Digiqole ad

Kayonza – Yapfuye nyuma yo gukubitwa muri Karate. Federation ngo ntibiyireba

 Kayonza – Yapfuye nyuma yo gukubitwa muri Karate. Federation ngo ntibiyireba

Muri Karate hari ubwo umuntu ashobora gukubita undi bikamuviramo kubura ubuzima

17 Kamena 2015- Umusore w’imyaka 22 witwa Bayingana wo mu kagari ka Kayenzi Umurenge wa Gahini mu karere ka Kayonza yitabye Imana ku cyumweru agejejwe iwabo avuye gukina Karate nyuma yo gukomeretswa mu mutwe. Perezida wa Federation y’umukino wa Karate  avuga ko ibyo bitabareba.

Muri Karate hari ubwo umuntu ashobora gukubita undi bikamuviramo kubura ubuzima
Muri Karate hari ubwo umuntu ashobora gukubita undi bikamuviramo kubura ubuzima

Nyina w’uyu musore witwa Dativa avuga ko kuwa gatandatu yagiye kubona akabona umwana we wari wazindutse ajya gukina Karate bamuzanye mu rugo yanegekaye ababara mu mutwe.

Uyu mubyeyi yatangarije Radio One ko umuhungu we bamuzanye kuri moto ageze mu rugo araremba bamujyana ku bitaro i Gahini, agezeyo bamwohereza kuri CHUK i Kigali byihutirwa ariko ku cyumweru apfira mu nzira bamujyanayo.

Dativa ati “Bamuzanye kuri moto, ancira amarenga ko yakubiswe ku mutwe kuko atabashaga kuvuga. Kwa muganga nabo bemeje ko yakomerekejwe mu mutwe.”  

Uyu Dativa avuga ko icyamubabaje kurushaho ari uko muri ibi bibazo byose bagize kugeza mu gushyingura umwana we nta muntu wo mu nzego ziyobora Karate wigeze abageraho ngo abakomeze.

Dativa ati “Umwana wanjye niwe nafataga nk’umugabo wanjye, nibwo yari akirangiza ishuri, niwe nari ntezeho imibereho mu gihe kiri imbere.”

Abaturanyi ba Dativa bavuga ko abayobora umukino wa Karate mu Rwanda bari bakwiye gufasha uyu mubyeyi muri ibi byago yagize.

Uwayo Theogene umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda yatangaje ko iyo mikino yaberaga i Kayonza itari izwi na Federation ayoboye. Ko Karate ubusanzwe hari abayikina ku giti cyabo no mu makipe yigenga bityo ko ibibaye muri iyo mikino bitabazwa Federation ayoboye.

Yagize ati “imikino nkiyo tutazi ntabwo itureba nka federatio.”

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Buriya baramuviziye bamukubita ahamwica babigambiriye. Kumukubita ahantu habi bajijisha ngo barakina, n’imitwe. Ahubwo abo bantu bakinanaga babakurikire, inzego zibishinzwe zinamenye ngo iryo tsinda rikora iyo mikino rirazwi, ryashyizweho nande, rishyigikiwe nande, muzasobanukirwa. Nyuma muhite mubahagarika kdi ugira icyo agaragaraho mu rupfu rw’uwo musore, ahite afatwa ahanwe, n’ubwo umwana atagaruka, byibura ubutabera cga police zikurikize amategeko niba hari agatsiko kamugambaniye kumwica muri ubwo buryo.

  • umuntu w umuyobozi kandi ufite umubiri ndumva atasubiza kuriya , birababajeeeeeee ,

  • Nanjye ndumva #Federation Ntakosa ifite,nanicyo igomba kubazwa mugihe ikipe yakinagamo itazwi na federation(kuko wasanga ari n’urugomo rusanzwe) ndetse akaba yakubitiwe mu mikino itanazwi na federation ya karate mu Rwanda.

  • Jeanne U, ntitukavange ibintu. Amarushanwa azwi na Federation agira uko ategurwa, amategeko agenderwaho harimo no kuba ari umukino nyine atari intambara n’andi menshi agomba kubahirizwa. Niba abantu bagiye hariya bagakina hanyuma hakavamo ikibazo, si Federation ikwiye kubibazwa. Ubu se abana baramutse bakina Football mu muhanda umwe akagwa agakomereka cyangwa imodoka ikamugonga agapfa abantu bahita birukira muri Ferwafa ngo niyo igomba kubibazwa kuko abana bakinaga umupira w’amaguru kandi ari Ferwafa iwuyobora ?

  • Iyi nkuru nayisomye irambabaza nk umuntu nanjye ukina umukino wa Kara-te; gusa mbere na mbere ndihanganisha uwo mubyeyi wabuze umwana we mubwira ngo nakomere.

    Gusa hari umuntu watanze igitekerezo kuri ino nkuru, nifuzaga kugira icyo mbivugaho no kugira icyo nasobanurira abantu batazi iby uyu mukino:
    Guhita wemeza ngo bamwishe/bamukubise babigambiriye ntibyaba ari byo pe!

    Ngewe mfite umukandara w umukara Dan ya mbere, ariko buriya mu Rwanda hari ikibazo kigoranye: nk uko perezida wa Federation yabivuze usanga hari amatsinda y abantu bihuza bakajya bakina ariko federasiyo itabizi kdi akenshi usanga abantu babatoza nta bumenyi bafite buhagije bwatuma batoza (ndavuga aho mu byaro!) Kuko abenshi nabo usanga bakiri abatangizi (Beginners) ni ukuvuga umuntu wese utaragira umukandara w umukara. Izo mpanuka rero akenshi ziterwa n uko nta n umwe uba ufite ubushobozi bwo gukontorora (Control) mugenzi we, haba uwigisha ndetse n uwiga.
    Rero icyo nabwira abantu bikwihutira guhita bavuga ko harimo inzika, kuko izo mpanuka muri karate ikozwe mu buryo butari ubwa kimwuga ziba zishoboka cyane ariko akenshi ugasanga nta bundi bugome bwari burimo.
    Natwe twagiye tuzamuka tunyuze mu nzira nk izo, tukazagira Imana tukabo amashyirahamwe (Clubs) zikomeye zifite abarimo b abanyamwuga kdi azi na Federasiyo.
    Gusa ikindi nongeraho ni uko na polisi cg izindi nzego z umutekano zakora akazi kazo zikamenya ukuri amategeko akubahirizwa ntawe urenganyijwe.

    • Inzego z’umutekano zihaturiye zifatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage baho cga abandi bakinnyi bagenzi be bakiniraga aho hantu n’uwo mutoza waho, ndetse banarebe n’uwo bakinannye akamukubita mumutwe agapfa, batange ibisobanuro bifatika kuko aha turi kuvuga ku mwana w’umusore wapfuye akubiswe. Ubundi se ninde utazi ko mu mutwe batahakubita? Uwabikoze nahannwe nta kindi. Harimo ikinti cyibyihishe inyuma, naho gushoshoza uyu muntu agafatirwa ibyemezo. Ko se wumva biteguraga amarushanwa, murumva atarafite uyategura? Uyahagarariye wayateguye akanabimenyesha abagomba gutoza abo bana? Muzabidukurikiranire kuko uwo mwana yaragambaniwe. Ntautazi ko mumutwe hitonderwa, kdi nabo barabibabwira iyo babigisha iyo mikino. Uru rupfu rwose, uru rupfu, harimo tena.

  • Karate nayiretse maze kubona ko ari ukwiga ububandi. Kuki umuntu yakwiga ngo kwirinda kandi twagombye kurishaho kwiga kubana n’abandi?
    Namaze kubona Dan ya 2 mbona ko nta mukino urimo ahubwo ni ukwiga uburwanyi.
    Nihanganishije ababuze uwabo, abakina karate bari bakwiye kumuremera

    • Ndahamya ntashidikanya ko nta na orange ufite wowe…uretse no kwipassa ndende…

  • Uwo muryango ni wihangane, icyo Imana yaguteguriye ni icyo,ntiwakigobotora. ark na njye, iby’abanyarwanda bamwe b’ubu birantangaza. nta pole cg kubanza gufata mu mugongo uwagize ibyago. ubwo c uwo muyobozi wa karate, iyo abihanganisha akabanza akumva ibiva muri enquete, ntakwihutira kuvuga irya nyuma?? ntazi k ari izina karate muri rusange iba iseba! nk’ubu abantu barahabutse, banagendeye kubyo twumvise yavuze!! yayaa, inzego zimufashe akurikirane akarere ku mikinire y’akajagari y’umukino ayobora.. yewe kereka mvuga n’ umunwa naho ubundi sinabyandika ngo mbirangize….

  • Ibibazo mubaturage rwose nibyinshi…Ubwo hari nikindi bagakwiye kumenya, ibyo babona muri filme ntago wabikora mubuzima busanzwe…Ahubwo Federation, nisabe inzego z’ibanze nabashinzwe umutekano, ko umuntu uzagaragara atoza karate ahatazwi kandi atabifitiye uruhushya, azage atwarwa nabashinzwe umutekano…kuko niyo wwayikora kugiti cyawe, murugo iwawe, ntizitwe gutoza…ninaho hava abana bashaka kwigaragaza muri cartier ko bakina, abandi bagakubitwa mubundi buryo bikitirirwa karate

  • Kugira ngo byumvikane beza dufate urugero kuri football. Mu murenge wa kayonza abantu baramutse bakinye umupira mu rwego rwo kwishimisha ku kibuga umwe akaba yagira ibibazo akavunika cg akanapfa ubwo byabazwa Ferwafa?! kuki muri karate byo tutabireba muri ubwo buryo?!

  • Ibibazo bibaho ubuse ikikibazo kireba FERWAKA !!!!! nta mahuriro na mba. Clubs zamabandi ntizabazwa federation.

Comments are closed.

en_USEnglish