Digiqole ad

Raoul Shungu arasaba Abanyarwanda gufana Congo

 Raoul Shungu arasaba Abanyarwanda gufana Congo

Raoul Shungu uri mu bungirije umutoza Florent Ibenge wa Congo Kinshasa yabwiye Umuseke ko asaba abanyarwanda gufana ikipe ya Congo Kinshasa kugira ngo igikombe cya CHAN kizagume mu karere. Uyu mugabo ashimira cyane uko ikipe ye yakiriwe mu Rwanda.

Raoul Shungu aganira n'Umuseke kuri uyu wa kabiri nimugoroba
Raoul Shungu aganira n’Umuseke kuri uyu wa kabiri nimugoroba

Raoul Shungu umwe mu batoza bazwi cyane mu mupira w’u Rwanda avuga ko mu gihe cyari gishize atari mu Rwanda yashimishijwe no gusanga hari byinshi byahindutse, ko yabonye igihugu cyarateye imbere kurushaho.

Ati “Nabonye amagorofa menshi mashya, za Hotel nyinshi nziza, imihanda yavuguruwe n’imishya, n’ibindi byinshi bigaragaza ko igihugu cyateye imbere nkurikije uko nagisize.”

Uyu mutoza wageze mu Rwanda ahagana mu 1989 aje gutoza ikipe ya Espoir y’i Cyangugu nyuma akaza gutoza Rayon Sports n’Amavubi, ndetse akanashaka umunyarwandakazi, avuga ko yishimiye uko yakiriwe we n’ikipe ye.

Uyu mugabo ubusanzwe utoza ikipe ya Lupopo, avuga kandi ko nyuma yo kubona ko umukino wa Congo n’u Rwanda abafana baba bawushaka cyane ngo bikwiye ko amakipe yombi yazajya akina imikino ya gicuti myinshi kugira ngo umupira wo muri aka karere ukomeze utere imbere.

Uyu mutoza w’imyaka 58 ati “Nk’ubu u Rwanda nirwo rwadusabye ko dukina umukino wa gicuti, turawukina, natwe ubutaha nitwe tuzasaba u Rwanda ko twakina undi mukino kuko abafana bakunda uyu mukino iyo aya makipe yahuye. Kandi murabona ko imikino yombi yabaye mu mahoro.”

Raouls Shungu avuga ko ubu muri CHAN bikwiye ko Abanyarwanda bafana Congo nubwo yabatsinze.

Ati “Yego biragoye, ariko birakwiye kugira ngo igikombe cya CHAN kigume muri aka karere. Byaba ari ibintu byiza. Niyo mpamvu Abanyarwanda bakwiye kuzaza kudushyigikira nidukina na Guinea.”

Guinea izakina na Congo Kinshasa kuri uyu wa 03 Gashyantare 2016 kuri stade Amahoro saa cyenda.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

27 Comments

  • Nibyo rwose.Tuzaba turiyo.

  • Turifuza ko nigikombe cyaguma mukarere kd yaba ari amateka yakarere kagiteguye akaba nayurwanda nakongo igitwaye.

  • siwezi.

  • I can’t , ntacyo mbifuriza gutwara rwose !

    • @Nola uri inyangabirama nta kindi. Abakongomani, abarundi twese turabavandimwe.

      • n’abanya Guinea ni abavandimwe. si abanyafurika b’abirabura se?

  • Yewe ntikanabe niya 3. Tugize amahirwe kikakya Mali cg Guinnee, Congo irakabura ishati nduzi ko ikabutura yo ntayo bagira

    • uzarwara umutima uturike wowe haha baraje bagitware ureba

  • Congo murayihorA iki ko tuyikesha byinshi ra? hummm…..

  • Congo niyitwarire kabsa kuko kuva yaratsinze amavubi ntakindi gihugu cyayikoraho.

  • Bavandimwe, amarangamutima ntiyubaka, aguheza mu gahinda no mu maganya. Muri Cameroun hari umugani uvuga ngo ” même si le lièvre est ton ennemi, il faut reconnaitre qu’il court plus vite que toi”. Kwemera ko umuntu yakurushije, uba utangiye kwitegura ko nawe ejo wazamurusha, kuko biguha imbaraga zo kwisuzuma, ukareba impamvu yakurushije, ukayikosora bityo nawe ukaba wamwishyura. DRC yaradutsinze, ariko ntabwo bigomba kuba impamvu yo kogira inzika, ahubwo bigomba kutubera imbarutso yo kurushaho kwitoza, bityo natwe ejo tukazabishyura! Ubundi ko bajyaga badutsinda nkaho tutari mu kibuga, none tukaba tugera aho tugwa miswi hagakenerwa prolongation! Ubwo murumva tudatera imbere! Amavubi, mukomereze ahooooo!!! “Izibika zari amagi”. Courage bana bacu, ibyiza biri imbere!

    • Mbe Rusagara ibyo ko bajyaga badutsinda nk’abadahari wabikuye he?! Mu myaka hafi icumi ishize ko ari ubwa mbere badutsinze

      • Wowe Claude ugiye kuba nkawawundi babajije bati ibyabereye mu gihugu mumyaka 50 ishize, arasubiza ati icyo gihe nari ntaravuka.Ibyo nubuswa uwo muntu yari ministre mu gihugu ntavuze.Iyo ufite uwo mwanya uba uhagarariye icyo gihugu kandi icyo gihugu kiriho kuva mbere yamavuko, Ese izina amavubi,Lépoard ririho kuva ryari? Ese batangiye gukina gusa nyuma ya 1994?

  • REKA REKA CONGO NTITSINDE BARADUHEMUKIYE. BAREKE NABO BUMVE UKO GUTSINDWA BIBABAZA. NTIBATWARE N’UMWANYA WA GATATU

  • Nanjye ntyo Caca.

  • Kuvuga ngo RDC ntikafitware ni ukugaragaza urwango rukabije. Ubuse ko n’ubundi byarangiye twavuyemo.(malheureusement)twakuwemo n’abo turi kwanga, mais ni abaturanyi. Njye nk’umuntu ukunda football ndifuza ko igikombe cyaguma mu karere kacu. Kuko naryo ni ishema kuba CHAN ibereye mu karere ikanahaguma. Mureke ubutiku budafashije turebe umupira.

  • sha niba ari urwango sha ndarubagirira barakabura byose ese Bo urwo batwanga naba mbaca iki??nuwo bazabyara nawe nzamwanga

    • wowe uri i bono man ufite imyumvire yo hasi cyane gusa abantu nkamwe mukimenya kwandika kuri net mwandika ubugoryi wowe wanga umuntu utanakwitayeho uri inzanga cyane, football ntago ari politique nigga twe turi abasportif ntago turi muri politik, ikibabaje kuri wowe nuko naba nyepolitike bacu bakunda foot badafite urwango nku rwawe civiliani.

  • Congo ni abavandi rwose. Bazagitware nzabafana. Ikindi buriya umuturanyi uko yamera kose hari icyo umukuraho nawe ni uko. Ubu se Rubavu, Karongi, Cyangungu abana b’u Rwanda ntibiga Congo. Amavuriro yacu akoramo abanyecongo. Naho abo bo mu Burengerazuba se kujyayo wahagera ryari VIVE LE CONGO ALLEZ-Y- LES LEOPARDS je suis a cote de vous.

  • Hhahahaaaa .buri wese azafane iyo ashaka nyagutsinda azatsinda . ariko njye nzamfa gufana DRC.
    KUKO Nibura yigeze kutwongerera imbaraga muri Ruhago. ABEDI murenda,Mafisango PATRICK abo bose ni abanyecongo bakinnye mumavubi tuzi. bariya se hari n’umwe wageze muri championa yacu.

    • Kabisa! Umuturanyi aba ari umuturanyi! Muzabaze abanyaRubavu cg Rusizi, ubukire babukurahe? Si ku buhahirane bagirana na RDC! Ikindi Ujye mu mashuli urebe aba profs barimo, uko bangana! Njye baranyigishije bagize umusanzu bashyiraho kugirango mbe uwo ndiwe ubu! Mujye mu mavuriro murebe! Mujye mu ma salon de beauté ! Ubwiza twirirwa turirimba kuri bashiki bacu, sibo benshi babibafashamo! Mureke ubusutwa dufane! Mzee wacu ndamukunda! Ubuse ko yaraye agiye kuwureba! Ajye atWigisha muri byose! Abaturanyi tugomba kubana nabo uko byagenda kose! Nonese ko ntawuzimuka!
      Inzu wayigurisha ukajya kubaka ahandi! Aliko se igihugu twakigurisha ra!

  • DRC nigende ntayo nzafana, nuyu uvuga ngo baradukiniye ni nabo babaye abambere mu kutugambanira na nubu.
    mwibuke uheruka kuvuga ngo ashyigikiye ko dutsindwa, kandi yarigeze kwambara umwambaro wamavubi, harya ubwo indangagaciro afitiye urwanda ni iyihe ko yishakiraga amaronko

  • Sha umuturanyi numuturanyi,yaradutsinze ariko twamwibyiyeho byinshi,ubukurikira natwe tuzamutsinda,ikimbabaje nukuntu twatangiye kwica abaslam tubarashe,none batuziye kumihoro.kd mbivuga Ibizaba kubera vucokoza abaslam,mubyitege.

  • Ndabasuhuje mwa Mfura mwe,
    Ni mureke dufane abaturanyi bacu, kuko ubundi umu sportif wese agomba kugira muriwe FAIR PLAY ( kwemera gutsindwa no gutsinda ), bivuze ko nta cyitwa INZIKA agomba kugira.

    Nubwo iyi mukino yombi yaduhuje yadusubije mu kwibuka ibihe bibi by’ Intambara twagiranye,
    ariko kandi byanatweretse ko abanyecongo n’ abanyarwanda dushobora kuziyunga bitagoye, kuko nkuko mwabyiboneye, ntanumwe wigeze ataka ko yasagariwe n’ abafana b’ URWANDA!!
    Ibi ni ibyo kwishimira cyane, kubera ikinyabupfura gikomeje kuturanga, mu gufata neza abashyitsi baje mugihugu cyacu.

    Nkuko Coach Raul yabivuze, najye nifuzaga ko hajya haba imikino ya gicuti kuri aya makipe yombi, kuko birushaho kongera ubusabane mubaturage bi bihugu byacu byombi.

    Naho ubundi uko mwabifata kose, turi abaturanyi, kandi tugomba kurangwa nimibanire myiza.

    Que VIVE le C.E.P.G.L ; Que vive LES LEOPARDS; Que vive AMAVUBI Stars.

  • Iyinkuru nyisomye nkererewe ariko reka shyireho comment Niko mwabana burwandamwe mbese ntimuziko turangwa nikinyabupfura koko erega congo nubwo yaduhemukiye igacumbikira abatumazeho abantu nibintu ntabwo tugomba kubanga gutya turi abaturanyi abavandimwe reka tugirane ubucuti reka dukine imikino yagicuti wenda bazagiraho badufasha no kumvisha bariya bahihishe KO bagomba kugaruka mu Rwababyaye tukarwubakana naho induru ninzigo reka tubishyire mumuvuduko wo kubaka igihugu cyacu bibatangaze nkuko byatangaje uyumutoza wabo nabandi bizabatangaza nibahagera iki nacyo nigitego gikomeye kubona ababahishe baza tugakina tukabacumbikira nyuma bakanabyishimira iyi nayo ni MSG ikomeye kubareba kure murakoze

    • ibyo ubizana ute muri foot wowe byo gucumbikira abantu, muri iriya team ya congo 1994 benshi bari abana abandi bataranavuka ibyo ubizanye ute wowe mureke twirebere CHAN dushimire leta yacu yateguye neza irushanwa naho mwe mufite ubugari mu mutwe ntitubumva

  • Muyifane cg muyireke izagirwara nambere yabatsinze mutari kuyifana

Comments are closed.

en_USEnglish