Digiqole ad

YAVUGURUWE: Umutingito i Rusizi; umwana umwe yapfuye inzu nyinshi zirangirika

 YAVUGURUWE: Umutingito i Rusizi; umwana umwe yapfuye inzu nyinshi zirangirika

Amatafari y’iyi nzu niyo yakomerekeje abana babiri umwe ubu ari muri Coma

Uyu mutingito watangiye mu masaha ya saa kumi n’imwe woroheje waje kugarukana ubukana buremeye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri aho wasenye amazu menshi, ayo Umuseke umaze kumenya yasenyutse bikomeye ni 22, umwana umwe w’imyaka ine wagwiriwe n’ibice by’urukuta yitabye Imana.

Amatafari y'iyi nzu niyo yakomerekeje abana babiri umwe ubu ari muri Coma
Amatafari y’iyi nzu niyo yakomerekeje abana babiri umwe ubu ari muri Coma

Abantu barenga gato 20 bajyanywe mu bitaro bya Gihundwe harimo abana babiri bakomeretse bikomeye kuko umwana umwe yahise ajyanwa muri koma.

Uyu mwana yitwa Fabrice Ishimwe w’imyaka ine yaje gushiramo umwuka ahagana saa yine z’ijoro nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe Dr Placide Nshizirungu .

Abaturage batuye mu mirenge ya Kamembe na Gihundwe hamwe muhagezweho n’uyu mutingito bikomeye babwiye Umuseke ko bafite ubwoba bwo gusubira mu nzu zabo batinya ko isaha iyo ari yose wagaruka nkuko Murebwayire Angelique utuye i Kamembe yabidutangarije.

Murebwayire yagize ati “ubu nahisemo gusohora abana ngo mbarinde gusa dufite ubwoba ntituramenya aho bigana kuko biraba buri kanya.”

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe yabwiye Umuseke ko bakiri gukusanya amakuru ngo bamenye ibyangijwe cyane cyane ko abenshi bakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Gihundwe ngo bitabweho.

Ibikorwa by’ubutabazi ku bagizweho ingaruka n’uyu mutingito wumvikanye mu karere ka Rusizi gusa byatangiye.

Uyu mutingito wangije igisenge by'inzu zimwe i Kamembe
Uyu mutingito wangije igisenge by’inzu zimwe i Kamembe
Ibyangijwe agaciro kabyo ntikarabarurwa
Ibyangijwe agaciro kabyo ntikarabarurwa
Ibyaturukaga mu birenze nibyo byakomerekeje abantu umubare wabo utaramenyekana wose
Ibyaturukaga mu birenze nibyo byakomerekeje abantu umubare wabo utaramenyekana wose
Iduka rishya rya Tecno riri mu byangiritse
Iduka rishya rya Tecno riri mu byangiritse
Uyu mutingito wangije kandi n'imodoka zari iruhande rw'amazu yangiritse
Uyu mutingito wangije kandi n’imodoka zari iruhande rw’amazu yangiritse

Umuseke urakomeza gukurikirana iyi nkuru…

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

25 Comments

  • Twihanganishe abakomerekeye muruyu mutingito. Gusa twakagombye guhumuka tukavana umwijima uri mumitima yacu, abadakijijwe bakakira agakiza, bakabona gusobanukirwa n’ibimenyetso turimo kubona. Nibake cyane bazi ibihe turimo!!! Ibyo tubona byose byahishuwe kuva kera cyane, yewe ikibazo nuko kuri bamwe gusoma bibiliya ari nko gusoma umubirizi wo muzuba imeze nkaho ibasharirira. Bahitamo gusoma kubisindisha bibangiriza roho, kunywa itabi ribatwikira umubiri! Imitima yabo ntakingi y’ukwizera nakumwe iba ifatiyeho, umutingito, ari inkubi y’umuyaga ari ntambara zo muri Siriya, Iraki zugarije igihugu cy’isezerano cya Isiraheli byose birabahabura.
    Mureke dukurikire intumwa y’Imana iduharurira inzira igana ijuru.

    • @Nyindo, buri mwaka haba imitingito y’isi ibarirwa hagati y’ibihumbi magana atanu na miliyoni, iba ahantu hatandukanye 30,458, iyumvikana ikagera mu bihumbi ijana (http://www.planetoscope.com/Catastrophes-naturelles/1020-nombre-de-tremblements-de-terre.html) . None wowe ngo wabonye ibimenyetso bidasanzwe by’ibihe. Icyakora icyo nemera cyo, iyo umuntu yamaze kwemera ko isi ye iri hafi kurangira, imurangiriraho pe!

      • Ikibabaje nuko adasoma ngo anakwereke ko noneho asobanukiwe! Arakomeza ashakishe abo abeshya ko isi igiye kurangira ko umwami Yesu agiye kugaruka blablablablaaaaa!

      • Usibye ko kuba byanditswe/byavuzwe n’igitangazamakuru runaka (Science, Nature, Science & Vie, New Scientist, CNN, BBC, RFI, etc) ntabwo bishatse kuvuga ko ari ukuri.
        NB; Jye nibaza impamvu abahakana IMANA iyo bumvise ivugwa, ubona bagize ubwoba….?

    • Vana ubujiji aha, ni wowe ufite umwijima mu mutima wawe. Ukeka ko ayo manjwe yawe ngo y’ibihe bya nyuma kurangira kw’isi, bibiliya, gukizwa,…ukeka ko mu myaka 1000 iri imbere abantu bazaba batuye isi cg baragiye kuba kuri mars cg ku kwezi bazaba bavuga ubugoryi bumeze gutyo !

  • ark ko mutavuga nibyangiritse munkengero z’umujyi aho n’amazu yo guturamo yagendaga asenyuka andi agashya kubera amapane nko mumudugudu uri hafi kurusizi

  • @ Emmanuel ibi wandika bihuriyehe n’umutingito? Kuva isi yaremwa habayeho imyuzur, imitingito, …. mureke twihanganishe abagize ibyago naho iby’amadini bizagire igihe cyabyo.

  • Jye numva tudakwiye gukomeza kureba ibihita, ngo ntacyo twabikoraho!!! Abize sa Physics, Magmatology, Geology, Seismology, …. mutangire mushakashake uko twamenya ukuza kw’iyi mitingito (prediction), naho izo za Masters na PhD zanyu ntacyo zaba zimaze, rubanda rukomeje kuhashirira!! Ubu se ibi na byo ngo dutegereze abazungu ra!! MIDIMAR nayo ibe inyumva! Ibi byo gutegereza ngo ntituramenya abapfuye n’ibyangiritse tubivemo: ntabwo abantu bagomba gupfa! How can we anticipate the disaster?

    • @Tuza, kugeza uyu munsi nta bumenyi bwatuma abantu bamenya igihe umutingito uzabera ahantu runaka. Igihe ibimenyetso simusiga bigaragarira, igihe cyo kuburira abaturage kiba cyarenze. Ngaho soma hano umenye impamvu: http://www.planet-science.com/categories/over-11s/natural-world/2011/03/can-we-predict-earthquakes.aspx, cyangwa kuri iyi link: https://www.newscientist.com/article/dn20243-why-earthquakes-are-hard-to-predict/

      • Ngaho soma iriya point ivuga ngo: “Will we ever be able to predict earthquake?” Birakwereke ko hariho igihe kizagera, tukabasha kumenya igihe imitingito izabera! Ariko birasaba kutagira ubunebwe, kandi Abanyarwanda nabo bakwiye kumenya ko babishobora, maze ubukire bugasesekara mu rwa Gasabo!! Ngaho twese nk’abitsamuye (Intiti), muze dukore iyo bwabaga!!! Soon, predicting when tremors of 10 years ahead will happen, will be as easily as drinking water! it only needs your (Physicists, Magmatologists, Seismologists, Geologists, … with PhDs)efforts!

        • Si ubukire twaba dukurikiye, ahubwo twatabara imbaga yorekwa n’imitingito haba mu Rwanda no ku Isi yose!!! Inote zo zaza nyuma!!

      • Safi njye sinemeranywa nawe! Eansobanurira ute ko inyamaswa zo mu mashyamba zimenya mbere cyane ko umutingito wenda kuba zigahunga warangiza ngo nta science ishobora kumenya ko umutingito uri bube! bahereye kw’ihunga ry’izo nyamaswa urumva batamenya ko umutingito cg ikindi gisa nawo cyenda kuba?!

        • Nshobora kuba nabivuze nabi. Aho science igeze, ntabwo baragera ku rwego rwo kumenya neza igihe umutingito uri bubere. Reba nk’uriya wamaze abayapani ubyara Tsunami. Mu ikoranabuhanga bagezeho,ntibashoboye kumenya ko uwo mutingito ugiye kuba, nibura iminoa ibiri mbere yawo. Ariko ibyo uvuga ni byo, inyamaswa zumva umutingito utaraba. Biracyari amayopbera ku bahanga. reba nk’iyi article itanga ingero:http://www.dinosoria.com/animal_seisme.htm

    • ariko se cya cyuma numva ngo gihora gishaka amakuru ku mutingito mu rwego rwo kuburira abaturage cyaba cyarapfuye?? @ Tuza Sem wavuze ukuri pe! ba banyamaPHD ngo b’inzobere babyigisha muri kaminuza barihe? Sida, Ebola, macinya,Akaniga… byaradutse abahanga mu by’ubuvuzi bagira icyo babikoraho, ariko imyumbati yararwaye abagronome na nubu baririrwa babeshya abahinzi ingirwa mbuto ngo nshya n’ubu nta musaruro zatanze kuko zarushije izambere kurwara! N’aba rero bagenzura iby’imitingito kimwe n’abo mu iteganyagihe(“imvura ishobora kuzaba nyinshi cyangwa ikaba nke”) bakwiye kubasezerera kuko ntacyo batumariye! hashakwe abandi babishoboye kuko ubuzima bw’abaturage burakomeye.

  • Ngo umwana umwe yahise ajyanwa muri koma!!!

  • Ndibaza uyu mutingito nta mbuzi watanze mbere yo kuba? ababikurikiranira hafi kucyi ntacyo batangaza? Ibintu by’imitingito byagombye kuzigwaho neza hagashyirwaho ikintu gikora nka Meteo kuburyo abantu bajya bamenya ibishobora kubagwirira bitabatunguye.

  • UVUGAKO ABANTU BATAGOMBA GUPFA KANDI URUPFU RURIHO SINZIKO ABITEKEREZA.
    YABA AHUBWO NIBA AFITE UBUSHOBOZI , URWORUNYAGWA RUTUMARAHO
    ABACU AZA RWICE HANYUMA YWIBEREHO NABISHOBORA TUZAMUSHIMIRA CYANEEEEKw

  • Dusobanukirwe ibirebana n’umutingito.Umutingito ubarirwa ku rwego rwa Richter (sirwo rwonyine rukoreshwa) rufite ibipimo kuva kuri 1 kugeza 10. Mu byukuri imitingito iba buri gihe, imyinshi ntituyimenya, kuva kuri 1 kugeza kuri 4 ntabwo tuyumva, uretse imiserebanya n’injangwe n’imbeba nizo zibimenya mbere. Dutangira kumva imitingito iyo bigeze kuri 5. Iyo bigeze kuri 6 amazu atangira gusenyuka, iyo bigeze kuri 9 -10 nta kintu gisigara gihagaze, bya bindi bita tsunami ni mu gihe biba biri hagati ya 8-9.Ni gute wakwirinda imitingito, mu byukuri ni ibintu bigoranye cyane akenshi imitingito imenyekana yarangiye kuba abapfa bapfuye n’amazu yangiritse. Gusa hari ibigo bipima umutingito bikakubwira aho waturutse (epicentre) n’imbaraga zawo. Ikindi ni ko uturere dukunze kubamo imitingito tuba tuzwi gutyo hagafatwa ingamba mu kubaka amazu, kugira ngo wubake inzu izarwanya umutingito bigusaba gutanga nibura inshuro eshatu amafaranga wagatanze ahataba imitingito. Mu Rwanda uturerer dukunze kwibasirwa n’imitingito ni RUHENGERI na Gisenyi kubera ibirunga. Hari na Cyangugu kubera iri muri rift valley (mubaze abize géologie).Nubwo i Kigali hatavugwa imitingito myinshi, abubaka imitamenwa bakagombye kuyitekerezaho naho ubundi bacyura umunyu!

    • @Kagabo, ibisobanuro byawe ntabwo byuzuye. Nk’umutingito wa 5 kuri echelle de Richter, ushobora kuyogoza ahantu iyo epicentre yawo iri mu bujyakuzimu butageze kuri kiloetero icumi. Nk'[uriya washenye amazu muri Tanzaniya war uwa 5.7. Ariko nk’uwa 6 uri mu bujyakuzimu burenze km 35 yenda (nk’uwabaye i Bukavu no mu Rwanda umwaka ushize) ntiwangize cyane.

      • @ Safi
        Nagira ngo ntange umusanzu wanjye uko mbishoboye, ntabwo nari ngambiriye gutanga isomo ku mitingito kuko byatwara umwanya munini kandi siyo objectif. Ushaka kumenya ibirenzeho ajye kuri google.

  • Imitingito izahoraho,Icyakorwa abafite ubushobozi ni kubaka inzu zujuje normes abadafite ubushobozi bakubaka inzu z’imbaho.

  • ariko se cya cyuma numva ngo gihora gishaka amakuru ku mutingito mu rwego rwo kuburira abaturage cyaba cyarapfuye?? @ Tuza Sem wavuze ukuri pe! ba banyamaPHD ngo b’inzobere babyigisha muri kaminuza barihe? Sida, Ebola, macinya,Akaniga… byaradutse abahanga mu by’ubuvuzi bagira icyo babikoraho, ariko imyumbati yararwaye abagronome na nubu baririrwa babeshya abahinzi ingirwa mbuto ngo nshya n’ubu nta musaruro zatanze kuko zarushije izambere kurwara! N’aba rero bagenzura iby’imitingito kimwe n’abo mu iteganyagihe(“imvura ishobora kuzaba nyinshi cyangwa ikaba nke”) bakwiye kubasezerera kuko ntacyo batumariye! hashakwe abandi babishoboye kuko ubuzima bw’abaturage burakomeye.

  • Ndabaza umutingito wabaye muri Rusizi gusa kwisi yoooose???ibyo nibyo cg nahandi warabaye ntibabivuga? nonese ko ari umuseke gusa ubivuga????

  • ibindi binyamakuru yagakwiye guhita bitangaza nk’uko umuseke ari inkwakuzi

  • Bagenzi bacu mwe muvuga ngo umutingito bawushakire prediction ntibishoboka maze n imiyaga n imvura biba byoroshye kubireba biragaragara ariko bigahitana abantu uzabaze ibyo imiyaga yitwa cathrina ikora muri amerika

    ubundi umutingito niyo mpanuka kamere izagorana kuyi predicting kuberako uterwa ni ibintu 3 aribyo
    kuruka kwibirunga uyu birashoboka ko wakwirindwa mu gihe ikirunga kitarazima

    umutingito uterwa no kwiyasa mu nda y isi ibi byo ntibyakwirindwa

    umutingito uterwa na plaque zihuye iyo ziri mu ngendo waba umeze nka tsunami yabereye muri indonesie 2005 ubwo plaque indiennes yahuraga na plaque ya eurasie

    ikindi cyo agace urwanda ruherereyemo kazahoramo imitigito bitewe n ukwiyasa kwa rift valley no kuba ruri mu gace karimo ibirunga bikiri actif

Comments are closed.

en_USEnglish