Mu biganiro Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagiranye n’abaturage bo mu Murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro, kuri uyu wa 23 Nzeri, abagore bakirije iyi Minisiteri ibibazo by’akarengane n’ihohoterwa bakorerwa n’abagabo babo. Hari uwavuze ko umugabo we yamubwiye ko azamwica. Minisitiri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango ikunze kugirana ibiganiro n’abaturage mu bice bitandukanye kugira ngo imenye ibibazo by’ihohoterwa […]Irambuye
Uyu mutingito watangiye mu masaha ya saa kumi n’imwe woroheje waje kugarukana ubukana buremeye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri aho wasenye amazu menshi, ayo Umuseke umaze kumenya yasenyutse bikomeye ni 22, umwana umwe w’imyaka ine wagwiriwe n’ibice by’urukuta yitabye Imana. Abantu barenga gato 20 bajyanywe mu bitaro bya Gihundwe harimo abana babiri bakomeretse bikomeye […]Irambuye
*27.9% barakibonera mu ndorerwamo y’ubwoko, 25.8% bafite ingengabiterezo, *28.9% babona ko habonetse urwaho hari abakongera gukora Jenoside, *Abanyarwanda 96.1% bavuga ko bakwemera guhara amagara yabo barwanya amacakubiri… Agaragariza Abadepite ibyavuye mu bushakashatsi ku gipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda muri 2015, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidel Ndayisaba, kuri uyu wa 23 Nzeri yavuze ko nta […]Irambuye
Mu ijambo ry’Iminota irindwi yagejeje ku bayobozi b’ibihugu byinshi by’isi bateraniye mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, Perezida Paul Kagame yibukije ko ibibazo rusange nk’icy’impunzi n’icy’abimukiira bitagomba kwibukwa gusa ari uko bitangiye kugira ingaruka ku bihugu bindi kandi nabo bibareba. Avuga ko abayoboye isi nibakomeza gushyira imbere inyungu z’abaturage bazagera ku ntego biyemeza. […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imitangire y’amasoko ya Leta, RPPA kiravuga ko uburyo bushya bwo gutanga amasoko hakoreshejwe ikoranabuhanga buzatangira gukoreshwa mu mwaka utaha, buzaba umuti w’ikibazo cya ruswa n’amanyanga byagaragaragamo nubwo ngo itazacika burundu 100%. Ubu buryo bwo gutanga amasoko hakoreshenjwe ikoranabuhanga ngo buzakemura ibibazo byinshi birimo na ruswa n’amanyanga ajyanye no guhimba impapuro zijyana n’itangwa […]Irambuye
Abadepite bagize Komite iharanira uburenganzira bw’abagore n’uburinganire bw’ibitsina byombi mu Nteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi bamaze iminsi itatu mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ngo bashatse guhura na Victoire Ingabire ufungiye ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ubuyobozi burabangira. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Iratxe Garcia Perez uyoboye aba Badepite yavuze ko muri iyi minsi […]Irambuye
Bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatulika mu Rwanda ngo baba batishimira ibikorwa bya Padiri Ubald Rugirangoga ufite abantu benshi bakunda isengesho rye ndetse bamusanga aho yagiye kwigisha ari benshi ngo abasengere. Uyu mupadiri uzwi cyane mu Rwanda yaba yarabujijwe kwigisha muri Diyoseze ya Kabgayi. Padiri Ubald Rugirangoga asanzwe abarizwa muri Diyoseze ya Cyangugu, gusa akunda […]Irambuye
Umusaruro w’umuzinga wa kijyambere ukubye inshuro 10 utangwa n’uwa gakondo Umuzinga wa kijyambere gura 60.000rwf mu gihe uwa gakondo umuvumvu awibohera Mu Rwanda hari imizinga ya kijyambere hagati ya 15 000 na 20 000 mu gihe iya gakondo ari 150 000 Mu gutangiza imurikagurisha ry’ibikomoka k’ubworozi bw’inzuki kuri uyu wa gatatu i Kigali, abavumvu bo […]Irambuye
Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yagaragajeko umubare munini w’abanyarwanda 97% ubu bizeye umutekano w’u Rwanda byavuzwe n’Umunyamabanga w’iyi Komisiyo kuri uyu wa 21 Nzeri ubwo u Rwanda narwo rwizihizaga umunsi mpuzamahanga w’amahoro. Ashimangira ko umutekano uganisha ku mahoro arambye kandi urubyiruko arirwo rwa mbere rugomba kubigiramo uruhare. Muri uyu munsi wizihirijwe mu Nteko […]Irambuye
*Kuko yakatiwe ‘burundu’ ntiyafashwe nk’umutangabuhamya ; ibyo yavuze ni amakuru, *Yavuze ko mu 1994 abantu bose ngo bahigwaga *Yakatiwe kubera Jenoside, ariko nawe ngo yarahigwaga! Musabyimana Tharcisse wahamijwe ibyaha bya Jenoside agahanishwa gufungwa burundu, kuri uyu wa 21 Nzeri yaje aje gushinja Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, yavuze ko mu gace yari atuyemo abantu bo […]Irambuye