Turebe itandukaniro ku mvugo zo hambere n'iz'ubu
Mu kinyabupfura, iyo abantu babaga bahuye bararamukanyaga, baba badaherukanye bagahura bikaba uko, waba usanze abantu ahantu ukabaramutsa, ndetse wabyuka ukaramutsa abo mu rugo, waba utanahiriwe wataha ukabaramutsa kuko muba mutiriranywe.
Amagambo yihariye akoreshwa muri uwo mwanya wo kuramukanya, akaba ari amagambo y’intoranywa, yuje ikinyabupfura cyuzuye niyo ubusanzwe bita Ikeshamvugo mu ndamukanyo.
Mu muco wa Kinyarwanda habamo indamukanyo zitandukanye bitewe n’uturere, ariko hakaba n’izo uturere twose duhuriraho. Umuco mbonera uboneka mu ndamukanyo ni uko umukuru ariwe uramutsa umuto, umugore akaba ariwe uramutsa umugabo.
Izo ndamukanyo zose zikagendana no guhoberana imisaya yombi ,bahereye iburyo bagana ibumoso.
Dore zimwe mu ndamukanyo ziboneka mu muco Nyarwanda :
Indamukanyo | Uko basubiza |
Mwaramutse ho | Mwaramutse ho na mwe |
Mwiriwe ho | Mwiriwe ho na mwe |
Muraho | Muraho na mwe |
Muraho ni amahoro | Turaho ni amahoro |
Murakomeye | Dukomerane |
Amashyo | Amashongore, amagana |
Girinka | Amashyo n’amagana |
Giramata | Ahore ku ruhimbi |
Girumugabo | Ndamukugize cyangwa ndamushimye |
Girumugore | Ndamukugize cyangwa ndamushimye |
Girabana | Hungu na Kobwa |
Ku ndamukanyo igira iti « Gira umugabo cyangwa se Gira umugore ». Iyo umufite usubiza ngo : « Ndamushimye», waba utamufite, ugasubiza ngo : «Ndamukugize ».
Hakaba n’indamukanyo zazanywe n’umuco w’iyogezabutumwa cyangwa se iyobokamana rikorwa n’Abanyamadini nka: “Yezu akuzwe aho usubiza ngo Iteka ryose.” “Yesu ashimwe ugasubiza Ahimbazwe.” “Asaramareko” aho usubiza ngo “Warikumusarama.”
Ayakoreshwaga mu kubara ibihe bigize umunsi.
Mu mibarire y’ibihe, Abanyarwanda bagiraga ikeshamvugo ryabo bakoreshaga rijyanye n’umuco wabo ndetse n’akazi kabo ka buri munsi. Umwaduko w’abazungu utaraza, ngo abantu batangije kwiga umuco wa ruzungu, Abanyarwanda ntabwo babaraga ibihe nk’uko tubibara ubu.
Ntibabaraga amasegonda, iminota, amasaha, iminsi, ibyumweru, amezi, imyaka, ibinyejana n’ibinyagihumbi. Niyo mpamvu niyo batangazaga ibintu bimwe na bimwe byabaye mu mateka, batangaza umwaka w’amacishirizo ibyo bintu byabereyemo.
Abanyarwanda bari bafite uburyo buhoraho bwo kubara ibihe byabo.
Bumwe muri ubwo buryo ni ubu bukurikira :
Ibihe bya Kera | Icishirizo ku bihe by’ubu |
Mu museke utambitse | Hagati ya 3h30 na 4h00’ |
Mu nkoko zibika | Hagati ya saa 4h30 na 5h00 |
Mu museso | Nka saa 5h00 |
Mu bunyoni | Saa 5h30 |
Mu rukerera | Saa 6h00 |
Mu gitondo | Saa 6h00 kugeza saa 11h00 |
Ku manywa | Saa 11h00 kugeza saa 13h00 |
Ku manywa y’ihangu | Saa 13h00 kugeza saa 14h00 |
Ku gicamunsi | Saa 15h00 kugeza saa 16 h00 |
Ku mugoroba | Saa 16h00 kugeza saa 18h00 |
Mu mataha y’inyana | Saa 18h00 kugeza saa 19 h00 |
Mu ijoro | Saa 19h00 kugeza saa 22 h00 |
Mu ijoro rijigije | Saa 22 h00 kugeza saa 24h00 |
Mu gicuku | Saa 24 h00 kugeza saa 2h00 |
Mu gicuku kinishye : | Saa 2h00 kugeza saa saa 3h00 |
Mu mbwa zirira | Saa 3h00 kugeza saa 3h30 |
Ayakoreshwaga mu kubara ibihe by’ihinga.
Abanyarwanda bagiraga ikeshamvugo rikoreshwa ku bihe by’ihinga. Bityo bikabafasha kubitandukanya n’ibindi bihe by’umwaka. Iryo keshamvugo na n’ubu riracyakoreshwa mu gutandukanya ibihe by’ihinga mu Rwanda.
Niyo mpamvu ubajije umukambwe wo mu bihe bya kera igihe yavukiye, akubwira ati : « Navutse amasaka yeze , navutse babagara ibishyimbo cyangwa akavuga ko hari mu isarura ry’ibishyimbo.»
Ibihe by’ihinga bikaba bigabanyije mu bice bine bita mu Kinyarwanda cy’Umwimerere gutya:
Igihe cy’ihinga | Igihe cy’umwaka cyaberaga |
Igihe cy’umuhindo | Gihera ku kuwa 15 Nzeri, kikageza 15 Ukuboza |
Igihe cy’urugaryi | Gihera ku wa 15 Ukuboza, kikageza 15 Werurwe |
Igihe cy’itumba | Gihera ku wa 15 Werurwe, kikageza 15 Kamena |
Igihe cy’icyi cyangwa Impeshyi | Gihera ku wa 15 Kamena, kikageza 15 Nzeri |
N’ubwo bamwe mu banditsi b’abazungu banditse ko abakurambere bacu batari bafite ubumenyi buhambaye mu gukurikiza ingengabihe, amateka yerekana ko ibi atari byo kuko uretse n’ibihe bisanzwe tumaze kubona haruguru, Abanyarwanda bari bafite n’ingengabihe igena uko abami bazasimburana ku ngoma mu gihe cy’imyaka myinshi hakurikijwe gahunda isobanutse neza nk’uko ubwiru bwabiteganyaga.
Source: Aloys Bigirimumwami: Imihango, n’imigenzo imiziro n’imiziririzo.
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
10 Comments
thanx Ruti, keep groowing in history
Ko ntaho mbonye aho bavugaga ngo imwa zivuye mu bakannyi?
big up to Umuseke, Ruti kabisa akora utuntu twiza dusobanutse kandi abasomyi baba bakeneye kuko turebana nubuzima bwa buri munsi bwabo
ewana umuseke muri abahanga pepepepep iyinkuru iragaragaza ubuhanga n’ubushakashatsi bukorwaq n’abakozi b’iki kinyamakuru komereza aho Rutindukanamuregi, izina niryo muntu pepepepe, ubutaha uzajye ushyiraho nagafoto kawe turifuza kumenya uko usa nuko ungana kabisa
OYA,UGENDEYE KU MUTWE W’IYI NKURU, WASANGA ITUZUYE KUKO NTAHO AGARAGAZA IMVUGO Z’UBU NGO TUBASHE KUBONA ITANDUKANIRO N’IZA KERA NK’UKO YAZITANZE. URUMVA RERO KO HABUZEMO IKINTU. ARIKO KANDI NTAWABURA KUMUSHIMIRA IBYO YAKOZE.
ariko ntaho yanyuranyije n’umutwe w’iyi nyandiko kuko imvugo z’ubu murazizi ubwo ni ukugenda mubihuza.
Umuseke muri abakozi igihugu gikeneye. Muri abahanga kandi mukorana umwete,Mutugezaho ibyo dukeneye, mwigisha abakuru n’abato.Mukomereze aho.”KURA UJYE EJURU”
ko ntabonye ” ibihe bivuga amataha y’inyana? inyana zisuye iswa? inka zikamwa cg zihumuje? mu matarama? mu mashoka,imisambi ihiga, etc…
ko ntabonye ” ibihe bivuga amataha y’inyana? inyana zisuye iswa? inka zikamwa cg zihumuje? mu matarama? mu mashoka,imisambi ihiga, etc…
Ni byiza kuko hari ushaka guhugukirwa yajya kureba aho wabikuye,kandi gashobora kubyongera nawe akurikije icyo ashaka kunguraho.
Komereza aho, imvu n’imvano y’amagambo na yo bizakomerezeho.
Comments are closed.