Digiqole ad

Gicumbi bishimiye umwanya babonye, baha igikombe Umurenge wa 1

 Gicumbi bishimiye umwanya babonye, baha igikombe Umurenge wa 1

*Umurenge wa Mutete wabaye uwa mbere, uwa Cyumba uba uwa nyuma
*Guv. Bosenibamwe yababwiye ko nibatinda mu ntsinzi bazisanga inyuma
*Gicumbi niko karere kagira imirenge myinshi mu gihugu

Muri week end ishize Akarere ka Gicumbi kakoze umuhango wo kwishimira umwanya wa kabiri babonye mu mihigo ishize, banaboneraho guhemba imirenge yaje imbere mu mihigo. Gicumbi mu mihigo ya 2013 yari yabaye iya nyuma(30).

Abayobozi banyuranye bitabiriye uyu munsi wo kwishimira ibyavuye mu mihigo
Abayobozi banyuranye bitabiriye uyu munsi wo kwishimira ibyavuye mu mihigo

Icyo bishimira cyane ni ukuzamuka mu kwesa imihigo kuko Gicumbi guhera mu mihigo ya 2011/12 kugeza mu mihigo ya 2014/15 yafataga imyanya mibi (25, 30, 14 na 18) kugeza ejo bundi ifashe umwanya wa kabiri.

Minisitiri w’ubutabera unahagarariye aka karere muri Guverinoma wari muri uyu muhango yabwiye abayobozi ko batagomba kwirengagiza imyanya bagiye babaho mbere nubwo ubu bateye intambwe ishimishije cyane.

Ati “Umunsi nk’uyu wo kwishimira imihigo uba ukenewe n’utundi turere twinshi, ntimuzirengagize igihe mwamaze mwifuza kuza mu turere twa mbere, imvura nigwa ntimukirengagize ko ejo izuba ryavuye.

Mureke ubunebwe mukore kandi mufatanye n’abaturage kuko ibikorwa muzageranaho nibo berekana ko babyishimira kuko ari bo mukorera.”

Minisitiri Busingye yabasabye kwita cyane ku burezi bw’abana no gukumira ibiyobyabwenge bivugwa cyane muri aka karere bituruka mu majyepfo ya Uganda.

Aime Bosenibamwe Umuyobozi w’ Intara y’Amajyaruguru nawe yabwiye abayobozi ba Gicumbi ko nibatinda mu kwishimira intsinzi bazisanga abandi babaciyeho kuko imihigo ihigurwa buri mwaka.

Muri iki gikorwa bahembye imirenge yitwaye neza mu mihigo bigatuma n’Akarere kagira amanota meza mu rwego rw’igihugu. Umurenge wa Mutete wabaye uwa mbere mu mirenge 21 ya Gicumbi unahabwa igikombe.

Umurenge wa Kageyo wabaye uwa kabiri, Shangasha uba uwa gatatu, Rushaki uwa kane na Rukomo ya gatanu, iyi ikaba ari yo yashimiwe. Gusa bananenze Umurenge wa Cyumba wabaye uwa nyuma bawusaba kongeera imbaraga mu mihigo itaha.

Akarere ka Gicumbi niko karere mu Rwanda gafite imirenge myinshi (21), Akarere k’u Rwanda kagira imirenge micye ni Ruhango ifite imirenge icyenda(9).

Barishimira kuba aba kabiri mu gihugu nyuma y'imyaka ine baza mu myanya ya nyuma
Barishimira kuba aba kabiri mu gihugu nyuma y’imyaka ine baza mu myanya ya nyuma
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Minisitiri w'Ubutabera n'umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Minisitiri w’Ubutabera n’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru
Minisitiri Busingye aha igikombe umuyobozi w'Umurenge wa Mutete wabaye uwa mbere muri 21 igize aka karere
Minisitiri Busingye aha igikombe umuyobozi w’Umurenge wa Mutete wabaye uwa mbere muri 21 igize aka karere

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/ Gicumbi

1 Comment

  • umurenge wa Mutete ukomerezaho rwose n’abaturage turabyishimiye imihigo itaba harebwe uburyo imihanda yatunganwa ndetse n’amashanyarazi ntayahari kuko kugaseke no kw’idigiri s’agace gato ka mutete rero umuriro ukenewe ahantu hari ibikorwa rusange:i vuriro,umurengre,paruwasi,amashuri ,imidugudu. gitifu wacu komerezaho

Comments are closed.

en_USEnglish