Digiqole ad

Yarokotse Jenoside afite imyaka 3, yasohoye igitabo yise "Umwana mu nzozi”

Gakire Dieudonné ni umusore w’imyaka 23, akaba by’umwihariko umwe mu rubyiruko rucye rungana nawe mu Rwanda rufite umuhate wo kwandika ibitabo. Uyu muhungu tariki 16 Gashyantare azamurika ku mugaragaro igitabo cye “Umwana mu nzozi”.

Gakire Rudahumbira Dieudonné, umwanditsi kuri Jenoside ku myaka 23
Gakire Rudahumbira Dieudonné, umwanditsi kuri Jenoside ku myaka 23

Iki gitabo cye gishingiye kubyo azi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yarokotse afite imyaka 3 gusa, mu gitabo cye ingaruka zayo nizo avugamo cyane kuko ubwicanyi bwabaye ari muto cyane.

Nk’umwana wari ukirokoka Jenoside, muri iki gitabo cye agaragaza umusaraba yikoreye w’ubuzima bugoye nyuma y’amahano we atari anasobanukiwe abicwa n’abica.

Agaragazamo ubutwari abarokotse bamwe nkawe bagize bwo gukomeza guharanira kubaho kugeza none ubwo benshi babayeho kandi ngo neza.

Muri iki gitabo, uyu mwana avugamo ibyo azi ko ngo hari bamwe mu bicanyi yamenye nyuma ariko ngo batari bazi ko nabo ingaruka z’ubwicanyi bakoze zizabageraho ndetse zikabakurikirana ubuzma bwabo bwose.

Kuri uyu mwana w’umusore, ingaruka za Jenoside ntabwo zageze ku barokotse nkawe gusa, ahubwo mu gitabo cye agaragaza ko ababazwa kandi no kuba izi ngaruka zaranageze ku bana b’abicanyi batazi na kimwe mu byo ababyeyi babo bakoze cyangwa impamvu babikoraga.

Ababyeyi bafunze basigiye abana babo ikimwaro, urwikekwe, isoni ndetse n’ubukene kuri bamwe na bamwe baterwa n’ibintu batagizemo uruhare.

Iki gitabo cy’uyu mwana cyerekana ko  abana barokotse Jenoside  bikoreye  umutwaro urenze  imyaka  yabo, kikayivuga kandi  nta rwango  ahubwo gihanura, cyerekana  ko Jenoside  yasigiye  intimba  ndende abana bayirokotse n’abandi batayirokotse ariko bahuye n’ingaruka zayo kimwe n’abayirokotse.

Nubwo aba bana b’u Rwanda ngo bashegeshwe na Jenoside ariko ngo siyo yagize ijambo rya nyuma ku buzima bwabo kuko ubu aba bana bari kubaka ubuzima bushya n’igihugu gishya cy’ejo hazaza.

Muri iki gitabo, uyu mwana ashimira ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside bityo abicwaga ntibashira. Impinja n’ibibondo bikarikoka.

Umwana mu nzozi ni i gitabo  cyererekena  kandi  ubutwari, ubupfura  n’imbaraga biranga urubyiruko no kwihesha agaciro bari barambuwe n’abicanyi.

Iki gitabo Gakire azakimurika kucyumweru tariki 16 Gashyantare 2014, i Remera kuri Sport View Hotel  guhera saa kumi z’umugoroba.

Ugishaka kandi kuri uwo munsi ashobora kukigura ibihumbi 10, ndetse na nyuma amakopi yacyo akazashyirwa ku isoko mu isomero rya Ikirezi riherereye ku Kacyiru.

Nubwo bakuriye mu mwijima, Isi ngo izamurikirwa n'urumuri bacanye
Nubwo bakuriye mu mwijima, Isi ngo izamurikirwa n’urumuri bacanye

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Twe abavandimwe bawe,twishimiye intambwe wateye,courage,kdi abanyarda dukunde igihugu cyacu twe kwita kubatunaniza n’abadah’agaciro ibyo tugeraho byiza,iki gitabo tugituye ababyeyi bacu!

  • ndagushimira ko wagize ubutwari bwo kwandika ndizera ko bizafasha benshi.

  • Courage bro!

  • Big up Bro!! Imana ikomeze iyobore intambwe zawz kdi, ikurindire inganzo ntigakame. we rd proud of u

  • Big up musore! Imana igukomereze talent

  • good boy,keep up

  • kutandika amateka mwaciemo ni bibi cyane kuko abahakana jenoside ariho bahera kandi n’amateka ageraho akibagirana uko imyaka ishira gusa komerezaho turagushyigikiye.

  • Courage Dieudonné! Iyo ni culture nziza kandi nanjye ndi mu bakwifuriza ko talent yawe yatera imbere.

  • Sawasawa mwa gusa uze ubandanye.

  • nonese inkuru koituzuye nimwenende yarakokeyehe ,ukombyumva yarigutangira yivuga kugirango tumumenye bihagije

  • tukomeze yubivuge kd tubive imuzi kd kubaho kumushwi simpuhwe zagaca’kd ahari ubwana ubu hameze ubwanwa!!!allah nagukemereze kd agufashe.thanks

  • babwire ko twiyubatse

Comments are closed.

en_USEnglish