Jimmy Mulisa yagizwe ambasaderi wa Airtel muri Airtel Rising Stars
Kuwa gatandatu Airtel Rwanda yatangije igikorwa cya Airtel Rising Stars ku nshuro ya gatatu mu Rwanda, kigamije kuzamura impano z’abana batarengeje imyaka 17 mu mupira w’ amaguru, inashyiraho Jimmy Mulisa nka ambasaderi wa Airtel muri iki gikorwa.
Muri iki gikorwa Airtel yifashishije umukinnyi wamamaye mu Rwanda ndetse n’iburayi, akinira ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Jimmy Mulisa. Umwaka ushize ibi byakozwe na Tony Adams wakiniye ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’ u Bwongereza.
Jimmy Mulisa yabwiye Umuseke ko aba bakinnyi bakiri bato bagize amahirwe kuko mu gihe cyabo umwana yirwarizaga ashaka uko atera imbere, ariko ubu Airtel iri kubibafashamo.
Mulisa ati “Aba bana bagize amahirwe akomeye kuburyo nibayabyaza umusaruro bizatuma bavamo abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.”
Iki gikorwa cyatangiriye mu Ntara y’ u Burasirazuba i Rwamagana, cyatangijwe n’akarasisi k’amakipe y’abana kahereye mu mujyi wa Rwamagana kagasorezwa ku kibuga cy’umupira cya Polisi y’igihugu ari naho habereye ibyo gutangiza Airtel Rising Stars.
Teddy Bhullar umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda atangiza iki gikorwa yavuze ko iki gikorwa Airtel igikora mu Rwanda ndetse n’ahatanukanye ku isi hagamijwe gufasha abana kugera ku nzozi zabo.
Ati “Twifuza ko Airtel Rising Star ifasha abana kugera ku nzozi zabo zo gukina umupira w’amaguru nk’ababigize umwuga.”
Antoine Rutsindura umutoza wari uhagarariye FERWAFA yashimiye cyane Airtel Rwanda iri gufasha kandi FERWAFA muri gahunda nayo isanganywe yo guteza imbere umupira w’amaguru binyuze mu kwita ku mpano z’ abakinnyi bakiri bato cyane.
Uyu mwaka wa 2015, irushanwa rya Airtel Rising Stars rizitabirwa n’ amakipe 64 y’abana ahatandukanye mu gihugu.
Aya makipe ay’abahungu ni 48 ay’abakobwa ni 16.
Imikino ya mbere izabera i Kigali mu cyumweru gitaha bizakomereze no mu bindi bice bitandukanye by’ igihugu.
Muri iyi mikino hazaba hari impuguke zishinzwe kugenda zireba abakinnyi bafite impano yo gukina umupira w’amaguru.
Muri iki gikorwa kandi habayeho imikino ibiri ku bahungu n’abakobwa maze amakipe yatsinze ahabwa ibihembo birimo n’ibikombe ku ikipe yatsinze yaba abakobwa ndetse n’abahungu.
Ikipe ya Airtel ku bakobwa ikaba ariyo yegukanye igikombe naho mu bahungu ikipe y’ umurenge wa Rubona itsinda Airtel igitego 1-0.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW