Digiqole ad

Abakekwaho kwica umuvandimwe wa Perezida wa Korea ya Ruguru batangiye kuburanishwa

 Abakekwaho kwica umuvandimwe wa Perezida wa Korea ya Ruguru batangiye kuburanishwa

Siti Aisyah w’imyaka 25 akomoka muri Indonesia ni we ubanza na Doan Thi Huong, w’imyaka 28akomoka muri Vietnam

Abagore babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Kim Jong-nam, umuvandimwe wa Perezida wa Korea ya Ruguru, barashinjwa ibyaha byo kwica nk’uko bitangazwa n’Umushinjacyaha muri Malaysia.

Siti Aisyah w’imyaka 25 akomoka muri Indonesia ni we ubanza na Doan Thi Huong, w’imyaka 28akomoka muri Vietnam

Umushinjacyaha Mukuru, Mohamed Apandi Ali yatangarije BBC ko abagore babiri, umwe ukomoka muri Indonesia n’undi wo muri Vietnam, ku wa gatatu bazajyezwa imbere y’urukiko.

Aba bagore babiri bakekwaho ko basize uburozi bwica vuba bwitwa (VX) mu isura ya Kim Jong-nam bamusanze ku kibuga cy’indege mu gihugu cya Malaysia muri uku kwezi.

Umwe mu bagore bakekwaho kwica Jong-nam yitwa Siti Aisyah, w’imyaka 25 y’amavuko akomoka muri Indonesia yavuze ko yatekewe umutwe kugira ngo agire uruhare mu kwica Kim Jong-nam ku ngo yamukojejeho igitambaro azi ko ari gukina filim yo gusetsa.

Undi witwa Doan Thi Huong, w’imyaka 28 akomoka muri Vietnam na we ari mu bantu 10 inzego z’ubutabera muri Malaysia zikeka ko bagize uruhare mu kwica Kim Jong-nam.

Muri abo bantu bakekwa mu rupfu rwa Kim Jong-nam harimo n’umuyobozi mukuru muri Ambasade ya Korea ya Ruguru iri mu mujyi wa Kuala Lumpur, ndetse n’umwe mu bakozi ba Kompanyi y’indege ya Leta.

Korea y’Epfo yemeza ko mu bantu bakekwaho kwica umuvandimwe wa Kim Jong-un, harimo indasi enye za Korea ya Ruguru.

Nta we uramenya ikihishe inyuma ku rupfu rwa Kim Jong-nam.  Kim Jong-nam, yanengaga cyane uburyo umuryango akomokamo wihariye ubutegetsi muri Korea ya Ruguru, yiciwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kuala Lumpur tariki ya 13 Gashyantare 2017.

Uyu mugabo yakojweho igitambaro kirimo uburozi bwa VX bukomeye cyane kandi bwica vuba, akaba yarapfuye ababara cyane nyuma y’iminota iri hagati ya 15-20 nyuma yo kugerwaho n’ubwo burozi nk’uko Minisitiri w’Ubuzima muri Malaysia yabitangaje ku cyumweru.

Kim Jong-nam Umuvandimwe wa Perezida Kim Jong – un wishwe tariki ya 13 Gashyantare

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish