Digiqole ad

Police yerekanye abanya-Kigali 28 bari bagiye gurucuzwa ‘batabizi’

 Police yerekanye abanya-Kigali 28 bari bagiye gurucuzwa ‘batabizi’

Aba ni imiryango itanu y’abari bagiye kujyanwa

*Aba barimo umugabo n’umugore n’abana batatu
*Harimo umugore n’abana be batanu
*Bamaze amezi abiri baba i Burundi bategereje Visa ijya Australia
*Bararambiwe batangira gutaha, bose ni abanyaKigali

Aba ni abanyarwanda bagiye bagaruka bava i Burundi aho ngo bari bagiye kubonerwa Visa ibajyana muri Australia, bamwe muri aba ngo bari barahuriye mu masengesho kuri Restauration Church  i Masoro aho bita mu butayu (ni ahantu basengera).

Aba ni imiryango itanu y'abari bagiye kujyanwa
Aba ni imiryango itanu y’abari bagiye kujyanwa

Aba bantu bagizwe n’imiryango itatu, barimo umugore ufite abana batanu harimo n’ako ahetswe mu mugongo.

Ababajyanye ngo bababwiraga ko babajyanye muri Australia aho bazabona akazi bakamera neza, abakiri bato cyane bakababwira ko bazabashakira amashuri meza bakiga.

Aba biganjemo urubyiruko ngo batangaga amafaranga ibihumbi 400 0000Frw  ndetse ngo hari uwatanze 2 400 000Frw

Aba ngo bahagurutse mu Rwanda mu buryo bunyuranye berekeza i Burundi aho bari kuzabonera Visa.

I Burundi ngo bahamaze amezi abiri baba mu mahoteli bategereje Visa, nyuma bakagenda babona ko babeshywe bakagaruka.

Umwe muri aba bagarutse witwa Kamaliza avuga ko yahuye n’umuvugabutumwa w’Umurundi mu ‘butayu’ basengeramo aho i Masoro amubwira ko yamubonera Visa yo kujya muri Australia.

Kamaliza ati “Twahuriraga hariya mu butayu (aho basengera iMasoro) ubundi tukajya dusurana tunavugana aza kumbwira ko yambonera Visa i Burundi yo kujya muri Australia nkabona akazi keza nkabaho neza numva ni ibintu byangirira akamaro.”

Avuga ko we n’umuryango we w’abana batanu bari bamaze igihe cy’amezi abiri mu  Burundi bategereje Visa ariko nyuma baza kubona ko babatekeye umutwe. Baratega baragaruka.

Kimwe n’abandi bose hamwe bagera kuri 28 bisanze barambiwe gutegereza Visa batangira kugaruka mu Rwanda, bagera ku mupaka w’u Burundi bakavuga ikibazo bahuye nacyo, nabo bakabwira inzego z’u Rwanda bakakirwa.

Kamaliza avuga ko kuri we n’umuryango we yatanze 2 400 000Frw kongeraho n’amafaranga  yari amutunze n’umuryango we mu  Burundi bategereje Visa.

Buhinza nawe yavuze ko yari yajyanye n’umugore we n’abana batatu ngo uwamushutse ni umupastori bahuriye mu ‘butayu’ i Masoro amwumvisha ko muri Australiya azahabonera ibyiza ngo amuca miliyoni ebyiri zo kumushakira Visa i Burundi.

Buhinza nawe avuga ko yahuye n’uwo muvugabutumwa yagiye gusenga ku butayu basengeraho akamwizeza ko azamubonera Visa yo kujya muri Australia.

Buhinza ati “Icyo gihe yambwiye amafaranga miliyoni ebyiri kuko umuntu mukuru yatangaga miliyoni.”

Ngo uyu mupastori yamubwiye ko nibagera muri Australia bazahabwa, akazi gahemba neza, ndetse n’abana bagahabwa amashuri meza.

Impamvu bashutswe ari benshi ngo ni uko bategewe mu idini bakibwira ko Pasteri nk’umushumba w’intama z’Imana atababeshya. Ubundi ngo bakabwirwa ko ari amasezerano Imana yabahaye.

Kamaliza yatanze arenga miliyoni ebyiri
Kamaliza yatanze arenga miliyoni ebyiri

Police irasaba abanyamadini kugerageza kugenzura intama zabo

Assistant Commissioner of Police Celestin Twahirwa umuvugizi wa Police y’u Rwanda avuga ko iyo urebye ibyo bari babijeje n’ukuntu bagiye bababeshya beshya kugeza n’igihe babagejeje i Burundi bigaragara ko bari babafitiye umugambi.

Ati “Dusanga ari ikintu cyo gucuruza abantu cyari kigamijwe.”

ACP Twahirwa avuga ko Police isanga aba bose  nta ruhare babigizemo ariyo mpamvu bahita basubira mu miryango yabo badakurikiranywe ku cyaha icyo aricyo cyose.

Abagize uruhare muri iki cyaha ngo bari gushakishwa kugira ngo bakurikiranwe, Police kandi irasaba abanyamadini kugerageza kugenzura intama zabo birinda ko hari uwaca mu idini agakora nk’ibi.

Icyaha cyo gucuruza abantu  kirahanirwa, gucura umugambi wo gucuruza umuntu byabereye mu gihugu umuntu ashobora guhanishwa igifungo guhera ku mwaka umwe kugera kuri itatu.

Iyo habayeho gucuruza no kugura abantu mu gihugu bihanirwa imyaka hagati y’itanu n’irindwi y’igifungo, naho iyo bibaye gucuruza abantu byambukiranya imipaka igihano kigera ku myaka 10 cyangwa 15 n’amande agera kuri miliyoni eshanu.

Bamwe mubo mu miryango y’aba bantu bari barajyanywe i Burundi mu nzira bajya muri Australia, bari baje ku kicaro cya Police kubafata ngo batahe. Bose batuye mu mujyi wa Kigali.

Umukozi mu biro bishinzwe abinjira n'abasohoka yavuze ko ikibazo cy'aba bantu bakibwirwaga na 'immigration' y'u Burundi
Umukozi mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka yavuze ko ikibazo cy’aba bantu bakibwirwaga na ‘immigration’ y’u Burundi
Umuvugizi wa Police y'u Rwanda ACP Celestin Twahirwa yasabye abanyarwanda kuba maso ntibumve ababeshya ko bagiye kubaha ibyiza mu mahanga kandi bagiye kubacuza utwabo cyangwa se kubagezayo bagahinduka ibikoresho by'imirimo mibi cyane
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa yasabye abanyarwanda kuba maso ntibumve ababeshya ko bagiye kubaha ibyiza mu mahanga kandi bagiye kubacuza utwabo cyangwa se kubagezayo bagahinduka ibikoresho by’imirimo mibi cyane

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW  

48 Comments

  • L.avenir east ici. Pas a 15 mille km de chez vouS

    • ARIKO NI UKUBERA IKI ABANYAFRICA ARI BO BIFUZA KUJYA MU BAZUNGU, ABAZUNGU NTIBIFUZE KUZA MURI AFRICA GUTYA???

      • Ariko se umuntu ubasha kubona 2.000 000 mubyukuri haricyo abuze? oya rwose njye ntabwo mbyemeye neza peee,cyakora iyo baza kuba ari nk’abana ba banyeshuli ho napfa Ku byumva.

  • Harya aho i Masoro si kwa wawundi witwa Masasu !? Njye nababwiye ko aba bantu biyita abavugabutumwa (kandi ntawabatumye) ari aba escrocs kabuhariwe. Nawe se umuntu arenda kwicwa n’inzara ariko akakumvisha ko yakubonera visa ukajya aho uzabaho neza; kuki we aba atariyishakiye ngo nawe ajye kubaho neza !

    Ibi ni nka bimwe byo gutubura frw cg bya biryabarezi by’abashinwa. Mbiswa ma, buriya wasanga hari abayasambaniye nk’umwaka wose ngo bagiye kugura visa za Aussie !

    • Muvandimwe nta evidence ufite mu ruhare rw’uwo mukozi w’imana mwicyo kibazo…

      • @ Mwiza, ninde ukubwiye ibya evidences ? Evidences zirashakishwa, he should be suspect number one. He should be investigated too !

      • Masasu abifitemo uruhare kubera ko abo ba pasiteri niwe ubatumira. Ntabazi se? Iby’izo ‘deals’ zo kujyana abantu hanze ntabizi kandi bibere iwe? Atabizi yaba ari indangare kandi nta ndangare y’umushumba…Icyo nahamya ni uko abizi!

    • Arend akwicwa ninzara? ruriya rusengero yubatse nubwo mwateranya utuntu twos etwo mumuryango wanyu ntimwarwubaka.

      • ayo mafranga yubatse urwo rusengero se yakwerekana aho yayakoreye hanyuma akubaka urwo rusengero avuye mu mitsi ye?!! si mu mitsi y’abo yirirwa abeshya ngo batange 1/10, ngo batange contribution yo kubaka urusengero,….?!! ubwo koko uba urengera iki ngo insengero? ni uruganda se byibuze rusya kawunga ngo abaturage babone icyo barya? ni urukora ifumbire se ngo twongere umusaruro? ni urw’imyenda se basi ngo ruzambika abanyarwanda?!! abanyafrika turacyari injiji rwose!! njye ntawe nzaha amafranga narariye amajoro ngo ndatura, nzajya nyagura umufuka w’umuceri, uwa kawunga, ibishyimbo,.. ubundi mbigabanye abakene nzi bashonje, cg ngure ibikoresho by’isuku mbijyane mu kigo cy’imfubyi nko mu ba Calcuta cg i Gahanga mu bana bavukanye ubumuga aho kwirirwa njya gukiza abo ba pasteurs bayaguramo imodoka nziza, bubakamo amazu meza, abagore babo bajya kubyarira muri America,…. Imana ntizatubaza ayo twatuye ahubwo izatubaza niba twarafashije uriya uciye bugufi wese kuko ari we uri mu ishusho ye!!

        • iyi nkuru ntaho ihurira na Apôtre Masasu arko kuko jardin yo gusengeramo ijyamo umuntu wese ushaka gusenga kdi bavuze ari umu pasteur w’umurundi nawe yabaga aje gusenga nkuko nabo bose baje gusenga so tugomba gusoma neza aho kuvuga amagambo asebanya kuri infos utumvise neza.ijambo ry’Imana rivuga ko twahawe ubwenge ni umwuka wera wo kurondora ibyo tubwirwa so christians dusengere mukuri no mu mwuka bizadufasha.

    • Umva Sha pana ujye witonda mubyo uvuga. Bakubwiye ko ari Masasu wabashutse ko ahubwo bahuye n’uwiyita umuvugabutumwa hariya mubuta imasoro, wibuke ibyo miliamu na aron bahuye nabyo biha kuvuga umukozi w’Imana nabi sigaho usabe imbabazi mu mutima wawe Imana ikubabarire.

  • Aka ni akumiro. Pastor yabanje akajyana family ye kare ka kubeshya abanyarwanda.

  • Noneseko mutabisobanuye neza iryo si igurishwa ryabantu nkuko mwabitangaje babatetseho umutwe ntabwo bashatse kubagurisha kandi ugiye hanze yigihugu ntubivugako aba agurishijwe aba agiye gushaka imibereho

  • Imana yahaye umuntu ubwenge niho ataniye ninyamaswa! no gusenga rero habamo ubwenge! iyo usenga niwowe nimana yawe ,naho umushumba nugufasha kubyo ufite si ukuremera ibishyashya! ibyo dufite nibwo bwenge ahubwo bamwe ntibihirira icyizere! Umunyarwanda mwiza ni ushishoza mbere yo gufata icyemezo. dusenge ariko mubwenge nubushishozi kugirango tumenye ukuri.

  • Nta mugambi mubi mbona wo kubacuruza babatekeye umutwe ibyo nibintu bibaho ku banyarwanda bashaka kujya gushaka imibereho mu mahanga batanyuze mu nzira yukuri inzara iri Aha Iwacu murayizi

    • Aba bantu nta nzara bari bafite. Ntiwabona 2.4 millions zo gushaka Visa, ukabona amafaranga yo kurara muri Hotel amezi 2, ngo ube ufite ikibazo cy’inzara. Uwakubwira ko n’aho bashakaga kujya hari abaturage kavukire b’ibyo bihugu badashobora kubona ayo mafaranga.

  • Nsomye neza iyi nyandiko ndinva atari ugucuruzwa ,ahubwo babariye amafranga bashaka kubajyana za australia nkuko hari abakeka ko hanze unuzima ari bwiza 100/100 !bahungaga nzaramba !

  • Ariko umuntu ufite ubushobozi bwo kubona 2millions, akabona amafranga amumaza amezi abiri muri hotel n’umuryango we, koko aba ari kurwego rwo gushukwa visas…ubu koko uwo si umukire we ntiyayishakira. Hari igihe umuntu yinjiraa mu idini agasa nufite uburwayi kuburyo ubona na logique ye itagikora.

    • Amadini yo azabakoropa mu mitwe.
      Usigaye wumva ngo “apotre yavuze” n’ibidafite umutwe n’ikibuno abantu bakemera ngo “apotre yavuze” ubwo se koko urumva bene abo kubagurisha buhene bitangaje?

    • Uwo mugabo yari umukozi mukigo cy RRA Ariko nyuma yo kujujubywa nabayobozi bamuhagarika kukazi kugez aigihe cyitazwi yumvise yanze akazi ka Leta buriya yumva nigihugu cyamwanze ahitamo kugurisha inzu ye nawe rero yari ahisemo kwigira ahandi nubwo bamutesteho umutwe. Buyinza Pole..Imana irakuzi.

    • Vraimment.gyewe sigaye mbona akantu bamwe n’a bamwe imisengereye yabo irihasi cyane .nkumi pasta ufata akantu akababeshya n’a nimuwe koko.nakantu bamwe mbona hano hanze nirigwa musengero nibo bafite nimitima mini cyane n’a zajalousi bakiyitako basenga simbona imisengero yabo .hantu mushishoje muntu nakababeshye.muzabe musenga imana yawe nawe pasta nawe abayishakira amaramuko niho ari ligne

    • Erega ushobora no gusanga izo miliyoni ari crédit bari batse bazi ngo baragaciye.
      Gusa njye ikimbabaza ni ukuntu ariya madini mwirukankira abakoropa ubwenge. Ngaho umuntu arabyutse yigize pasteur mwamara kumuyoboka akaba yigize apôtre mugahurura. Ni akazi kanyu.
      Wigeze ubona idini rigira publicité ziruta iz’akabari? Hhhhhhh

  • Ubu iyo Imbonerakure zibamena zibita intasi ngo ngwiki. Abantu beretse inzira zubusamo bagakora ibibafitiye akamaro. Ariko Police ibikurikirane nta kuntu abantu 28 bagenda nta muyobozi w’iryo Torero ( Church) utabizi. Harimo chaine y’abafatanyacyaha. Barebe Masasu niba nta ruhare yabigizemo.

  • iyi nkuru ntaho ihurira na Apôtre Masasu arko kuko jardin yo gusengeramo ijyamo umuntu wese ushaka gusenga kdi bavuze ari umu pasteur w’umurundi nawe yabaga aje gusenga nkuko nabo bose baje gusenga so tugomba gusoma neza aho kuvuga amagambo asebanya kuri infos utumvise neza.ijambo ry’Imana rivuga ko twahawe ubwenge ni umwuka wera wo kurondora ibyo tubwirwa so christians dusengere mukuri no mu mwuka bizadufasha.

    • Bavandimwe, mbere yo kwandika k’umuntu mujye mugerageza kumenya ibintu uko biteye, ahantu havugwa aba bantu bahuriye n’umutekamutwe ni open space yo gusengeramo, hajyamo ushatse wese yewe abenshi nta n’ubwo ari abakristo ba Masasu nkuko mubivuga. Kuba Umutekamutwe yarahageze nta gitangaza kirimo kuko nta wamenya ibiri mu mitima y’abantu, kuba yariyise Pasitori byari mu mugambi we w’ubu escrot. Ndumva iki kibazo ntaho gihuriye n’Ubuyobozi bw’Itorero.

      Ahubwo abo yabwiye ko ari Pasitori baba baramubajije urusengero rwe na address ye cyane cyane ko babonaga ari umurundi, ese yari Pasitori mu Rwanda cyangwa i Burundi? ese ko yagiye asura bamwe mu ngo zabo mu biganiro byabo byimbitse n’iki cyabemeje ko ibyo ababwira ari ukuri? Ese mu byo bari bagiye gusengera harimo icyifuzo cyo kujya hanze noneho akaba aricyo uwo mutekamutwe yamenye akacuririraho ngo atange igisubizo mu nzira y’ubusamo.

      Impanuro nabaha: Dusenge ariko tugire ubwene, Ijambo ry’Imana riravuga ngo ”Abantu banjye bishwe no kutamenya…”
      Abatekamutwe n’Abajura baraseseye, Abantu bibwa amaterefone n’amafaranga mu nsengero no muri za Kiriziya ni benshi…Ibyo by’ubutekamutwe n’andi mayeri bavumbuye, haracyari n’ibindi byinshi bagikora.

      Mu gufata umwanzuro ukomeye, tujye tugisha inama inshuti n’abavandimwe, ariko guhagurukana abana ngo ubajyanye i Burundi niho hari inzira ya Australia, mu Burundi nta Amabasssade ya Australia ibayo, nta n’ukubaza uko visa zitangwa…. abantu rwose bave mu bujiji. Ariko ninde wababwiye ko Imana itakugirira neza uri mu Rwanda?

      Imana ibahe ituze n’amahoro yo kunyurwa n’ibyo mufite.

  • Kubahisha mu maso se bishatse kuvuga iki?

  • Ariko iri ntago aricuruzwa Polisi iratubeshye, ababantu bahuye nabatekamutwe bababeshya kubajyanahanze, kuberako abanyafrica beshi twikundira hanze babyumva vuba. kandi banashukwaga nababayoboye. babarya cash babata ibirundi bababeshya ngobategereje Visa, nonese ibi bibaye icuruzwa ryabantu gute?

    ucuruza umuntu aramutwara akanamwishyurira byose yamujyeza aho agiye kumucuruza akamukuraho ibyangombwa ubundi bakamukoresha icyo bashaka.

    naho case yababantu yo sugucuruzwa ahubwo bahuye nabatekamutwe

    • Ariko sinzi impamvu muvuga ngo police ngo irababeshye none se mushingira kuki niba police yaratangaje ko bano banyarwanda bari bagiye gucuruzwa batabizi ibeshya gute. ibyo police iuga jye ndemeranywa nayo niba barabatekeye umutwe bakarya amafaranga angana gutyo the main purpose yari commercial issue kuko inyungu yari amafaranga, ahubwo jye ndashimira police kuba ibashije kugarura aba banyarwanda bakagaruka mu rwagasabo ndahamya ntashidikanya ko bano bagaruwe aribo bafite ubuhamya bwibyababayeho cyangwa ibyari kuzababaho, Bravo Police u made it.

  • Igihugu turiho turakigira paradizo, maze abanyarwanda bagashaka kukivamo koko!

