Gasabo, Kabuga – Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye Bambino Super City mu masaha ya saa yine z’igitondo kuri uyu wa gatatu. Umunyamakuru w’Umuseke uriyo aravuga ko ubu hari gukorwa ibikorwa byo kuzimya uyu muriro. Uyu muriro ngo watangiye ahagana saa tanu uza ari mwinshi cyane, bitacyekwa ko ngo waba wavuye mu bikoni. Abakozi kuri iki cyanya […]Irambuye
Rwamagana – Nyuma yo gusura utugari twose turi mu karere ka Rwamagana bumva ibibazo binyuranye by’abaturage kuri uyu wa kabiri itsinda ry’Abadepite ryicaranye n’abayobozi ku nzego zinyuranye z’aka karere bababaza ku bibazo bagejejweho n’aba baturage n’ibyo nabo biboneye ubwabo. Mu bibazo bagaragarijwe harimo isuku nke cyane cyane mu bana, abana bataye amashuri, abana b’abakobwa babyara […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwatashye Ikiraro gihuza umusozi wa Kanyarira na Kizabonwa, mu rwego rwo kunoza imihahirane y’Abaturage bo mu Karere ka Muhanga na Ruhango. Iyi misozi ikunze kandi kugendwa cyane n’abaza kuhasengera ngo bahahurira n’Imana. Iki kiraro gihuza imisozi ya Kanyarira na Kizabonwa cyatashywe kuri uyu wa mbere gifite uburebure bwa 48m, gishobora kujyaho […]Irambuye
*Aba barimo umugabo n’umugore n’abana batatu *Harimo umugore n’abana be batanu *Bamaze amezi abiri baba i Burundi bategereje Visa ijya Australia *Bararambiwe batangira gutaha, bose ni abanyaKigali Aba ni abanyarwanda bagiye bagaruka bava i Burundi aho ngo bari bagiye kubonerwa Visa ibajyana muri Australia, bamwe muri aba ngo bari barahuriye mu masengesho kuri Restauration Church […]Irambuye
Ubwo basobanurirwaga raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2014-2015, kuri uyu wa 19 Nzeri, Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari bavuze ko ibigo byagiye bigaragaho imicungire mibi mu myaka yatambutse ari byo bikomeje kurangwa no guhombya Leta. Hon Muhongayire Jacqueline uyobora iyi Komisiyo yavuze ko aya makosa asa nk’ayashinze imizi adakwiye gukomeza kureberwa. Umugenzuzi Mukuru w’Imari […]Irambuye
Ku ishuri ryigenga rya College de l’Espoir Gasogi riri mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo abarimu baryigishamo bandikiye inzego zinyuranye z’ubuyobozi ko ku wa gatanu bazahagarika kwigisha bagategereza ubuyobozi ko buza bugakemura ikibazo cyabo. Gusa abarimu bavuze iki kibazo ubu ngo batandatu bahagaritswe mu kazi by’agateganyo. Aba barimu bavuga ko kuva uyu mwaka […]Irambuye
*Umurenge wa Mutete wabaye uwa mbere, uwa Cyumba uba uwa nyuma *Guv. Bosenibamwe yababwiye ko nibatinda mu ntsinzi bazisanga inyuma *Gicumbi niko karere kagira imirenge myinshi mu gihugu Muri week end ishize Akarere ka Gicumbi kakoze umuhango wo kwishimira umwanya wa kabiri babonye mu mihigo ishize, banaboneraho guhemba imirenge yaje imbere mu mihigo. Gicumbi mu […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mushikiri, mu karere ka Kirehe baravuga ko barambiwe urugendo rurerure bakora bajya kwivuza dore ko bagenda n’amaguru ibilometero 20 bajya ku ivuriro ry’i Ntaruka cyangwa I Nasho (ni ho hari amavuriro yitwa ko ari hafi). Bakavuga ko bafite ubushake bwo kwiyubakira ivuriro ribegereye ariko ko babuze ubufasha bwa […]Irambuye
Nyiramajyambere Speransiya, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka, atuye mu mudugudu wa Rebero wubatswe na Koperative Sakola ishinzwe kubungabunga ibidukikije mu mashyamba y’Iburunga, avuga ko mbere yari abayeho nabi ariko ubu atunze inka ndetse abana n’abandi ngo ntibakimunena. Nyiramajyambere ntazi imyaka ye neza ariko avuga ko yaba akabakaba mu myaka 100 kuko ngo yabayeho ku ngoma […]Irambuye
Mu mwiherero w’abagize inama njyanama y’Akarere ka Gicumbi kuri uyu wa gatandatu Prof Shyaka Anastase uyobora ikigo cy’igihugu cyo guteza imbere imiyoborere yasabye abayobozi b’aka karere ko bashyira imbaraga mu guhigura ibyo biyemeje mu kurwanya ubukene muri gahunda zinyuranye maze ubutaha ntibazasubire inyuma ahubwo bazabe aba mbere. Aka karere mu mihigo ishize ya 2015/16 kaje […]Irambuye