Digiqole ad

Abakinanaga n’umwana wapfuye akubiswe muri Karate bababajwe n’uko yatereranywe

 Abakinanaga n’umwana wapfuye akubiswe muri Karate bababajwe n’uko yatereranywe

Bayingana ngo yakubiswe umugeri mu mutwe

Bayingana w’imyaka 22 yitabye Imana ku cyumweru tariki 14 nyuma y’uko akubiswe umugeri mu mutwe muri Club ikina Karate i Kayonza. Abakinanaga n’uyu musore bavuga ko bibabaje cyane uburyo yatereranywe kugeza ku gushyingurwa kuwa mbere nta muntu w’aho yakubitiwe uhageze. Federation ya Karate mu Rwanda yo yavuze ko ibi bitayireba.

Bayingana ngo yakubiswe umugeri mu mutwe
Bayingana ngo yakubiswe umugeri mu mutwe

Umwe mu bakinanaga na Bayingana utifuje ko dutangaza amazina ye yabwiye Umuseke ko ubusanzwe bakinanaga muri Club nto y’iwabo i Gahini ahitwa mu Rugarama. Gusa ko Bayingana yari amaze iminsi ajya kwitoreza i Kayonza hisumbuyeho ndetse ngo hariho hategurwa amarushwa yagombaga kuba ku cyumweru.

Uyu mugenzi we avuga ko Club y’i Kayonza ari Club izwi imaze igihe kinini kandi iyoborwa n’uwitwa Alexis ufite umukandara w’umukara na Dan eshatu.

Uyu mugenzi we yabwiye Umuseke ati “Bayingana turaturanye, twari dusanzwe dukinana hano iwacu i Gahini muri ka Club gato ko mu Rugarama. Ariko kuko i Kayonza biteguraga amarushanwa niho yari amaze iminsi ajya kwitoreza.”

Akomeza ati “Amakuru namenye ni uko yageze iwabo agongera ataka mu mutwe bahita bamujyana kwa muganga.

Kuri uwo wa gatandatu Bayingana yabanje kujyanwa mu bitaro i Gahini babonye ko  arembye ku cyumweru bamwohereza mu bitaro bya CHUK i Kigali ariko apfira mu nzira

Uyu mukinnyi wa Karate mugenzi we ati “Abamotari b’iwacu bamenye ko uyu mwana yapfuye bavuye i Kayonza ku cyumweru barambwira bati ese ko umwana yapfuye noneho aho bamukubitiye bakaba bibereye mu marushanwa aribo babikoze kuki bataje iwabo w’umwana nibura ngo babatabare?”

Abakinanaga na Bayingana ngo bababajwe cyane n’uburyo iyi Club yakubitiwemo yitwaye mu kibazo cye, ndetse n’ibyatangajwe n’umuyobozi wa Federation ya Karate wavuze ko ‘ibyo bitabareba’

Uyu mukinnyi ati “Byaratubabaje cyane kubona ikibazo kibera i Kayonza muri Club ntihagire n’umuzana bakamutegera umumotari bakamujugunya iwabo agongeera, bugacya mu gitono ntibaze no kureba uko umwana ameze no gushyingura kuwa mbere ntibahagere. Byaratubabaje cyane nk’abantu twakinanaga nawe iwacu.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Mutange ikirego mupfe kubaryoza indishyi zifashe abe asize,

    Izo mbwa zikubita abantu zabuze imirima zihinga ngo zicogoze izo ntege.

  • ayo ni amakuba akomoka ku kazi.ubwo rero federation akinira isabwa gutanga amafranga akomoka kubwishingizi bwe.

  • Patrice we hoya kariya s’akazi yarimo n’umukino yarimo !!!

  • Uyu muntu uvuga ko gutabara uwagiriye ibyago iwe ko ari umushinyaguzi? Iyi mikino batera umuntu umugeri agapfa ndayanze! Famille ya nyakwigendera niyihangane

  • ikibazo cy’ubuwishingizi nibizabatangaze musanze nta Assurance bagira yuyu mukino?

  • ndababaye cyane kubona bakubita umuntu yamara gupfa ntibanatabare kweri ni agahinda gusa ahubwo police ibyinjiremo wasanga yaragambaniwe

  • Ariko ndabona umunyamakuru yanditse mu maranga mutima masa masa.

    • wowe ushubije mu maki??????????amaranga bihaha??????

  • Isi ni ko ikora, ngo urigira wakwibura ugapfa. Ni ah’abagabo! Ariko iyo yo si imyitozo

  • IYO FEDERATION NAYO UBWAYO YAGAHARITSWE CGA ABABYEYI BAKARINDA ABANA KUJYA MURI IZO DICIPLINE ZIDAFITIYE UMUMARO ABAZIKINA NTANIMYITWARIRE MYIZA BAGIRA .BIRABABAJE ABABYEYI MUBYUMVE AHO MWOHEREZA ABANA BANYU.

  • Mumbwire iyo club iyariyoyose cy mu mpamagara kuri 0785295411

  • iyo ni federation commercial ya karate so federation nkuko mubyumva iyo ajya kuzana umudari hanze warikumva biha amajwi!!? niyo mpamvu nabihagaritse! federation!!!!!!?

Comments are closed.

en_USEnglish