Digiqole ad

Mu 1994 mu mezi nk’aya nibwo hari amarenga yagaragazaga Jenoside

Hari mu minsi nk’iyi turimo y’amezi ya Mutarama, Gashyantare na Werurwe 1994 igihe ishyirwaho ry’inzego z’inzibacyuho nk’uko zateganywaga n’amasezerano y’amahoro ya Arusha ryajemo amacenga menshi ataratumye bigerwaho.

Paul Mbaraga dukesha iyi nyandiko
Paul Mbaraga dukesha iyi nyandiko

MRND na FPR-Inkotanyi bari bahanganye ku ihame ryo kubahiriza ayo masezerano y’amahoro ya Arusha nta murongo n’umwe uhindutse.

Perezida Habyarimana yarimo ashaka kugwiza ingufu mu nzego z’inzibacyuho akingira ikibaba abazamushyigikira no mu mashyaka atayoboraga. Aho FPR yamubereye ibamba, n’ugushaka kwemeza ko ishyaka CDR na ryo ryinjira mu nzego z’inzibacyuho kandi nta na kimwe rifite mu byasabwaga n’amasezerano y’amahoro kugira ngo ryemerwe.

Muri propaganda rutwitsi yaryo, ishyaka CDR ntiryahishaga ingengabitekerezo y’ivangura no kubiba urwango hagati y’Abatutsi n’Abahutu. Mu mikorere yaryo kandi iterabwoba no kwica byari akazi gahemberwa.

Nubwo CDR yari ifite abayobozi  bayo bihariye, yari ishami ry’intagondwa za MRND.

Perezida Habyarimana abifashijwemo ku buryo bugaragara n’uwaruhagarariye umunyamabanga mukuru wa ONU, umunya Cameroun witwa Jacques-Roger Booh Booh, yakomeje guseta ibirenge mu nzira yo gushyiraho inzego z’inzibacyuho zari ziteganijwe n’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono tariki ya 4 Kanama, 1993.

Impamvu si iyindi, ni uko yaragitsimbaraye ku kuba habanza kwemerwa ko na CDR yakwinjira mu nzego z’inzibacyuho.

Abitwa ko bahagarariye umuryango mpuzamahanga muri iryo kotaniro na bo basohora itangazo risa n’aho risaba impande zishyamiranye kudohora zikemeranywa ko amashyaka yose yari yemewe mu Rwanda mu gihe amasezerano y’amahoro yasinywaga Arusha yakwinjira mu nzego z’inzibacyuho.

Ibyo byumvikanye nk’aho na bo bashakaga koroshya ikibazo cya CDR batanga inama ko ari FPR na MRND badohora bakumvikana kuri icyo kibazo cya CDR bakazakomeza kuyikontorora iri mu nzego aho kugira ngo ikomeze iteze imvururu mu gihe izaba itari mu nzego z’ubutegetsi.

FPR-Inkotanyi na yo iti “Ibyo twadohoye twabikoreye Arusha, kongera kudohora ni ukugoreka ireme ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha.”

Byatumye ndetse FPR-Inkotanyi ihita yandikira Umunyamabanga Mukuru wa ONU irega yihanukiriye intumwa ye mu Rwanda Roger Booh Booh kuba ari mu kagambane n’Ikinani Habyarimana ko guhonyora ihame ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha, bazamura itutu ryo kwinjiza CDR mu nzego z’inzibacyuho.

Nyuma y’iyo barwa ya FPR yasesenguye ku buryo burambuye inatanga ibimenyetso simusiga ukuntu CDR mu mvugo no mu myifatire nta karita n’imwe y’ubuzirangenge ifite yayinjiza mu nzego z’inzibacyuho, nta kindi cyongeye gushoboka mu ruhando rwa politiki i Kigali maze abateguye jenoside babona ko igihe kigeze cyo kuvuza ifirimbi.

Mu rwego rwa diplomasi, ibihugu by’ibihangange byakurikiranye impaka zageze ku masezerano y’amahoro, binakurikiranye uko yashyirwa mu bikorwa,  byaragoragoje bishobora kongera gutumiza indi nama yabaye iya nyuma i Dar es Salam ihuza impande zombi  zishyamiranye aho ngo Habyarimana yaba yaremeye kuva ku izima.

Atahuka ni bwo indege ye yakiriwe n’imirabyo ya nyuma irimo missile zayirashe irayihanura.

Nyuma y’imyaka 20 ishize ibyo bibaye turibuka inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bazize ko batayishyigikiye cyangwa bagerageje gutabara abahigwaga.

Twibuke n’impamvu amasezerano y’amahoro ya Arusha atashyizwe mu bikorwa. Turabisanga mucyo nise imirabyo y’amatangazo ya politiki na diplomasi yaranze uko guhangana kw’ikibi n’icyiza uko yahererekanye.

Ndabibasangiza mbikuye muri archives zanjye mu matangazo najyaga nohererezwa n’imitwe yose ya politiki nkora muri Deutsche Welle i Cologne mu Budage. Inyandiko z’umwimerere zari mu Gifaransa no mu Cyongereza.

Ndazisemura cyangwa ngatanga inshamake ku ngingo zimwe na zimwe mu Kinyarwanda:

Mpereye ku itangazo nakiriye mu rurimi rw’Igifaransa ryasohotse tariki ya 21 Gashyantare, 1994 ryitwa « NOTE VERBALE DES PARTIS POLITIQUES MRND, MDR, PSD, PDC, ET PL, ET DU FPR ».

Note verbale ni imvugo ikoreshwa muri diplomasi ariko ni ibarwa iyi mitwe ya politiki yoherereje intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa ONU mu Rwanda ari we Jacques-Roger Booh Booh.

Iyo note verbale iragira iti “Twebwe nk’imitwe ya politiki ifite inshingano yo gushyiraho Leta y’inzibacyuho yaguye twishimiye kugeza kuri bwana J.R. Booh Booh intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa ONU ku kibazo cy’u Rwanda ingingo zikurikira:

1)         Imitwe ya politiki duhagarariye irashima  ubwitange bw’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa ONU mu kugerageza  gufasha gushyiraho inzego z’inzibacyuho ziteganijwe mu masezerano y’amahoro ya Arusha.

2)         By’umwihariko, iyi mitwe ya politiki iramushimira kuba yarakoresheje inama mu minsi ya 7 na 10 Gashyantare, 1994  hari Ambasaderi wa Tanzaniya mu Rwanda, Ministre w’Intebe w’icyo gihe (Agathe Uwilingiyimana) na Ministiri w’Intebe wateganyijwe n’amasezerano y’amahoro (Faustin Twagiramungu), Diregiteri w’ibiro bya Perezida Habyarimana n’abahagarariye imitwe ya politiki MRND, MDR, PSD, PDC na PL ku ruhande rumwe na FPR ku rundi ruhande.

3)         Twiyemeje kuva mu gihirahiro cya politiki kimaze amezi abiri kandi dushingiye ku myanzuro y’izi nama zabaye ku minsi ya 7 na 10 Gashyantare 1994, abayobozi b’imitwe ya politiki ifite inshingano yo gushyiraho guvernema y’inzibacyuho yaguye bakomeje kugira imishyikirano mu zindi nama zateranye ku minsi ya 16 na 18 Gashyantare ziyobowe na bwana Faustin Twagiramungu, Perezida w’ishyaka MDR akaba na Ministiri w’Intebe wa guvernema y’inzibacyuho wemewe mu masezerano y’amahoro ya  Arusha.

Umwanzuro w’ingenzi w’iyo mishyikirano ukaba ari uko Inzego z’Inteko ishinga amategeko na guvernema y’inzibacyuho yaguye bigomba gushyirwaho kuri uyu wa kabiri 22 Gashyantare 1994.

Ku bw’iyo mpamvu, abari mu nama yo kuwa 18 Gashyantare 1994 bongeye gushimangira ubushake bwabo buhanitse bwo gushyira imbere inyungu z’ikirenga z’igihugu. Ibibazo by’igihugu bikitabwaho mbere y’amakimbirane yihariye hagati y’amashyaka amwe n’amwe.

Twumvikanye kandi ko lisiti y’abadepite ba PL igomba gusinywaho na ba bwana Mugenzi Justin na Landouald Ndasingwa ari bo Perezida na vice Perezida b’iryo shyaka,  iyo lisite ikaba itangajwe kuri uyu munsi wa 21 Gashyantare 1994.

4)         Abayobozi b’imitwe ya politiki MRND, MDR, PSD, PDC na PL ku ruhande rumwe na FPR ku rundi ruhande bizeye inkunga ya MINUAR mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama zateranye mu minsi ya 7, 10, 16, na 18 Gashyantare 1994 gutyo bigatuma hashyirwaho inzego z’inzibacyuho ku itariki iteganijwe ari yo 22 Gashyantare 1994.

Kigali, le 21 gashyantare 1994

Tariki ya 22 Gashyantare 1994 iyi mitwe ya politiki yari yiyemeje gushyiraho inzego z’inzibacyuho ntibyashobotse.

Hari hashize amezi atandatu amasezerano y’amahoro yarasinywe kandi harateganyijwe iminsi 37 kugira ngo inzego z’inzibacyuho zizabe zamaze gushyirwaho. Hagati aho birumvikana ko umwuka wa politiki utari umeze neza bamwe bashyira amakosa ku bandi ari na ko hagenda haba imvururu n’ubwicanyi bushingiye ku macenga ya politiki.

Nta nama za guvernema zateranaga bigeze aho ba Ministri ba MRND babyibutsa Ministiri w’Intebe wari Mme Uwilingiyimana mu ibarwa ikurikira :

IBARWA YO KUWA 28 WERURWE 1994 BA MINISTIRI BA MRND BANDIKIYE MADAMU AGATHA UWILINGIYIMANA NKA MINISTIRI W’INTEBE

IMPAMVU :  Inshingano ya guvernema mu gushyiraho inzego z’inzibacyuho zaguye

Madamu Ministiri w’Intebe ;

Dushingiye ku mabarwa twabandikiye ku matariki ya 14 na 21 Mutarama, 1994 tuvuga ku kibazo cy’inama za guvernema, twongeye kubasaba guhamagaza inama ya guvernema yakwiga ibibazo bigoye igihugu cyacu muri iki gihe.

Nk’uko bigaragara mu itangazo risoza inama zabaye ku matariki ya 25 na 27 Gashyantare 1994 zahuje Perezida wa Repubulika n’abahagarariye imitwe ya politiki iri muri guvernema ikora ubu, byari byumvikanyweho ko igihe cyose guvernema y’inzibacyuho yaguye izaba itarajyaho, guvernema iriho  igomba gukomeza igakora, inama za guvernema zigaterana zigashakira ibisubizo ibibazo byugarije igihugu, cyane cyane ibyerekeye umutekano n’ishyirwaho ry’inzego z’inzibacyuho.

Mu kubahiriza iryo tangazo ubwanyu mwashyizeho umukono, mwahamagaje inama ya guvernema yateranye ku munsi wa 29 Gashyantare 1994, hari hashize amezi abiri nta nama ya guvernema iba.

Uwo mwuka mushya waturutse ku mubonano wa Perezida wa Repubulika n’imitwe ya politiki iri muri guvernema wari watanze icyizere ko noneho inama za guvernema zigiye gukomeza uko bikwiye zigashaka umuti w’ibibazo byugarije igihugu cyacu.

Icyo cyizere cyarayoyotse kuko ubu hagiye gushira nanone ukwezi inama ya guvernema itarongera guterana. Igitangaje ni ukubona nyamara mukomeza kuvuga ibyo mwitekerereje mubyitirira guvernema itarabibatumye.

Ibyo muherutse gutangaza ku matariki ya 25 na 26 ku kibazo cy’ishyirwaho ry’inzego z’inzibacyuho zaguye mwitwaje kuvugira guvernema, mwagize icyo mwemeza kidafite ishingiro ku kibazo cy’abadepite b’imitwe ya politiki ya PDI, MDR na CDR.

 

Byagaragaye ko mwemeje kandi munatangaza lisiti y’abadepite bagize inteko ishinga amategeko y ‘inzibacyuho hatarimo umudepite wa CDR kandi iryo shyaka ryarujuje ibiteganywa n’amasezerano y’amahoro ya Arusha nk’uko nawe ubwawe wari wabyemeye.

Iyo lisiti kandi ntigaragaramo umudepite wa MDR wagizwe umwere n’urukiko agasubirana uburenganzira bwe. Ahubwo harimo umudepite wa PDI utaratanzwe n’inzego z’ishyaka rye zibifitiye ububasha.

Muri uko gukora mwenyine, nyuma y’uko umuhango wo kurahira kw’abagize inteko ishinga amategeko na guvernema by’inzibacyuho byaguye uburijwemo, kuwa 25 Werurwe 1994 mwagiye mu biganiro na FPR ngo mushake uko mugobotora inzitizi zibangamiye iryo rahira, mukabikora mwitwaje guvernema kandi nta nama y’abaministiri yateranye ngo ibijyeho impaka.

Abashyize umukono kuri iyi barwa bongeye kubasaba bakomeje ko mwateranya bwangu inama ya guvernema igafata umwanzuro wayo ku nzitizi yo gushyiraho inzego z’inzibacyuho zaguye.

Gufatira hamwe ibyemezo mu nama ya guvernema ku bibazo by’inzitane kandi bishobora kubyara amakimbirane ni bwo buryo bwonyine bwemewe bwa guvernema nyayo bwo gushaka igisubizo gikwiye cyashyikirizwa  FPR.

Mwakire ibyubahiro tubatuye

(Abashyize umukono kuri iyi barwa) :

–           Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Iterambere ry’Amakomini
Munyazesa Faustin,

–           Ministiri w’Uburezi, w’Ubushakashatsi n’Umuco,
Mbangura Daniel

–           Ministiri w’Imirimo ya Leta,
Mugiraneza Prosper

–           Ministiri w’Umuryango n’Iterambere ry’Umugore,
Nyiramasuhuko Pauline

–           Ministiri w’Ubutabera,
Ntamabyaliro Agnès

–           Ministiri  w’Ingabo,
Bizimana Augustin

–           Ministiri w’Igenamigambi,
Ngirabatware Augustin

–           Ministiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ubukorikori,
Mugenzi Justin

–           Ministiri w’Ubuzima,
Dr Casimir Bizimungu (en mission)

–           Ministiri w’Ibidukikije n’Ubukerarugendo,
Ruhumuliza Gaspard

–           Ministiri w’Urubyiruko n’Amakoperative,
Nzabonimana Callixte

–           Ministiri wo gutwara abantu n’ibintu n’itumanaho,
Ntagerura André.

Ku munsi umwe (28 Werurwe 1994) iyi barwa ya ba ministiri ba MRND yandikiweho, ku ruhande rw’icyitwaga umuryango mpuzamahanga na bo bandikiye perezida Habyarimana mu magambo akurikira :

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Mu izina ry’Umunyamabanga Mukuru wa ONU n’Intumwa ya Papa (nonce apostolique)  ari na we ukuriye ba ambasaderi, mu izina  ry’umuhuza (ambasaderi wa Tanzaniya) na ba ambasaderi b’ibihugu by’indorerezi ku masezerano y’amahoro ya Arusha, twishimiye kubagezaho itangazo ribereka ubwitange bw’umuryango mpuzamahanga mu kugerageza kubona igisubizo gikwiye ku bibazo byugarije igihugu cyanyu kirimo amananiza yo gushyiraho inzego z’ubuyobozi.

Itangazo tubagejejeho ni umusaruro wavuye mu biganiro twagiranye n’uruhande rw’abo bireba mu Rwanda, abahagarariye umuryango mpuzamahanga ku ruhande rumwe, n’abahagarariye uwo muryango na guvernema zabatumye ku rundi ruhande.

Turibwira ko iri tangazo twemeje tutabogamye kandi dushaka inyungu z’u Rwanda rizakirwa neza n’impande z’abanyapolitiki b’u Rwanda bafite ubushake.

Tugeretse kuri iyi barwa amazina y’abasinye kuri iryo tangazo:

 

Dr Jacques Roger Booh Booh

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa ONU

ITANGAZO UBWARYO

UNAMIR/MINUAR/RWANDA

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU NO 26/94

URGENT/ URGENT/ URGENT/ URGENT URGENT/ URGENT/ URGENT/ URGENT/

KIGALI(BIEP) 28/03/1994

RWANDA : ITANGAZO RY’UMURYANGO MPUZAMAHANGA KU MITWE YA POLITIKI MU RWANDA

Bamaze kubonana uyu munsi i Kigali, intumwa yihariye y’umunyabanga mukuru wa ONU – doyen wa ba ambasaderi intumwa ya Papa, uhagarariye umuhuza (ambasaderi wa Tanzaniya) na ba ambasaderi b’ibihugu by’indorerezi ku masezerano y’amahoro ya arusha bemeje itangazo rikurikira (ryasohotse mu Gifaransa, mu Cyongereza n’Ikinyarwanda):

1)         Intumwa yihariye y’Umunyabanga Mukuru wa ONU – Doyen wa ba ambasaderi nonce apostolique ari we ntumwa ya Papa, uhagarariye umuhuza (ambasaderi wa Tanzaniya) na ba ambasaderi b’ibihugu by’indorerezi ku masezerano y’amahoro ya Arusha bateranye basuzuma impamvu z’inzitizi ziri mu gushyiraho Inteko ishinga amategeko na guvernema by’inzibacyuho byaguye.

2)         Basabye bakomeje imitwe ya politiki nyarwanda gukora uko bashoboye bakabona umurongo bahuriraho w’ubwumvikane bagatsinda inzitizi.  Baributsa ko ari ibyihutirwa kubona igisubizo gishimishije ku mpamvu zaba iza politiki n’iz’ingengo y’imari.

3)         Abadiplomate bashyize umukono kuri iri tangazo bamaze gusuzuma  ingingo zibigenga z’igika cy’amasezerano y’amahoro cyerekeye kugabana ubutegetsi, baremeranya ko imitwe ya politiki ku ruhande rumwe yari yemewe mu Rwanda ku itariki icyo gika cyasinyiweho, na FPR ku rundi ruhande, igomba kugira intebe mu Inteko ishinga amategeko y’inzibacyuho igishyirwaho, bikagaragara ariko ko iyo mitwe izaba yubahirije amasezerano y’amahoro.

Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge ni yo izakurikirana iyubahirizwa, kuri buri mutwe wa politiki, uko wubahiriza amahame ngengamyitwarire ya politiki, bitaba byubahirijwe bigahanishwa kwirukanwa mu nzego  byemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

4)         Abashyize umukono kuri iri tangazo baratabariza ko iyo Komisiyo yashyirwaho idatindiganyije inzego z’inzibacyuho zimaze kujyaho kandi igashingwa gutanga vuba raporo ku myitwarire y’imitwe ya politiki iri mu nzego.

5)         Barashimangira ko biramutse bigenze bityo nta yindi mpamvu yakongera kugaragara yabuza inzego kujyaho. Buri mutwe wa politiki urasabwa kwirinda ikindi icyo ari cyo cyose cyatuma hongera kuvuka ibibazo mu ishyaka cyangwa hagati y’amashyaka. Imyifatire yubaka irakenewe mu gushyiraho no korohereza imikorere ntangamusaruro y’inzego z’inzibacyuho zaguye.

LISITI Y’ABASHYIZE UMUKONO KURI IRI TANGAZO :

–           Intumwa yihariye y’umunyamabanga

–           mukuru wa ONU :                                                                  Dr Jacques-Roger Booh Booh

–           Intumwa ya Papa :                                                                  Mgr Giuseppe Bertello

–           Ambasaderi wa Leta zunze ubumweza Amerika :                H.E Mr. David Rawson

–           Ambasaderi w’Ubufransa :                                                     H.E Mr..Jean Michel-Malraud

–           Ambasaderi w’Ububiligi :                                                       H.E Mr.  Johan Swinnen

–           Ambasaderi w’Ubudage                                                         H.E Mr.  Dieter Holscher

–           Uhagarariye Umuhuza                                                          H.E Mr. Saleh Tambwe

–           Ambasaderi wa Zaire                                                              H.E Mr. Kokule

–           Ambasaderi wa Ouganda                                                       H.E Mr.Ignatius B. Katetegirwe

–           Chargé d’Affaires w’Uburundi                                              H.E Mr. Severin Mfatiye

Iri tangazo rimaze gusohoka FPR-Inkotanyi ibonye ko riganisha mu koroshya inzira ya CDR mu nzego z’inzibacyuho, yahise yandikira Umunyamabanga Mukuru wa ONU ibyamagana yihanukiriye mu magambo akurikira:

FRONT PATRIOTIQUE RWANDAIS / RWANDESE PATRIOTIC FRONT

IMPAMVU : IKIREGO kuri Dr Booh Booh

Nyakubahwa Myunyamabanga Mukuru wa ONU

FPR iributsa ko amasezerano y’amahoro ya Arusha yasinywe  kuwa  4 Kanama 1993 yateganyaga ko inzego z’inzibacyuho zagombaga gushyirwaho mu gihe kitarenze iminsi 37 keretse ingabo za ONU zibaye zitaraseruka i Kigali.

Imitwe ya politiki na yo muri icyo gihe yagombaga kuba yarangiye gutunganya ibyo yasabwaga no kugena abazayihagararira mu nzego z’inzibacyuho. Hagati y’ukwezi k’Ukuboza 1993, ingabo za ONU zari zarangije guseruka muri Kigali nk’uko byari byongeye kwemeranywaho n’ubwo Perezida Habyarimana yari agiseta ibirenge.

FPR iramagana ubutiriganya bwisubira bwa Habyarimana abifashijwemo na Dr Booh Booh akaba yarakomeje gusubika cyangwa gushaka kuburizamo  umugambi wo gushyiraho inzego z’inzibacyuho.

Intera ubu bagezeho, kandi akaba atari iya nyuma, ni iyerekeye umutwe w’iterabwoba kandi uvangura wa CDR; umwe mu bihangano bya Perezida Habyarimana.

Kuva tariki ya 29 Werurwe, 1994 Dr Booh Booh kimwe na Perezida Habyarimana barahatiriza ko uhagarariye CDR yabanza kujya kuri lisiti y’abadepite mbere yo gushyiraho inzego z’inzibacyuho (mwareba ibarwa yanyu yo kuwa 29 Werurwe, 1994).

Ibyo barabigira bitwaje itangazo ry’abadiplomate ryo kuwa 28 Werurwe, 1994 basobanura uko bishakiye bidahuje n’ukuri ku byanditsemo aho iryo tangazo rivuga ko: “Abadiplomate bashyize umukono kuri iri tangazo bamaze gusuzuma  ingingo zibigenga z’igika cy’amasezerano y’amahoro cyerekeye kugabana ubutegetsi, baremeranya ko imitwe ya politiki ku ruhande rumwe yari yemewe mu Rwanda ku itariki icyo gika cyasinyiweho, na FPR ku rundi ruhande, igomba kugira intebe mu Inteko ishinga amategeko y’inzibacyuho igishyirwaho, bikagaragara ariko ko iyo mitwe izaba yubahirije amasezerano y’amahoro.”

Nyamara amasezerano y’amahoro arasigura ko (Art.61, igika ku kugabana ubutegetsi): “Ubwo FPR n’amashyaka ari muri guvernema iriho bahujwe ku buryo buziguye cyangwa butaziguye n’igika cy’amasezerano ku buyobozi bwubahiriza amategeko (Etat de droit) bombi bumvikanyeho nk’abahuriraga mu mpaka zitegura amasezerano, imitwe ya politiki yo itari muri guvernema (nka CDR) izagomba, amasezerano yo kugabana ubutegetsi akimara gushyirwaho umukono (9 Mutarama 1993), kugaragaza ko yiyemeje  kubahiriza amahame akubiye mu masezerano yerekeye ubutegetsi bugendera ku mategeko (Etat de droit), gushyigikira inzira y’amahoro, kwirinda imyifatire cyangwa ibikorwa by’ivangura ndetse n’imyitwarire uko iri kose yabamo guhohotera n’ingufu.

Kwiyemeza ibyo ni intambwe y’ibanze mbere y’uko ishyaka ritari muri guvernema  ryemererwa kwinjira mu Nteko ishinga amategeko y’inzibacyuho kandi bikagenzurwa n’impande zombi zahuriye mu mpaka z’amasezerano ya Arusha ko byubahirijwe koko.”

Iyi ngingo nta rujijo cyangwa igicu kiyirimo. Aho kwiyemeza gukurikiza amahame akubiye mu Itangazo mpuzamahanga ryubahiriza ikiremwa muntu dusanga no mu masezerano yo kugendera kuri Leta yubahiriza amategeko, kureka ivangura n’iterabwoba, gushyigikira amasezerano y’amahoro, CDR yakoze ibinyuranye n’ibyo byose nk’uko yabikoze na mbere hose.

Bimwe mu myifatire n’ibikorwa byayo byatangajwe na Komisiyo mpuzamahanga yakoze iperereza ku ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda (Werurwe 1993), imyanzuro yayo ikaba yaranemejwe n’abahagarariye ONU mu Rwanda bayobowe na Dr Booh Booh …

Aho iyo komisiyo irangirije umurimo wayo mu Rwanda ikagenda (ni ukuvuga nyuma ya 21 Mutarama 1993), izindi mpagarika zirimo ubwicanyi, zakurikiyeho byagaragaye ko zari zigizwe n’insoresore za MRND na CDR zitwaje intwaro.

Umutekano warushijeho guhungabana aho CDR iherewe intwaro ku mugaragaro… Ibyo nta n’uwo byatangaza kuko CDR yigisha ku mugaragaro ingengabitekerezo y’ivangura. Iriburiro rya Manifeste programu ya CDR rigira riti: “Rubanda nyamwinshi (Abahutu) ntacyo ihuriyeho na ba nyamuke (Abatutsi n’Abatwa), amoko uko ari atatu agomba kumvikana ku mibanire mu mahoro, buri wese aharanira inyungu ze.”

Ni CDR nanone yigisha ko (Meeting yumvikanye kuri Radio kuwa 26 Nyakanga 1992):

–           U Rwanda ni igikingi cy’umwihariko cyarazwe Abahutu (Igihugu cya Gahutu)

–           Uburyarya bw’Abatutsi buri mu maraso yabo ntabwo babyize ejo.

–           Umunyamabanga mukuru wa CDR Jean Bosco Barayagwiza yaje kungamo muw’1993 avuga kuri Radio ngo “Inyenzi nta kindi zabyara kitari Inyenzi.”

–           Mugoragore Célestin, CDR-Kibungo na we ati “Ntibishoboka guteka umuceri n’ibijumba mu nkono imwe.”

–           Kuwa kabiri 22 Kamena 1993 kuri Radio Rwanda, CDR yatangaje mu kiganiro gihita buri cyumweru ko amasezerano y’amahoro ya Arusha ari akagambane ka FPR na PSD, PL na MDR bahuriye i Bruxelles.

CDR yamaganye ayo masezerano nk’uko yari yarabigize kuwa 10 Ugushyingo 1992 igira iti: “Ushaka ayo masezerano azabikore mu kwiyahura kwe wenyine (ushaka ariya masezerano najye mu rugano).”

Mu by’ukuri CDR yitwikira ko irengera ubwoko bumwe, ari uburyo bwo kugumura ab’imitima yoroshye, ariko muby’ukuri CDR ni agatsiko k’iterabwoba kashyiriweho gushyigikira ubutegetsi bw’igitugu bwa Habyarimana.

Iyo, iyo ntego ihungabanye, CDR ntacyo yishisha gukora harimo no guhimba inkuru zitagira ishingiro, no kugaba ibitero by’ubwicanyi.

a)         Tariki ya 1 Gashyantare, 1994: mu rwego rwo kuzamura iterabwoba CDR ivugira kuri Radio Rwanda yahimbye ko MINUAR yohereje ingabo kwa Jean Bosco Barayagwiza, umunyamabanga mukuru wa CDR  mu mugambi wo kumwica.

b)         22 Gashyantare 1994: i Butare, abaturage bariye karungu bahotoye ku manywa y’ihangu uwari Perezida wa CDR, Martin Bucyana bahorera uwari Ministiri Gatabazi wa PSD ukomoka i Butare na we wari umaze kwicwa n’agatsiko kitwaje intwaro.

CDR yitiriye Abatutsi urupfu rwa perezida wayo. Hakurikiyeho ubwicanyi muri Kigali bwibasiye Abatutsi n’abatavuga rumwe na Leta ya Habyarimana.

Dr Booh Booh ntashobora kuvuga ko ayobewe ibi bimenyetso bitanzwe ku myifatire ya CDR n’ubwo itarondowe yose kandi itazabura no gukomeza. Nyamara CDR nta bihano yigeze ifatirwa kuri iyo myitwarire ikingiwe ikibaba na MRND…

Ku bandi bemera kandi bubahiriza amasezerano y’amahoro, ntawakwemera ko CDR yinjira mu nzego z’inzibacyuho zaguwe.

Ku batekereza kandi ko kubera ihame ry’ubwiyunge CDR ikwiye kwakirwa mu nzego z’inzibacyuho, FPR yibutsa ko ibyo byaganiriweho kuva muri Mutarama 1993, ariko CDR yo ntiyigeze ihindura imyifatire n’ingengabitekerezo y’ivangura n’iterabwoba.

Ku bavuga ko CDR yakwakirwa kugira ngo ubukana bwayo bukurikiranirwe mu nzego, kwaba ari ukunyuranya n’ingingo ya 61 na 80 y’amasezerano y’amahoro….

Kuwa 18 Werurwe, 1994 arangije uruzinduko rwe rw’akazi, uwari uhagarariye Umuhuza, Ministiri wa Tanzaniya w’Ububanyi n’Amahanga yari yatangaje ko inzitizi imwe abona ibangamiye ishyirwaho ry’inzego z’inzibacyuho ari ikibazo cya PL.

Muzi ko icyo kibazo cyavutse ari uko Perezida Habyarimana yotsaga itutu  abadepite b’iryo shyaka bari batowe kuwa 5 Nzeri 1993 ngo barekure imyanya yabo ayishyiremo abadepite batatowe kubera azi ubwumvikane bafitanye cyangwa bashobora kugirana na MRND.

Muri iki gihe, Dr Roger Booh Booh we arashaka ko umudepite umwe wa CDR, ishyaka na ryo ryavutse ku macenga ya Perezida Habyarimana, yashyirwa kuri lisiti y’abadepite bajya mu nzego mbere y’uko izo nzego nyirizina zishyirwaho.

Icyo gitekerezo nticyari cyaravuzwe mbere kabone no mu nama z’amashyaka Dr Booh Booh yayoboye ubwe ku matariki ya 7, 10 na 15 Gashyantare 1994.

Iyo ntambamyi Dr Booh Booh ayizanye amaze guha FPR inyandiko isa n’isubiza inyuma ireme ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha igaha ahubwo ububasha bw’ikirenga Perezida Habyarimana. Ibyo byavuyemo ko kuwa 15 Gashyantare 1994 inama tumaze kuvuga zari ziyobowe na Dr Booh Booh zabyaye igihumye ahitamo na we kwiheza kuva ubwo.

Ubundi butiriganya bwa Perezida Habyarimana mu mashyaka ya MDR, PDI, PSD na bwo buriteguwe. Na Dr Booh Booh aza guhura na FPR kuwa 1 Werurwe 1994 ayisaba gushakisha uko yakumvikana na Perezida Habyarimana.

Nyamara amasezerano y’amahoro ya Arusha yashyizweho umukono kuwa 4 Kanama 1993 ubwayo ni umurongo wumvikanyweho, impande zombi zigize ibyo zigomwa ku byo zifuzaga  ku buryo ayo masezerano ubu atari ayo kongera kugibwaho impaka ngo habe impinduka nshya.

Ni yo mpamvu twamaganye imyifatire ya Dr Booh Booh ugaragara mu gusa n’aho :

–           asubiza inyuma cyangwa ahakana amasezerano ya Arusha

–           asisibiranya inshingano za MINUAR kandi akaya amafranga ya ONU ashyigikira amacenga ya Perezida Habyarimana

–           ashyigikiye cyane Perezida Habyarimana

Kugira ngo inshingano ya MINUAR itange umusaruro mwiza, amasezerano ya Arusha agomba kubahirizwa. Twasanze ari ngombwa kubagezaho ibi byose kugira ngo mwumve uko ibibazo biteye mu Rwanda kandi mufate ibyemezo bikwiye aho mubona ko ari ngombwa.

Nimwakire Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru wa ONU, ikimenyetso cy’icyubahiro tubagomba.

Colonel Alexis Kanyarengwe
Perezida wa FPR

 

BIMENYESHEJWE :

–           Perezida w’Inama ya ONU ishinzwe umutekano (New York)

–           Dr Booh Booh, intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa ONU (Kigali)

Kuri iyi ntera icyari gisigaye kwari kurebana ay’ingwe; nta bindi biganiro byongeye gushoboka i Kigali uretse itutu umuryango mpuzamahanga wakomeje kuka Habyarimana kugeza ubwo yemeye kujya Dar es Salam mu nama ya nyuma y’amahirwe y’amahoro cyangwa inkuba ifite ubukana bwa nucleaire igakubita u Rwanda rugasandara nka Big Bang.

Mu rugendo rwo gutahuka ava Dar es Salam aho bivugwa ko noneho yari yemeye ibyo bamusabaga byose, Habyarimana ni bwo yahuye n’insanganya ageze mu kirere cya Kanombe, indege ye yakirwa na za missile, ifirimbi yo gutangiza jenoside yakorewe Abatutsi na yo iravuzwa.

Amahanga yagatabaye na yo avanamo akayo karenge, u Rwanda ruhinduka umuyonga w’amaraso n’imiborogo mu mezi atatu mbere y’uko Rwanda Patriotic Army  ihagarika jenoside.

Sijye wahera

Paul MBARAGA

Tel 0788569081 /  email « [email protected] »

0 Comment

  • Bwana MBARAGA,

    Nk’umuntu wabaye umunyamakuru, ubu ukaba warabaye umunyapolitiki, wakagombye muri iyi nyandiko yawe kuba wakoze isesengura/”analyse”/”analysis” ukerekana neza impamvu yatumye “Leta y’inzibacyuho yaguye”/”Gouvernement National de Transition” itajyaho nk’uko abanyarwanda benshi babyifuzaga.

    Twe abanyarwanda nta yindi ntambara twari dukeneye icyo gihe, twese twifuzaga ko hajyaho Leta y’inzibacyuho yaguye yagombaga kuba ihuriwemo na FPR n’andi mashyaka yo mu Rwanda yari yaravuzwe mu masezerano ya Arusha.

    Impamvu nyamukuru yatumye Leta y’inzibacyuho yaguye itajyaho, ni uko nta “Nteko y’inzibacyuho yaguye” yashyizweho nk’uko byari biteganyijwe. Icyatumye iyo Nteko itajyaho, ni uko umuhango wari wateguwe wo gushyiraho KUYISHYIRAHO, waburijwemo, bivuye ku BWUMVIKANE BUKE hagati ya Juvenal HABYARIMANA wari Perezida wa Repubulika na Agatha UWIRINGIYIMANA wari Minisitir w’Intebe.

    Uzabaze abantu bari batumiwe ndetse banaje mu ngoro y’inteko biteguye ko uwo muhango uba, batangajwe no kubona Perezida HABYARIMANA aza aho mu ngoro, ariko Minisitiri w’Intebe UWIRINGIYIMANA ntaze na KAVARUGANDA wari “President de la Cour Constitutionnelle” ntaze kandi ariwe wagombaga kuyobora uwo muhango.

    Kuki bataje? Aho niho hari ihurizo. Aho kandi niho wakagombye kuba warakoze ubushakashatsi n’ubusesenguzi nk’umunyamakuru ndetse nk’umunyapolitiki, ukamenya neza impamvu y’icyari kibyihishe inyuma. Ibyo rero ntabyo wakoze. Nkaba nkugaye.

    Naho kuba utwereka gusa ziriya nyandiko ngo wohererejwe mu gihe wari umunyamakuru kuri Deutsche Welle i Cologne, ntacyo zivuze “en soi”.

    Niba hari icyo wari ushaka kugeza ku banyarwanda kizima kandi cyabagirira akamaro mu bwiyunge bwabo, mu mibanire yabo mishya no mu kubaka “ubunyarwanda bushyashya”,rwose mu kuri ndabona ntacyo wakoze.

    Dukeneye abanyapolitiki nyabo bavugisha ukuri kandi bagamije ubwiyunge bw’abanyarwanda nta gihembo kindi bategereje iruhande.

    Imana iguhe umugisha.

  • URAKOZE GUTANGA IGITEKEREZO CYAWE UKO UBYUMVA ARIKO UMENYE KO NUBWO UKORESHA UBWINSHI NGO (DU)KENEYE, IBYO UVUGA NI IBYAWE WENYINE KANDI UBU NAKUBWIRA KO WASOMYE ARIKO NTIWUMVA IBYO WASOMYE. IYO NJYA KUMENYA UWO URIWE UTARI MISEKE MBA NGUSOBANURIYE, JYE MVUGIRA KU MUGARAGARO MVUGANA N’ABAFITE NABO UBUTWARI BWO GUHAGARARA KUBYO BAMBWIRA BATIHISHE INYUMA Y’UTUNDI TUZINA.

Comments are closed.

en_USEnglish