Nyuma y’igitero cyahitanye abaturage benshi biganjemo abana muri Syria, U Burusiya bwatangaje ko intwaro z’ubumara zakoreshejwe n’inyeshyamba zirwanya Bashar al-Assad. Minisiteri y’Ingabo mu Burisiya yemeje amakuru y’uko ingabo za Leta ya Syria zakoresheje indege z’intambara mu kugaba ibitero mu mujyi wa Khan Sheikhoun mu Ntara ya Idlib. U Burusiya buvuga ko ibitero by’indege byasenye uruganda […]Irambuye
Nibura abantu 58 bapfuye abandi barakomereka mu gitero bikekwa ko cyakoreshejwemo intwaro z’ubumara mu mujyi ukiri mu maboko y’inyeshyamba mu majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Syria. Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu muri Syria (Syrian Observatory for Human Rights) uvuga ko ibitero ku mujyi wa Khan Sheikhoun byakozwe n’ingabo za Leta cyangwa ingabo z’U Burusiya byateye […]Irambuye
Mu kiganiro na The Financial Times, Perezida wa USA Donald Trump yongeye kuvuga ko yiteguye guhangana bikomeye n’ubutegetsi bwa Kim Jong Un muri Korea ya ruguru kubera ibisasu bya kirimbuzi bukomeje kugerageza. Yasabye u Bushinwa gukomanyiriza inshuti yabo Koreya ya Ruguru bitaba ibyo we akabyikorera. Yavuze ko niba u Bushinwa bwanze gukorana na USA ngo bahangane […]Irambuye
Ishami ry’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Syria (SOHR) ryatangaje ko abasivile 33 ari bo bahitanywe n’igitero cy’indege za Amerika, cyagabwe mu ijoro ryo ku wa mbere mu ishuri riri mu mujyi wa Raqqa ryari ricumbikiye abavanywe mu byabo n’intambara. Ibitero bikorwa n’indege z’intambara za Leta zunze ubumwe za Amerika mu guhashya umutwe w’abarwanyi bo […]Irambuye
Kuri uyu wa Kane indege za Israel zagabye igitero muri Syria zisenya ibirindiro by’imwe mu mitwe y’intagondwa z’Abasilamu. Ingabo za Assad na zo zagerageje guhanura izo ndege ariko zirazihusha, intwaro za Israel zishinzwe gusama ibisasu zisama bimwe muri ibyo bisasu mu Majyaruguru ya Israel. Iri kozanyaho ni ryo rya mbere ribaye nyuma y’Intambara yiswe iy’iminsi […]Irambuye
Abagore babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Kim Jong-nam, umuvandimwe wa Perezida wa Korea ya Ruguru, barashinjwa ibyaha byo kwica nk’uko bitangazwa n’Umushinjacyaha muri Malaysia. Umushinjacyaha Mukuru, Mohamed Apandi Ali yatangarije BBC ko abagore babiri, umwe ukomoka muri Indonesia n’undi wo muri Vietnam, ku wa gatatu bazajyezwa imbere y’urukiko. Aba bagore babiri bakekwaho ko […]Irambuye
Kim Jong- nam umuvandimwe wa Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un Malaysia yemeje ko yishwe n’uburozi bukomeye cyane bwica vuba bwitwa VX, ngo bufatwa n’umuryango w’Abibumbye nk’intwaro za kirimbuzi. Kim Jong – nam ni umwana w’undi mugore wa Kim Jong-il se wa Kim Jong-un, yapfuye mu cyumweru gishize nyuma y’uko hari abagore babiri, umwe […]Irambuye
Umuyobozi w’ikirenga wa Ayatollah Ali Khamenei uyobora Iran yashishikarije abanya-Palestine bo mu mutwe wa Hamas kongeera ibitero bagaba kuri Israel kuko ngo iki gihugu ari icyago cyugarije Isi muri iki gihe. Ngo ni nk’ikibyimba kizateza cancer mu isi. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’ byanditse ko ku wa kabiri w’iki Cyumweru Ayatollah Ali Khamenei yasabye abatuye Palestine […]Irambuye
Umuvandimwe wa Perezida Kim Jong-un, witwa Kim Jong-nam biravugwa ko yishwe arozwe mu murwa mukuru wa Malaysia, Kuala Lumpur n’abagore babiri bo muri Korea ya Ruguru bamusanze ku kibuga cy’indege nk’uko byemezwa n’abayobozi muri Korea y’Epfo. Mukuru wa Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un badasangiye nyina yiciwe muri Malaysia, nk’uko byemezwa n’Ibiro ntaramakuru Yonhap […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, ishami ry’umutwe w’Iterabwoba wa ‘IS’ rikorera muri Afghanistan rirakekwaho kuba ariryo ryishe abakozi batandatu (6) b’Umuryango utabara imbabare wa ‘Red Cross’. Aba bakozi ba ‘Red Cross’ barasiwe mu gace kitwa Qush Tepa mu Ntara ya Jowzjan iri mu majyaruguru ya Afghanistan bahita bapfa. Ubuyobozi bw’iyi Ntara bwatangarije BBC dukesha iyi nkuru […]Irambuye