  • erega bagenzi banjye mujye mumenya ko imibereho yabantu bensi ubu imeze nabi rero iyo abatekamutwe babonye injiji zirabakokora da, byonyine basenge cyane kubona baba iburundi amezi 5 badapfuye kandi bazi umwuka uhari hagati yabarundi nabanyarwanda, uwo mugore, numugabo nabana koko ubwo mwatanze icyari kubatunga, abana bakiga none dore mugiye gusabiririza?Mwakwitondeye abayita intungane ko arizo ziciye ibintu?Mwagiye musengera ahantu hemewe, ubundi mujya mubutayo gukorayo iki?urwanda ni rwiza iyo haba ahandi ngo murebe ko mugaruka?

  • ubwose nimba baramujujubije kukazi afite umukoresha batumvikana bakamwirukana ubwo yaragiye gushaka ahandi imibereho

  • Niba ari ibi Polisi yita icuruzwa ry’abantu ikwiye amahugurwa. Ibi ntaho bitaba, benshi bagenda muri ubu buryo bakagira imibereho hanze kandi baticuruje, upfa kuba ufite ifaranga. N’abatanga amafaranga bashaka Green Card muzabyita icuruzwa ry’abantu???

  • Yoooooo aba baturage rwose bari bahuye n’akaga nizereko ariko babonye isomo igihombo cya miliyoni 2 ni cyishi nizereko n’abandi nabo barebeyeho, hanze aha hari abatekamutwe b’ingeri nyishi, abanyarwanda dukwiye kuba maso wamugani wa Afande TWAHIRWA kuko n’izi nsengero zaduka amanywa n’ijoro nazo ntago ari shyashya kabsa, dushimire Police National yabashije gukumira kino gikorwa cya Human trafficking ndetse n’ubushishozi igira mukazi kayo ka buri munsi, naho aba banyarwanda bagaruwe nabo nizereko bazatubera aba ambassaderi beza mu kutugira inama no kudukangura kuko bafite ubuhaya bukomeye

  • Njyewe iyi nkuru yambabaje ariko icyamabaje kurushaho ni uburyo aba bantu nta cyubahiro babahye ngo iyi Foto yabo itagaragazwa. Buriya birerekana ko tudafite professionalism mu itangazamukuru ariko cyane cyane Police cyangwa Service ya immigration yatanze irya foto. Niba barahuye n’ibisambo bikabagirira nabi ntabwo ubutegetsi bwaombye kubasonga bugaragaza amafoto yabo ahantu hose.

    Bihaye guhisha amaso y’abo bantu ariko bavuga amazina barangije bagaragaza urutonde rwabo muri iyo Foto ndende. Aba bantu ntabwo ari abanyacyaha uretse bahuye n’uruva gusenya, bahuye n’ishyano ariko ntabwo ari abntu babi ku buryo mwabandagaza aka kageni.

    • Aimable ikikubabaje kirumvikana ko aba bantu ushobora kuba ubazi, ari inshuti cg se ari benewanyu bahuye n’aka kaga ibyo bahuye nabyo bikaba byatangajwe.

      Gusa wikwishyiramo iki kinyamakuru kuko njyewe nabonye cyakoze ibyo cyagombaga gukora, kuko iyi ni inkuru ikwiriye kubera abandi isomo.

      umuseke ntabwo wagaragaje amasura y’aba bantu, nta n’ubwo wagaragaje imyirondoro yabo n’aho batuye, kuvuga amazina y’amanyarwanda gusa ibyo nta gishya kirimo kuko ba Kamaliza ni benshi na ba Buhinza ndumva ari benshi.
      Gusa ku muntu usanzwe uzi aba bantu byo rwose yabamenye, ariko utabazi ntabwo yabamenye. Wowe rero ngira ngo wababajwe cyane n’uko usanzwe ubazi yenda ari n’inshuti.

      Gusa ndanenga cyane ibinyamakuru usanga biba byatangaje aba bantu amazina n’amasura yabo kandi atari abanyabyaha. Ngira ngo ubutaha Police izige ku buryo inkuru nk’izi izajya izitangariza abanyarwanda mu buryo bwa kinyamwuga kuko mu Rwanda hari ibinyamakuru byinshi by’abaventuriers gusa.

