Digiqole ad

Ubwoko: Ntibuguhesha ishuri, ntibukwimisha akazi, Ntibukiri ‘Harmful’-Ndayisaba

 Ubwoko: Ntibuguhesha ishuri, ntibukwimisha akazi, Ntibukiri ‘Harmful’-Ndayisaba

Fidel Ndayisaba avuga ko nta muntu wabona indonke mu bwoko

*27.9% barakibonera mu ndorerwamo y’ubwoko, 25.8% bafite ingengabiterezo,
*28.9% babona ko habonetse urwaho hari abakongera gukora Jenoside,
*Abanyarwanda 96.1% bavuga ko bakwemera guhara amagara yabo barwanya amacakubiri…

Agaragariza Abadepite ibyavuye mu bushakashatsi ku gipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda muri 2015, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidel Ndayisaba, kuri uyu wa 23 Nzeri yavuze ko nta mbogamizi zihari kuba hari Abanyarwanda bakomeje kwirebera mu ndorerwamo y’ubwoko ariko batabugira igikoresho cyo kubangamira bagenzi babo.

Fidel Ndayisaba avuga ko nta muntu wabona indonke mu bwoko
Fidel Ndayisaba avuga ko nta muntu wabona indonke mu bwoko

Ubu bushakashatsi bugaragaza igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge, bugaragaza ko Abanyarwanda 95.6% bibona nk’Abanyarwanda mbere yo kwirebera mu bindi byose nk’amoko, uturere n’amadini.

Ubu bushakashatsi bwakozwe nyuma y’imyaka 21 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, bugaragaza ko Abanyarwanda 25.8% bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside mu guhe 27.9% bakibonera mu ndorerwamo y’ubwoko.

Bugaragaza kandi ko Abanyarwanda 28.9% babona ko habonetse urwaho, hari abakwijandika mu bwicanyi bwa Jenoside.

Depite Mukamurangwa Sebera Henriette wagarutse kuri aba babona ko habonetse icyuho hari abakora Jenoside, yavuze ko ko iyi mibare ikiri hejuru ugereranyije n’imyaka 22 ishize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi

Ati “ Hafi 30% ni benshi cyane!, uyu mubare uteye ubwoba, n’iyo yaba ari 1% muri miliyoni z’Abanyarwanda dufite nabwo baba ari benshi cyane, biteye ubwoba kuko aba bantu ni Abanyarwanda bari mu banyarwanda, bashobora kuba barakoze Jenoside cyangwa bayishyigikiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidel Ndayisaba wibanze ku mibare y’abakomeje kwibonera mu ndorerwamo y’amoko ikiri hejuru, yavuze ko nta mpungenge biteye.

Ati “ No mu biganiro wumva bakibikomeyeho, bakaba ntacyo bumva babikoresha mu kuba babangamira undi, batanabizira ariko bikaba bitarabashiramo.”

Ndayisaba wanagarutse ku mibare y’abibonamo Ubunyarwanda kuruta ibindi byose, avuga ko kuba umuntu yamaze kumva agaciro k’Ubunyarwanda bidahita bimuhanaguramo ubwoko bwe.

Avuga ko hari bamwe bakibona mu bwoko bakomokamo ariko badashobora umugambi wo kubugira igikoresho cyo gukandamiza abo batabuhuje. Ati “ Umubi ni ubifite unumva ko byaba intandaro yabiziza undi badafite icyo bahuriyeho cyangwa andi mahirwe byamuhesha.”

Ndayisaba uvuga ko n’uwakwibona mu bwoko kuruta kwibona mu Bunyarwanda atabibonamo indonke kuko Leta y’u Rwanda itamuha icyuho.

Ati “ Kwiyumva mu buhutu, ubwo buhutu ntibumutegera Taxi, ntibumuhesha ishuri, ntibumwimisha akazi, ntibumubuza icyashara mu bucuruzi bwe… ntibukiri harmful.”

 

Uturere turimo benshi bibonamo ubwoko ni natwo turimo abafitiye ubwoba Jenoside…

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, avuga ko mu turere nka Musanze na Rubavu turi mu tuza ku isonga mu kugira umubare munini w’abakibonera mu ndorerwamo y’ubwoko n’abagifite ingengabitekerezo.

