Raoul Shungu uri mu bungirije umutoza Florent Ibenge wa Congo Kinshasa yabwiye Umuseke ko asaba abanyarwanda gufana ikipe ya Congo Kinshasa kugira ngo igikombe cya CHAN kizagume mu karere. Uyu mugabo ashimira cyane uko ikipe ye yakiriwe mu Rwanda. Raoul Shungu umwe mu batoza bazwi cyane mu mupira w’u Rwanda avuga ko mu gihe cyari […]Irambuye
Jacques Tuyisenge ni rimwe mu mazina y’abakinnyi 11 bashya ikipe ya Gor Mahia yatangaje, ni mu gihe batangazaga abakinnyi 23 bazakoresha muri uyu mwaka wa shampiyona no mu mikino mpuzamahanga bafite imbere, azajya yambara nimero icyenda. Yahise yerekanwa nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe. Jacques Tuyisenge wari kapiteni w’ikipe ya Police FC, yaguzwe na Gor Mahia, imutanzeho […]Irambuye
Uyu musore w’imyaka 31 yabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball hagati ya 2007 na 2013, akina Basketball muri Canada mu mujyi wa Montreal, ubu ari mu biruhuko mu Rwanda. yaganiriye n’Umuseke, avuga ko akumbuye gukinira ikipe y’igihugu cye kuko hashize imyaka itatu atayikinira. Hamza aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Basketball mu Rwanda mu 2014 […]Irambuye
Nanone Arstide Mugabe wahoze muri Espoir BBC yongeye gufasha cyane Patriots gutsinda iyi kipe yari imaze imyaka myinshi ariyo iyoboye Basketball mu Rwanda. Hari mu irushanwa ry’umunsi w’Intwali muri Basketball aho Patriots yatsinze irusha rwose Espoir amanota 84 kuri 72. i irushanwa ryitabiriwe n’amakipe atanu y’abagabo; Patriots, U18 Boys Team, Espoir BBC, APR BBC na […]Irambuye
Amakipe ane (4) arimo atatu yo mu burengerazuba bwa Afurika yabonye itike ya ½ cy’igikombe cya Afurika gihuza abakina imbere mu bihu byabo, CHAN 2016, irimo kubera mu Rwanda. Ibi bihugu ni Côte d’Ivoire, Mali, Guinea Conakry, na DR Congo. Les Aigles du Mali, ikipe y’igihugu ya Mali yabonye tike ya ½ nyuma yo gusezerera […]Irambuye
Mu mukino wari wahuruje imbaga, ikipe y’igihugu ya Congo Kinshasa ikuyemo Amavubi y’u Rwanda ku 2-1, umukino byasabye ko hungerwaho iminota y’inyongera kuko amakipe yombi yari yanganyije 1 – 1. Umukino wari ukomeye cyane, igice cya mbere kihariwe na Congo Kinshasa, ku munota wa 10 w’igice cya mbere ku ishoti rya kure umukinnyi Doxa Gikanji […]Irambuye
Nk’uko byari biteganyijwe kuri iki gicamunsi Perezida Kagame yakiriye ikipe y’igihugu Amavubi muri Village Urugwiro ku Kakiru, mu byo yababwiye muri iki gihe bitegura umukino na Congo Kinshasa harimo kubibutsa ko ubu batwaye izina ry’igihugu, ko igihugu cyose kibari inyuma kandi ko amahirwe bayafite mu gihe bazakina bafite ikizere mu bushobozi bwabo bwo gutsinda. Ntawe […]Irambuye
Kuri gahunda ihari kuri uyu wa kane ku gicamunsi, biteganyijwe ko Perezida Kagame ari bwakire ikipe y’igihugu Amavubi muri Village Urugwiro. Iyi kipe ifite umukino ukomeye kuwa gatandatu na Congo Kinshasa muri 1/4 cya CHAN. Perezida Kagame muri iki gikombe cya Africa cy’ibihugu ku bakina imbere mu gihugu yagaragaje cyane ko ashyigikiye ikipe y’igihugu Amavubi. […]Irambuye
Ikipe ya Rayon Sports y’umupira w’amaguru yatangiye imyitozo, iya mbere ikaba yayikoreye kuri “Cercle Sportif de Kigali” mu Rugunga, mu Mujyi wa Kigali abakinnyi bakaba ariko batashye iwabo. Ku munsi wa mbere, abakinnyi 18 nibo babashije kwitabira imyitozo bayobowe n’umutoza mukuru Ivan Minnaert. Umunyamabanga mukuru wa Rayons Sports FC Gakwaya Olivier yatubwiye ko mu bakinnyi batitabiriye […]Irambuye
Uyu mukino witezwe cyane na benshi mu Rwanda no muri Congo, ndetse no mu karere. Umutoza Johnny McKinstry utoza Amavubi yamaze gutanga impuruza ku bafana b’u Rwanda ngo bazaze ari benshi kuko azahura n’ikipe ikomeye. Ni mu mukino wa 1/4 cya CHAN2016 kuwa gatandatu i Remera. Agaragaza ko uyu mukino ukomeye yagize ati “Iyi ni […]Irambuye