Digiqole ad

Insigamigani : “Ndatega zivamo”

Uyu mugani wamamaye mu Rwanda, ucibwa n’umuntu umaze kugira intege nke, ni we babaza iki n’iki atatunganije, ati: «Ndatega zivamo!»
Waturutse ku mugabo witwaga Ntambabazi ya Rufangura, mu Bitagata bya Muganza i Rukomaya Gitarama, ahayinga umwaka w’i 1600.

Ntambabazi uwo yari umuzigaba; yimuka mu Bwanacyambwe i Ruhanga na Mbandazi, ajya gutura i Rukoma mu Gishubi cya Muganza ahitwa mu Bitagata.

Yari umutezi w’inyamaswa, impu zazo akazijyana ibwami, cyane cyane iz’ingwe. Uwo mwuga Semugeshi arawumushimira bituma amugororera; amugira umunyamuhango wo gutura impu z’ ingwe.

Ntambabazi amaze kuba umunyamuhango, akoranya bene wabo arabibabwira, bose baba abatezi b’ibwami. Aba umutoni cyane kuri iyo ngoma ya Semugeshi.

Amaze gutanga, ariko Ntambabazi akiri umutoni, hima Kigeli Nyamuheshera; yima Ntambabazi amaze kuba umusaza, na none agumya gutura izo mpu z’ingwe, ariko ubutoni buragabanuka.

Bene wabo babonye ko atakiri umutoni bajya kumuhakanwa ibwami bashaka kugabana ubutware bwe ndetse n’inka z’ibiti yagabanye hamwe n’ingororano yahawe.

Batangira kwanga kujya batega kugira ngo Ntambabazi nabura impu zo gutura ibwami, bizamuviremo icyaha cyo kunyagwa.

Nuko kuva ubwo, Ntambabazi yababwira bakabyanga. Impu zimaze kubura, ibwami baramutumira, baramutonganya bamubaza igituma atagitura impu.

Ababwira ko bene wabo bamugandiye. Ibwami barabatumiza, bababaza icyatumye bigira ibigande kuri Ntambabazi, bakanga gutega inyamaswa.

Abandi bireguza ko Ntambabazi ababeshyera, bati: “Ntabwo atubwira, ahubwo niwe wabyanze gusa.” Ibwami bongera gutonganya Ntambabazi baramwirukana na bene wabo, ngo bajye kuzana impu ikitaraganya.

Bageze iwabo mu Bitagata, Ntambabazi ababwiye kujya gutega bararicurika baramwangira. Ubwo bategaga mu Gisizi kuri Nyabarongo.

Haciyeho iminsi, Ntambabazi agira ubwoba, arasindagira gisaza, ajya mu Gisizi gutega ingwe; agenda wenyine kuko yari inshike nta kana agira.

 

Agezeyo, ashaka igiti cy’amaboko aragishinga. Akigonze kiramunanira, apfa kujenjeka arataha. Bukeye aza gusura umutego we. Ahageze asanga ingwe yaguyemo ariko irawujyana kuko utari ukomeye watezwe n’umunyantege nke.

Ubwo ibwami nanone bamutumaho ngo bamubaze aho yahejeje impu. Agezeyo baramutonganya, ndetse noneho baranamukubita. Inkoni zimuriye, ati: «Nimundeke njye kuzizana»! Ariko byari ibyo gutakamba nta zo yari afite.
Baramurekura, bati : «Genda uzizane vuba!» Aragenda. Abuze uko agira, yongera gusubira mu ishyamba; atega kwakundi, nanone ingwe iguyemo irawujyana. Asubiyeyo gusura, ahasanga amara masa. Agira umujinya, ati : “Ngiye ibwami mbabwize ukuri nibashaka banyice!”

Aragenda n’ibwami; agezeyo akoma yombi, ati: “Nyagasani ndatega zivamo; nateze ingwe ku ngoma ya so Mutara nkiri muto, aratanga ndasigara; none dore ndi umusaza kandi w’inshike; nta ntege nkigira na bene wacu banze kumfasha; ngerageza gutega ingwe zikavamo, umutego zikawujyana.”

Ubwo bagenzi be bahakanywe babwira Nyamuheshera bati: «Nyagasani twabyirukanye na so, Ntambabazi uyu araturuta ubukuru, none si ukwangirira». Bati: «Ntabwo yashinga umushibuka wo gufata ingwe n’imbaraga zayo uzi!»

Kuva ubwo Nyamuheshera aramureka, atumira bene wabo, aba aribo ategeka gukomeza uwo muhango wabo wo gutega no gutura impu z’ingwe.

Gutega zivamo bivuga kunanirwa umurimo kubera imbaraga nke

Ibirari by’Insigamigani

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • ariko Tanzania irashaka iki? sinzi aho bigana ariko niyo waba ushaka umunyepolitike nti wafata rukokoma

  • ubwo se iyo comment uyizanye ute wowe Tamali? Uzi ko Rukokoma yaguhahamuye? turi mu nsigamigani none urazana uwo mukambwe ushaje. asyi wee…

  • ngaho rero

    • Nibyo nyine aratega zivamo agira ngo ni cyagihe ari rukokoma

  • bene wabo ntambabazi yabahesheje ubutoni bashaka kumugambanira ariko byarabapfanye birangira babikoze kubwo ukuri kugaragaye.ishyari niribi turyirinde thx.

  • muzadusbanurire gusaza ni ugusahurwa aho byavuye?ndumva bifitanywe isano thx.

Comments are closed.

en_USEnglish