Avuga ko utu turere ari na two dutuwe na benshi bavuga ko Jenoside itakongera kuba, akavuga ko ibi biterwa n’ingamba zo kurandura Jenoside n’ingengabitekerezo yayo zashyizweho na Leta.

Ati “ Iyo muganira akakubwira ati ariko se iyi leta wayica he, izi nzego z’umutekano wazica he, yego arabifite ariko environment arimo iramwereka ko ntaho byamugeza.”

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatille yizeje iyi komisiyo kuyitera ingabo mu bitugu mu kubanisha neza Abanyarwanda, babakangurira kumva ireme rya politiki y’ubumwe n’ubwiyunge mu ngendo bakora mu baturage.

Avuga ko mu bikorwa by’umuganda ukorwa buri kwezi, bifatanya n’Abanyarwanda mu bice bitandukanye bityo ko mu biganiro bagirana bazajya bagaruka ku ndangagaciro zo kwirukana ingengabitekerezo mu mitima yabo.

Mukabalisa uyobora umutwe w'Abadepite yavuze ko mu bikorwa byo gusura abaturage bazajya bagaruka cyane ku bumwe n'ubwiyunge
Mukabalisa uyobora umutwe w’Abadepite yavuze ko mu bikorwa byo gusura abaturage bazajya bagaruka cyane ku bumwe n’ubwiyunge
Perezida w'umutwe w'Abadepite n'abamwungirije bashimye Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge ku kazi bakomeje gukora ko kubanisha neza Abanyarwanda
N’abamwungirije bashimye Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ku kazi bakomeje gukora ko kubanisha neza Abanyarwanda
Abadepite bagejejweho ibyavuye mu bushakashatsi ku bumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda
Abadepite bagejejweho ibyavuye mu bushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda
Intumwa za rubanda zagaragaje impungenge ku mibare y'abakibonera mu ndorerwamo y'ubwoko
Intumwa za rubanda zagaragaje impungenge ku mibare y’abakibonera mu ndorerwamo y’ubwoko

Photos © M. Niyonkuru/umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

30 Comments

  • Muri bihugu byinshi bya Afrika icy’ingenzi ni ukuba ufite imbunda zo gufata no kubungabunga ubutegetsi bwawe. Ubundi ukabona kubaza abaturage niba bagufitiye icyizere, cyangwa ukabakoraho ubushakashatsi ushaka bwose. Bicammo igihe cyose ugifashe inkota akarumyo. Uyikoze mu bugi ahita amenya icyo afitiye uburenganzira n’ikitari icye.

    • JYEWE IGITANGAJE MBONA MURI IYI MINSI NI UKUBONA ABANTU BAHUJE UBWOKO BAKORA DIVORCE! NTIBYUMVIKANA! BAKWIYE KUJYA BAGEZWA IMBERE Y’INKIKO!

  • Ibi NDAYISABA Fideli avuga n’ibiki, ngo: “Ubwoko: Ntibuguhesha ishuri, ntibukwimisha akazi, Ntibukiri ‘Harmful’”. Arabivuga se arabizi????

    N’ubwo bwose ubwoko butacyandikwa mu Irangamuntu cyangwa mu zindi documents, ariko ndakubwira ko hari bamwe bakibufite mu mitima yabo. Hari bamwe bacyironda, Hari bamwe bakireeba umuntu ku mazuru cyangwa ahandi ku mubiri bakamenya uwo ariwe, bityo ukaba ushobora gutakaza cyangwa kudabhabwa icyo wari ufitiye uburenganzira, ndetse ukaba wanarenganywa kandi ntugire uwo uregera.

    Bizafata igihe kirekire kugira ngo bive mu bayarwanda, kandi bizasaba ko Ubuyobozi bw’iki gihugu bubishyiramo imbaraga, kandi bugacyaha, bukanahana, uwo ariwe wese ushyira ubwoko bwe imbere.

    • Misozi ubuvuze neza mu Burundi nta moko yandikwa mumaranga muntu.Ikinyoma kijye gikubitirwa ahagaragara izuba riva.

