Digiqole ad

Patriots yihanangirije Espoir BBC iyitsinda bwa kabiri yikurikiranya

 Patriots yihanangirije Espoir BBC iyitsinda bwa kabiri yikurikiranya

Mugabe Arstide wazonze cyane ikipe yahozemo ya Espoir BBC

Nanone Arstide Mugabe wahoze muri Espoir BBC yongeye gufasha cyane Patriots gutsinda iyi kipe yari imaze imyaka myinshi ariyo iyoboye Basketball mu Rwanda. Hari mu irushanwa ry’umunsi w’Intwali muri Basketball aho Patriots yatsinze irusha rwose Espoir amanota 84 kuri 72.

Mugabe Arstide wazonze cyane ikipe yahozemo ya Espoir BBC
Mugabe Arstide wazonze cyane ikipe yahozemo ya Espoir BBC

i irushanwa ryitabiriwe n’amakipe atanu y’abagabo; Patriots, U18 Boys Team, Espoir BBC, APR BBC na UGB BBC n’atatau gusa y’abagore; APR BBC, The Hoops BBC na Ubumwe BBC.

Imikino ya nyuma yabayeku mugrooba wo kuri uyu munsi w’intwali. Mu bagore Ubumwe yatsinze APR BBC 76 – 74. Ni umukino kapiteni w’Ubumwe BBC, umunyaAmerica Lisanne Comeau yigaragajemo cyane, dore ko yatsinze amanota 39. Byatumye anatorwa nk’umukinnyi w’irushanwa ‘MVP’.

Umukino wa nyuma mu bagabo wahuje Espoir BBC na Patriots, abakeba bashya muri Basket mu Rwanda.

Patriots, ikipe yifite cyane kuko ifite abanyamuryango b’abanyamafaranga muri ibi bihe irashaka kuvanaho amateka ya Espoir BBC imaze imyaka irenga 10 iyoboye Basketball mu Rwanda. Ndetse Patriots iherutse kuvana muri Espoir BBC abakinnyi bayo babiri bakomeye barimo na Kapiteni wayo Mugabe Arstide.

Wari umukino w’ishiraniro nanone, byari birenze gutwara igikombe cy’iri rushanwa, Espoir ntiyifuzaga kongera gutsindwa na Patriots, dore ko iyi kipe y’ibigwi byinshi mu Rwanda iherutse kugarura umutoza wayo John Bahufite bari birukanye bitunguranye.

Mugabe Arstide yazonze cyane iyi kipe yahozemo, akora amanota agera kuri 21 anatanga imipira myinshi yavuyemo ibitego, uyu ni nawe watowe nk’umukinnyi warushije abandi muri iri rushanwa.

Mu mukino warebwe n’abatari bacye, Espoir ntiyigeze ijya imbere na rimwe Patriots, habe no kunganya. Patriots yagumijemo ikinyuranye cy’amanora nibura 9 kuva ku gace ka kabiri k’umukino kugeza irangiye.

Espoir y’abasore nka Olivier Muhizi, Bienvenue Ngandu na Lionel Hakizimana byabagoye cyane kwihagararaho imbere ya Patriots ya Arstide, Ali n’abandi basore b’Abarundi iyi kipe itaramara igihe kinini mu Rwanda yazanye.

Umukino warangiye ku ntsinzi nanone ya Patriots, igikombe Patriots igishyikirizwa na Miss Rwanda Doriane Kundwa nawe waje kureba uyu mukino.

Zulu, 'meneur de jeux' wa Espoir yagerageje uyu munsi ariko nk'ikipe yose biranga
Zulu, ‘meneur de jeux’ wa Espoir yagerageje uyu munsi ariko nk’ikipe yose biranga
Patriots yagumye imbere ya Espoir nibura amanota 9 kugeza umukino urangiye
Patriots yagumye imbere ya Espoir nibura amanota 9 kugeza umukino urangiye
John Bahufite yasubiye gutoza Espoir, ariko uyu munsi ntibyamuhiriye
John Bahufite yasubiye gutoza Espoir, ariko uyu munsi ntibyamuhiriye
Lionel Hakizimana aragerageza guca kuri Artside Mugabe bakinanaga
Lionel Hakizimana aragerageza guca kuri Artside Mugabe bakinanaga
MissRwanda2015 Doriane Kundwa Doriane yaje kureba iyi match
MissRwanda2015 Doriane Kundwa Doriane yaje kureba iyi match
Aristide Mugabe imbere ya Zulu wa Espoir
Aristide Mugabe imbere ya Zulu wa Espoir
Mugabe agiye gutera 'free throw'
Mugabe agiye gutera ‘free throw’
Mugabe na Hakizimana  Lionel barwanira umupira
Mugabe na Hakizimana Lionel barwanira umupira
Patriots imaze igihe gito mu Rwanda imaze kugira abafana benshi bidasanzwe
Patriots imaze igihe gito mu Rwanda imaze kugira abafana benshi bidasanzwe
Wari umukino w'imbaraga cyane ku mpande zombi, aha Bienvenue Ngandu bita Jobu wa Espoir arakora 'rebooud'
Wari umukino w’imbaraga cyane ku mpande zombi, aha Bienvenue Ngandu bita Jobu wa Espoir arakora ‘rebooud’
Kapiteni Ali wa Patriots afata igikombe cy'irushanwa ry'intwari
Kapiteni Ali wa Patriots afata igikombe cy’irushanwa ry’intwari
Mugabe Arstide yabaye umukinnyi w'irushanwa ahabwa igikombe n'inkweto nshya
Mugabe Arstide yabaye umukinnyi w’irushanwa ahabwa igikombe n’inkweto nshya
Patriots mu byishimo byo gutwara igikombe no gutsinda mukeba kabiri bikurikiranya
Patriots mu byishimo byo gutwara igikombe no gutsinda mukeba kabiri bikurikiranya

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish