Digiqole ad

McKinstry arasaba Abanyarwanda kuza ari benshi bakamufasha Congo

 McKinstry arasaba Abanyarwanda kuza ari benshi bakamufasha Congo

Johnny McKinstry ngo afite ikizere cyo gusezerera Congo

Uyu mukino witezwe cyane na benshi mu Rwanda no muri Congo, ndetse no mu karere. Umutoza Johnny McKinstry utoza Amavubi yamaze gutanga impuruza ku bafana b’u Rwanda ngo bazaze ari benshi kuko azahura n’ikipe ikomeye. Ni mu mukino wa 1/4 cya CHAN2016 kuwa gatandatu i Remera.

Johnny McKinstry ngo afite ikizere cyo gusezerera Congo
Johnny McKinstry ngo afite ikizere cyo gusezerera Congo

Agaragaza ko uyu mukino ukomeye yagize ati “Iyi ni yo kipe ikomeye twari guhura muri iri rushanwa. RDC yatangiye irushanwa yerekana ko ari ikipe ikomeye cyane, ni ubwo twayitsinze mbere gato mu mukino wa gicuti, byaragaragaraga ko ari imwe mu makipe ihabwa amahirwe mu irushanwa.”

Mckinstry avuga ko nk’uko nabo bari babikoze, ku mukino wa nyuma mu matsinda Congo nayo yaruhukije abakinnyi bayo icyenda basanzwe babanzamo kugira ngo bitegure umukino wa 1/4 cy’irangiza.

Uyu mutoza w’imyaka 30 avuga ko uyu mukino atari uwo guhatanira ticket ya 1/2 cya CHAN gusa ahubwo urimo no guhangana gusanzwe hagati y’aya makipe y’ibihugu.

Ati “Tuzakora ibishoboka byose twerekane umukino mwiza, wadufasha gukomeza mu irushanwa, ikizere ni cyose.

Turasaba abafana kuza ari benshi kuri stade Amahoro bagafana bishoboka byose, bagafasha ikipe kubona intsinzi.”

DR Congo ifite igikombe cya CHAN 2009, ntabwo yagiye ihirwa n’imikino ya 1/4 cya CHAN zagiye zikurikiraho. 2011 muri CHAN yabereye muri Sudan, DR Congo yakuwemo muri 1/4 na Tunisia (yaje no gutwara iki gikombe) iyitsinze 1-0.

2014 CHAN yabereye muri Afurika y’epfo, DR Congo nabwo yaviriyemo muri 1/4 ikuwemo na Ghana, nabwo itsinzwe 1-0.

Nubwo amateka ya DR Congo muri 1/4 atari meza, Florent Ibenge uyitoza yavuze ko rwose nta bwoba atewe n’uyu mukino, nubwo ngo guhura n’igihugu cyakiriye irushanwa buri gihe bigora.

Ibenge ati “Yego nibyo amateka ntaduha amahirwe muri iki kiciro. Ni nabyo ko biba bitoroshye guhura n’igihugu cyakiriye amarushanwa hakiri kare. Ariko nta bwoba dufite. Ruhago ntiyabereyeho gutera abantu ubwoba. Natwe twiteze abadushyigikira benshi muri uyu mukino kuko turi ibihugu by’abaturanyi, kandi intego yacu ni iyo kugera ku mukino wa nyuma. Mutwitege rero!”

Uyu mukino uteganyijwe kuwa gatandatu tariki 30 Mutarama 2016 kuri stade Amahoro saa 15h.

Florent Ibenge na Joel Kimwaki Mpela kapiteni wa Congo. Ibenge ati "Mutwitege"
Florent Ibenge na Joel Kimwaki Mpela kapiteni wa Congo. Ibenge ati “Mutwitege”

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • nubwo umupira widunda congo niyo kwitondera ntabwo kuyitsinda byoroshye ifite abakinnyi bakomeye ariko tugombe tuyidwinge kabisa.

  • Urugendo rw’amavubi rushobora kurangira kuri uyu wa gatandatu. Uriya mutoza w’umujeune yahinduye abakinnyi 8 ku mukino na Maroc yadukojeje isoni. Abo bakinnyi be bakeneye ibyumweru bingahe byo kuruhuka mw’irushanwa nka ririya. Twiteze uko bizagenda ku wagatandatu, abagurisha amatike be kuzongera guhemukira abafana.

    • Kalisa ndabona nawe utiha icyizere ariko kandi nta n’ubwo usobanukiwe n’ibya ruhago. Kuba abakinnyi8 batarakinnye kandi basanzwe babanzamo ntabwo ari ikiruhuko gusa. haba harimo n’indi mibare nko kugirango hartagira uvunika hakiri kare cyangwa uhabwa ikarita yamubuza gukina ubutaha n’ibindi. Umutoza wimurenganya.

  • Courage amavubi yacu dukunda!! McKinstry arakora neza cyane n’abajeunes be barasobanutse!!Tubifurije intsinzi! Intsinzi yanyu Ishema ryacu!!

Comments are closed.

en_USEnglish