      • Restoration church nubutayi biratandukanye. ubutayu nigahunda zabantu kugiti cyabo na freedom of worship kuburyo nta Pasteur wa Restoration church ujya kubwirizayo ahagarariye itorero.
        Abokoresha ubutayu nabi biri kuruhare rwabo. ubutayu buri hanze ya restoration church kandi imbibi zitandukanyijwe na fence

        Jeanne

        • Hanyuma abo Gitwaza ajyana muri Europe na USA bo muzabagaruza ryari ? Abajyanwa n’abapadiri muri Italy na Espagne bo muzabagaruza ryari ?

          Ibirura byuzuuye mu biyita abashumba, intama ntizabimenya ! Kabishywe kandi zitabimenye kuko n’ubundi zitwa intama.

  • YEWE ABANYAFURIKA TWARAGOWE.ESE NI UBUKENE BUDUTERA IBI CG NI UKUTANYURWA NIBYO IMANA YADUHAYE?ABANTU BIGIRA ABAPASITERI ATARI BO BAZABONA ISHYANO.

  • mwamenye ubwenge koko.watanze 2400000f wayakoramo business irenze kujya hanjze!! Imana ibatabare pee.mwitonde

  • Mutere inkunga Masasu,ariko ntabwo yaba umwere.uravugako umuntu yiciwe munzu yawe
    ko ntacyo wabibazwaho kabone nubwo utaba ariwe wamwishe,Masasu we sobanura ibyo bintu bibera aho uherereye.

    • Masasu afatwe.

  • Aba bantu buzuye ubujiji bukabije, ni nde wababwiye ko muri Australia nta bibazo bibayo? Ubu se ababayo bose baguwe neza ? Ntibakababeshye, aheza ni mu ijuru, naho ku isi hose ibibazo birahaba.

  • njye ndabona mwese mushakira ikibazo aho kitari. niba ama raporo agaragaza ko u rwanda rwateye i mbere muri byose tuyingayinga singapole cyangwa paradizo, ikibazo nyamukuru ni ukwibaza ngo kuki abantu baruhunga. kuko australie ntirusha u Rwanda climate nziza ,ntirurusha season nziza, ntirurusha relief nziza .ahubwo barahunga Nzaramba, barahunga Chaumage, Barahunga injustice barahunga regionalism etc cyane cyane Nzaramba.com. mutanyonera comment

  • Izi ngirwamadini zadutse muri iki gihugu muzumva ibyo zazadukururira. Ntacyo turabona ahubwo! Abantu bafite ubwenge, bize, bafite akazi, barikora bagahurira mu ntoke, mu bihuru no mu mashyamba ngo bari mu butayu? Umuntu agafata urubyaro rwe rwose agashorera, impinja agaheka ngo pastoro we yamubwiye ngo….!!!!hahaaaa ariko iyi ndwara yo kumva ko hanze ari mu ijuru muzayivurwa n’uwuhe muganga koko? Naho ibyo kubahisha amasura byo ntacyo bivuze kuko no kuri TVR baciyeho.

  • Mwe muravuga uwo icyakubwira abo jean Paul Samputu yatetseho imitwe ngo arabajyana canada
    Byarangiye twese twihanaguye

  • Ariko abantu nyibanagishe inama umushumba wabo mbere yo gutanga amafaranga angana atyo ra??? Ubujiji buragwira. Ni nka bamwe ba kera batuburaga amafaranga aba ba escroc!!!!!

  • ariko leta yo ikora iki Ku madini yinzaduka buri munsi havuka amadani utamenya

  • mukunde iwanyu kandi iwabandi ntihakarute iwanyu
    hose ni mwisi barapfa -barabyara-bararya nimukunde iwanyu nabazungu baza kuruhuka muri africa noneho mwe mujya kuruha .nimukunde ibyiza byi wa

Comments are closed.

en_USEnglish