‘Abakozi’ ba Rayon bafashwe bacuruza amatike mahimbano
Ku mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’amahoro wahuzaga Rayon Sports na Etincelles kuri uyu wa 21 Kamena ku Kicukiro, abakozi babiri bacuruza amatike ya Rayon Sports batawe muri yombi kubera gucuruza amatike mahimbano atemewe.
Aime Niyomusabye Umuvugizi wa Rayon Sports yabwiye Umuseke ko abafashwe ari abakozi babacururizaga amatike kandi bagitegereje ko iperereza rya Police rikomeza.
Umwe mu bafashwe wicaye mu modoka ku ifoto, niwe wazanye n’andi matike yose yacurujwe ku mukino. Gusa yavugaga ko atari azi ko amatike ari gucuruza ari amahimbano.
Aya matike yose ngo aba yayavanye ku munyamabanga uhoraho wa Rayon Sports.
Amatike yafashwe aciruza atemewe yari amatike ateweho cashet ya kamwe mu tugari two mu karere ka Nyanza.
Bamwe mu bafana baganiriye n’Umuseke bavuga ko ibi birimo bamwe mu bayobozi ba Rayon kuko ngo aba bagabo baza gucuruza amatike nta n’umwe muri bo wabona cachet y’Akagali bimworoheye, kandi ubusanzwe bacuruza amatike bahawe.
Police ikaba ikomeje iperereza.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
15 Comments
Ngiyo RAYON nyine, ubwo ejo nabyo se ni APR yabibatumye. bagiye bemera ko bagwa henshi. nta ndangagaciro na zimwe z’ubunyangamugayo wabasangana!!
Mukomeze mubwize Rayon ukuri yenda kwazayibatura. Ikibazo ni uko aba rayon batinya ukuri kurusha uko umuriro utinya amazi. Genda Rayon warakubititse: kuyoborwa n’ikinyoma n’ubusambo n’ubwibone imyaka n’imyaniko kandi bigafata!!!!!!!
Abatazi rayon ngiyo iramenyekanye
cash ya kagali yageze muri rayon sport aka nakumiro ubu ni bwa buyobozi bwitwaza rayon bugakoresha amakosa ibirango igihugu kiba cyarageneye service runaka sha muraza ku bisobanura tu? mwarangiza de gaule niwe ubiciye kipe!
BAKORE IPEREREZA NEZA KANDI NIZEYE KO GITIFU W’AKO KAGALI YAMAZE KUGERA NDANI YA MAFERABETO
Rayon nagati kateretswe n’imana sibwo bwa mbere inyura mubigeragezo.Muzabibaze panthère noire cyangwa Mukungwa.
Ngiyo impamvu ituma bigorana kuyobora rayonsport fc. Ntabwo ibisambo bishobora kukorohera uramutse ugiyemo ushaka gukorera muri transparence. Niyo mpamvu batemereye gukomezanya na Rwanda sport promoter, bayibuza kubarura abafana no gukata amafranga kuri za unite za telephone. Ibi byari gutuma amafranga yose yinjiye amenyekana neza, kandi yasohoka kuri konti uyasohoye akaba agaragara. ntabwo byari gutuma bayiba neza kuko byari kugaragara. Bahita bavuga bati reka Rwanda sport urimo urakora nabi dusheshe amasezerano. Ngabo baragaragaye. Ariko rwose barekeye aho ayo batwaye ntahagije ra, bakareka abakunzi b’umupira bakishima. None dore kubera ubusambo bwabo badakurikira inyungu rusange batumye abakinnyi bose bigendera kandi ubona nyine nta na gahunda bafite yo kuzana abandi.
abantu musigaye muhimba aamafaranag police yabafatiye ingamba zihambaye none dore bigeze no mu barayonn mrarye menge nimushaka mu isubireho si non abahungu ba leta barabakanda
Genda gasenyi waragowe
Nguwo umukire Hadgi ujya atubeshya ko adufasha nawe ari mubateguye Coup.
Muraho! simfana Rayon Sport FC, ariko icyo nshaka kubwira abakunzi ba Gikundiro, bicare barebere hamwe bongere bashyireho ubuyobozi buhamye, kuko equipe nka Rayon Sport ni nziza pe, yichwa ‘ubuyobozi;
iriya maguye yagaragaye kumukino wa Rayon na Entencelle, byanyeretse ko iyo bakiniye ku Mahoro, abo bahimba ama ticket, biba Rayon amafaranga angana nayo. ndabasabye saison itaha musabe ubuyobozi bwa rayon buvugururwe.
Guterana amagambo hagati y’abafana ba APR n’aba RAYON SPORT jye sicyo ngamije na gato. Ikibazo cyanjye ni iki: Cachet y’Akagali(urwego rw’ubuyobozi) ikoreshwa ku ma tickets yo kwinjira ku mupira gute ? Nizeye ko Police n’ubuyobozi bw’Akarere bukurikirana iki kibazo maze abayobora aka Kagali bagasobanura ibi bintu! Naho ibyo gucuruza ama tickets y’amahimbano byo, ahari amafaranga abajura ntibaba bari kure: ndibuka ko muri World Cup yabereye mu Budage naho bahafatiye abantu bacuruzaga ama tickets ya fake!
Kuri jye APR nta kipe irimo imeze nka Panhtere ya kera.
ARIKO SE IGIHE BIBIYE BABACIYE AMABOKO RAYON IKEGURA AGATWE KOKO! UZIKO HARI N’IGIHE BAKIRA AMATIKE BABIKA AHO KUYACA BAGAHINDUKIRA BAKAYAHA ABAGURISHA BAKAYAGURISHA KABIRI!? KANDI BABA BABIZIRANYEHO KUKO NARABANETSE NSANGA UMWE ABA ACUNGIRA UNDI KO BABABONA WANA!
Mushambo, ntuvuge ngo ubu se nabwo baravuga ngo ni APR fc ra? Ishobora kuba APR cyangwa indi kipe, kubera ko uyu muntu ukora ibi si umukunzi wa Rayonsports ahubwo ni igisambo cyihisha mu mabara yayo kugirango kibone uko gisahura. None se niba atuma idatera imbere ubwo urumva ari umurayon?Kandi ikigaragara ni uko aba bantu bashobora kuba ari benshi muri rayon kandi bakaba bari munzego zifata ibyemezo. Niyo mpamvu babangamira ikintu cyose cyatuma gahunda za rayon zijya ku murongo, kugirango bakomeze babone uko basahura.
Comments are closed.