guhura n’akaga mukeba wayo yahuye nako ubwo yasezererwaga n’iyi kipe mu mwaka wa 2013.

Mashami Vincent nyuma y’imyitozo ya mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yatangaje ko biteguye neza ikipe ya Bugesera FC.

Ati “Iyi kipe turayizi ko ubu ihagaze neza mu cyiciro cya kabiri kandi ntitwayijenjekera rwose.”

Mashami avuga ko ubu APR FC iri kwitegura cyane kuko izi Bugesera yigeze gusezerera Rayon sport kandi icyo gihe ngo na Rayon yari ihagaze neza.

 

Uko amakipe agomba guhura muri 1/8:

Kuwa Gatatu, tariki 17/06/2015

AS Kigali vs Isonga (Mumena, 15h30)

SC Kiyovu vs Sorwathe (Ferwafa, 15.30)

Espoir vs Vision JN (Muhanga, 13h00)

Musanze vs Etincelles (Musanze, 15h30)

Mukura vsGicumbi (Muhanga, 15h30)

 

Kuwa Kane, tariki 18/06/2015

Police vs Sunrise (Mumena, 15h30)

Rayon Sport vs Sec (Kicukiro, 15h30)

APR vs Bugesera (Ferwafa, 15h30)

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish