Digiqole ad

Uhawe inka ubu, ngo ntagikura ubwatsi

Ni umuco mu Rwanda guhana inka, kera bwo barananywanaga. Guhana inka cyari ikimenyetso cy’uko uyitanze yishimiye cyane uwo ayihaye, uyihawe nawe akazikora akajya gukura ubwatsi agacyura inka ye, kikaba igihango cy’ubucuti. Muri iki gihe byabaye nk’urwenya, n’uwo bayihaye ntiyirirwa ajya gukura ubwatsi.

Rutangarwamaboko acisha inkuyo ku nka ze
Rutangarwamaboko acisha inkuyo ku nka ze

Kera uwahabwaga inka, yiteguraga kujya gukura ubwatsi, yagerayo bakavuga imisango, bakavuga amazina y’inka, inzoga nziza zikanyobwa, bagatarama bigatinda maze uwahawe inka akayirongoora akayicyura.

Uyu munsi, uzumva mu biriro guhana inka byarabaye nk’ibisanzwe, ariko zikaba inka zo mu magambo, ku buryo abazihawe batirirwa bajya gukura ubwatsi.

Impamvu zitangwa kuri uku guca intege umuco nyarwanda ni;

*Inka yari ikimenyetso cy’umubano kandi zitunzwe cyane, ubu ngo inka z’inyarwanda ni nke cyane kandi abazitunze ni bacye bakwirekura imfurizone (inka y’inzungu) ngo ayihe umuntu. Inyana yayo nayo ngo iba ari iy’igiciro ku buryo buri wese adapfa kuyigaba uko abonye.

*Inka ariko kandi ubu usibye kuba ubutunzi ni umuzigo ukomeye ku miryango myinshi cyane y’abanyarwanda badafite aho bororera kuko umubare w’abanyarwanda wiyongereye cyane ariko ubutaka baragiraho bukiri bwabundi.

Kubera izi mbogamizi ebyiri zikomeye, ahanini ngo abanyarwanda benshi guhana inka basigaye babivuga byo kwishimirana gusa, ndetse ngo hari ubwo n’uwayihawe by’ukuri atirirwa ajya gukura ubwatsi kubera iriya mpamvu ya kabiri.

Haracyari ikizere ko uyu muco utazazima

Umugabo witwa Muganga Rutangarwamaboko akaba umuyobozi mu kigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco mu mpera z’icyumweru gishize yarigabye n’abe, yerekeza  mu karere ka Kamonyi aho avuka ahitwa mu Bibungo bya Mukinga, agiye gukura ubwatsi.

Byegenze bite rero!

Umugabo Rutangarwamaboko yari agiye gukura ubwatsi k’umusaza Rwenderanya Pawulo wamugabiye inka, mu muhango w’uje umuco na gakondo y’u Rwanda, aba basaza bakumbuje uyu muco mwiza wacu.

Ubwo Rutangarwamaboko n’abari bamuherekeje bari basesekaye mu Bibungo bya Mukinga berekeje ku rugo rw’umusaza Rwenderanya, batura inzoga n’andi maturo bari bagendanye bahabwa ikaze mu bwuzu bwinshi no mu ndamukanyo zigira ziti “ Amashyo”, “Gira abana”, “Gira umugore” n’izindi zabwirwaga abashyitsi.

Baricaye babicira inyota maze umugabo Rutangarwamaboko araterura ati “ Turagenzwa no gushimira Rwenderanya watugabiye inka, tumushimira urukundo n’igihango dusanzwe dufitanye.”

Nyuma yo gushimira, umusaza Rwenderanya yasabye kujya gucanira maze ngo abamurikire inka yagabiye Rutangarwamaboko nk’uko  mu muco wa Kinyarwanda  byagendaga, umuryango wa Rutangarwamaboko urabyemera urasezera urataha ujya gutegura icyo gicaniro.

Umuryango wa Rutangarwamaboko umaze gutunganya igicaniro, umusaza Rwenderanya Pawulo n’abatahira be ndetse n’abo mu muryango we bazanye inka bagabiye Rutangarwamaboko kugirango bazimurikire umuryango ndetse bazimushyikirize zisange izindi zo muri uwo muryango.

Inka zirakirwa, imisango iravuga, igitaramo kiraba, zivugirwa amahamba n’amazina,  kuburyo bakumbuje abantu umuco wa kera wo gukura ubwatsi ndetse banashishikariza abantu bari batumiwe muri uwo muhango ko umuco nk’uyu utagomba gucika mu rwagasabo.

Rutangarwamaboko wagabiwe inka agakura ubwatsi yabwiye Umuseke ko igikorwa nk’iki gituma abanyarwanda bongera gukumbura, gukangukira no gusigasira imigenzo yarangaga umuco nyarwanda kugirango itazazima.

Ati “ Umuryango udafite umuco urazima, hari abakuru bagihari tugomba kubakomeraho bakazasiga imigenzo nk’iyi ikibukwa kandi igikorwa mu Rwanda.”

Umusaza Rwenderanya wahaye inka umugabo Rutangarwamaboko we yabwiye Umuseke ko gutanga inka nk’ikimenyetso cy’umubano, urukundo n’igihango bikwiye kuguma mu muco w’abanyarwanda.

Nubwo uyu musaza azi neza imbogamizi ubu ihari mu bijyanye n’ubworozi bw’inka n’ubuke bwazo, ariko avuga ko gutanga atari inka gusa ariko kandi n’ufite inka akabona uwo yayigabira ashobora kuyorora adakwiye kwiganyira kumugabira mu gihe ari inshuti ikomeye koko.

Ati “Si ngombwa kubeshya umuntu inka, wamuha ikindi ushoboye kuko icya ngombwa si inka icy’ingenzi ni ikimenyetso cy’igihango n’urukundo. Ku bafite inka birakwiye ko bagabirana ndetse byanashoboka bakagabira abatazifite ngo nabo babashe korora nk’uko Perezida Kagame yagabiye abanyarwanda benshi ubu bakaba nabo borozanya.”

Umuco ni ikintu gikomeye nk’uko aba bakuru babivuga, imigenzo nk’iyi yo kugabirana no gukura ubwatsi ngo ntabwo iba igomba kuzima ahubwo yakorwa mu buryo bundi bushoboka kuko uko igirwa urwenya ngo niko iba igana ku kuzima.

Rutangarwamaboko (wambaye isuti y'ikigina) n'abamuherekeje bagana murugo kwa Rwenderanya
Rutangarwamaboko (wambaye isuti y’ikigina) n’abamuherekeje bagana murugo kwa Rwenderanya
Ababyeyi inshuti n'abavandimwe ba Rutangarwamaboko ndetse n'amaturo bari bitwaje ngo bashimira muzehe Rwenderanya
Ababyeyi inshuti n’abavandimwe ba Rutanga bazanye amaturo yo gutura umusaza Rwenderanya
Mu rugo kwa Rwenderanya hari ubusabane ku bari baherekeje Rutangarwamaboko ndetse n'abasangwa bo kwa Rwenderanya
Mu rugo kwa Rwenderanya hari ubusabane ku bari baherekeje Rutangarwamaboko ndetse n’abasangwa bo kwa Rwenderanya
umusaza Rwenderanya wagabiye Rutanga
umusaza Rwenderanya wagabiye Rutanga

 

Rwenderanya n'umukecuru we
Rwenderanya n’umukecuru we
Rutangarwamaboko yahise yambara umukenyero wa kinyarwanda
Rutangarwamaboko yahise yambara umukenyero wa kinyarwanda
Rutangarwamaboko ati " Ntiyangabiye kuko atunze cyane kandi ntiyangabiye kuko nanjye nkennye. Yangabiye ku bw'urukundo"
Rutangarwamaboko ati ” Ntiyangabiye kuko atunze cyane kandi ntiyangabiye kuko nanjye nkennye. Yangabiye ku bw’urukundo”

 

Abana basangijwe amata ku nkongoro
Abana basangijwe amata ku nkongooro
Basangiye amafunguro ya kinyarwanda muri uwo muhango
Basangiye amafunguro ya kinyarwanda muri uwo muhango
Ibishyimbo n'ibihaza bihwanye byasangiwe
Ibishyimbo n’ibihaza bihwanye byasangiwe
ababyeyi ba Rutangarwamaboko bakase umutsiima wa Kinyarwanda  bishimira isabukuru ry'imyaka 31 bamaranye
Muri uyu muhango kandi ababyeyi ba Rutangarwamaboko bakase umutsima wa Kinyarwanda bishimira isabukuru ry’imyaka 31 bamaranye
Iki ni igicaniro cy'Inka cyari gicanwe ngo umusaza Rwenderanya amurike inka yagabiye Rutangarwamaboko
Iki ni igicaniro cy’Inka cyari gicanwe ngo umusaza Rwenderanya amurike inka yagabiye Rutangarwamaboko
Umutahira wa Rutangarwamaboko yakira inka yagabiwe
Umutahira wa Rutangarwamaboko yakira inka yagabiwe
Umutahira w'Inka za Rwenderanya avuga amazina y'Inka yagabiye Rutangarwamaboko
Umutahira w’Inka za Rwenderanya avuga amazina y’Inka yagabiye Rutangarwamaboko

 

Hakurya ni mu Bibungo bya Mukinga ahazwi cyane ko kera habaga amariba menshi y'inka harimo irizwi cyane; Iriba rya Mana. Ni agace kabagamo inka cyane cyera
Aha ni mu misozi myiza yo mu Bibungo bya Mukinga ahazwi cyane ko kera habaga amariba menshi y’inka harimo irizwi cyane; Iriba rya Mana. Ni agace kabagamo inka cyane cyera

Photo/ Muzogeye Plaisir

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • birashimishije cyane ndumunyarwanda igiye gugarura ibyagendaga byibagirana mumateka

  • UMUCO NTUGASAZE, INKA ZO MU MAGAMBO GUSA NTIZIKAGIRE UMWANYA MU RWANDA RWA GIHANGA.

  • nshimye Imana y’i Rwanda cyane kuko hakiriho abantu bagifite umutima w’i Rwanda, haracyariho abantu koko kdi ibi ni uburyo bwiza bwo kwigisha rubanda n’abakiri bato by’umwihariko ngo umuco wacu utazazimira. Mbese mwaduha nomero za telefoni za Muganga RUTANGARWAMABOKO cg e-mail ye tkababaza uko ibintu nk’ibi byatugeraho, ese ubu ntaburyo baba bafite bufatika bwo kwigisha abantu umuco nyarwanda no kubafasha kubyaza umusaruro ubukungu n’ubwiza buwihishemo banabyishimira mu buzima n’ibirori byabo..? njye ndabona ari byiza cyane ni mudufashe kubona contacts. Umuseke muragahorana Imana ku nkuru z’umuco mutugezaho kdi zifite ishingiro.

  • Mbega ibintu byiza!!!
    Rutangarwamaboko ndamushimye cyane. iki gikorwa ni indashyikirwa kandi rwose dukwiye gushyigikira umubano mu bantu tugateza imbere umutima w’urukundo no gufatanya.

    Mbaragije Imana y’ i Rwanda!!

  • hri imicyo yerekana ubumuntu kubana kudahemukirana yagakwiye kugarurwa ubungubu nukuri, hari mo nuyu wo guha ink ukameenya gukura ubwatsi byerekana kuzirikana ineza byerekana ko utakerensheje umubano ufitanye nuwaguhaye inka, nukuri ibintu bya nyamwigendaho ntibyakaranze umuryango nyarwanda, umwana agakura nyumva ngo iwabo no kwa ruanka bahana inka akumva ko naho yisangayo. mbega umuryango nyarwanda ngo waba mwiza

  • Nanjye hari uwampaye inka, kuva yayimpa simperuka iwe. Nsanze ndi ikibwa, ariko mpise nikosora, nahise mutuma ho ngo nzajye gukura ubwatsi. Gusa m i Kigali, nzayiragira he bagenzi banjye, ko nshaka kuyorora?

  • Ni byiza ariko mu mucu ubwanwa nku bwa ruhaya ntaho tubusanga mu muco nyarwanda.

  • Ariko se babirishije n’intoki ?

  • kuri TURIKUNKIKO, kimwe n’abandi mukunda kdi mushyigikira umuco nyarwanda mwibare. Nomero mwabonaho Muganga RUTANGARWAMABOKO ni 0788514177/0725520312 na e-mail: [email protected]. Iyi mirongo yose ikaba ari iyo akazi ku KIGO NYARWANDA CY’UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO,RCHC anabereye umuyobozi.
    Uburyo rero koko bwo kwigisha ibi no kubigeza ku babikeneye burahari muri gahunda z’ikigo zitandukanye nka Gahunda y’ubukerarugendo bushingiye ku muco, imurikamuco nyarwanda rihoraho, kwigisha umuziki gakondo no kuwukoresha mu kwizihiza ibitaramo n’ubukwe nk’uko ABABERAMUCO bo muri iki Kigo babikoze muri uyu muhango, ubuvuzi bushingiye ku muco n’ibindi. Ku yandi makuru mwakwibaza mu kwigisha umuco nyarwanda mwanyura no kuri uru rubuga: https://www.facebook.com/pages/Rwandan-Cultural-Health-Centre-RCHCLtd/324458897613722 cg https://www.facebook.com/RUTANGARWAMABOKO .Imana y’i Rwanda ihorana namwe!

  • ndanezerewe cyane kongera kubona ibintu nk’ibi, umuco wacu ntugacike, RUTANGARWAMABOKO komerezaho ntukure mu rugye kdi Imana y’i Rwanda mutwigisha ikomeze ibahire. nkunda cyane ikiganiro mutugezaho, UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO bigaragara ko umuco ari ubuzima bwanyu koko! umuseke namwe mwibare ku nkuru nk’iyi mpamyako ari nk’ibi bitugaruramo ubumuntu abanyarwanda dukenyeye, njye ahubwo mbona iyi ariyo ndumunyarwanda ureke ibyo amatiku abantu birirwamo aho kurwanirako umuco w’ubuntu (humanite’)wabagarukamo!

Comments are closed.

en_USEnglish