  • Hari umugabo nkunda witwa PK yigeze kuvuga ngo urabeshya, ukagumya ukabeshya ukazageraho nawe ukibeshya. Muzabazwa byinshi bayobozi

  • Kugira ngo wimwe akazi nuko uba wagasabye. Igihe uzi ko hari ahantu udashobora gusaba akazi ngo ukabone, ntiwirirwe uta igihe cyawe, nta n’ukakwima nyine.

  • Niko Nyakubahwa Fideli, buriya ugiye mu bigo nka Rwanda Revenue Authority, RSSB, wikatishije nko muri BK, cyangwa nka hariya i Kanombe ku Kibuga cy’indege muri servisi zaho, unyarukiye muri FARG cyangwa CNLG, wasanga koko abanyarwanda bose bafite ubushobozi banganya amahirwe yo kuhabona akazi hatajemo ikibazo cy’amoko?

    • Cyane cyane ku kibuga cyindege ho wagirango bose bavindimwe.

    • Erega amoko na racisme ntibiteze kurangira muri iyi si nubwo bagerageza kubirwanya ntibishobora kuranduka burundu,izo ngero utanze zaho hantu uvuze ntibeshye ushatse kuvuga ko higanje ubwoko bw’abatutsi,nkuko hari umuntu wambwiye ko muri soras higanjemo abahutu kandi umututsi atapfa kuhabona akazi,nkuko na za south Africa malgré que bavugako abirabura n’abazungu biyunze mais harama clubs abirabura batakwinjiramo cg ahantu batabona akazi kubera uruhu,niyo mpamvu ibyo bintu bibiri bitazigera bisibangana mu mitwe y’abantu kandi n’amateka abigiramo uruhare,cyeretse abantu bacye cyane muriyisi nibo batagendera mu bintu by’amoko na racisme

  • Hafi 30% babonye urwaho bakongera bagakora genocide. Uwo mubare ni muremure cyane. Gusa nanabiboneye aho abantu bakurikira ijambo ry’umuyobozi, noneho yagera aho avuga “nakwica” abantu isinzi bakamuha amashyi pe. Ibaze aramutse avuze ngo musohoke mwice icyo bahita bakora. Gusa igikenewe mu banyarwanda ni uko buri wese yakubaha ikiremwamuntu, akamenya ko adakwiye kugihohotera mu buryo ubwo aribwo bwose.

  • abanyafrica turacyafite inzira ndede ariko byagera kuba nyarwanda nabarundi bikaba ibindi ,ibyo bintu bya moko muhoza mukanwa kanyu mubona ariki byabagejejeho uretse kumarana. ubwo ukabona umuntu mukuru kandi ngo wise akita mugenzi we ngo uriya ni uyu,ubwo akaba amuciriye urubanza.none se niba mwaranze ko bishira mwazabishyize ku mugaragaro none ho abantu bakajya bamenya class zabo aho kugirango buri kanya mujye mucenga cenga kandi arimwe mwe murimo kwicenga.njye mbabwize ukuri iyo unzanyeho ngo kanaka nu muhutu cyangwa nu mututsi cyangwa umutwa icyambere nkora ndabanza nkakubwira ko byari kuba byiza iyo utaza kurino si kuko uri virus muri society,ndibaza umututsi cyangwa umutwa aje muri asia abanya asia bamukoreraho racism batitaye kuba ari umutwa,umututsi,cyangwa umuhutu icyo bareba nuruhu rwawe gusa,urwo nurugero ko dushobora kuba abanyafrica kurusha uko twaba ayo moko atandukanye,abandi bazatwanga natwe twangane twazashiduka twaramaranye abasigaye bakazashirwa muma zoo yi burayi kera bakajya bavuga ngo hari abantu bari batuye muri africa nibo ubwo bamaranye dore abasigaye naba

    • @Kiboko ndemeranywa nawe 100% Gusa iyo abayobozi bagiye hariya kakavuga biriya kandi abizi neza ko bari kubeshya niho hahinduka ikibazo.uriya muntu wo muri FDU ufite ibikomere mu mutwe yazize iki mu gihugu gifite umutekano 100%

  • Erega iyo ufite akazi ntiwubka uburyo wakabonye hatabuzemo kugurisha abandi ubundi se wumva imvugo yasohoka muri fidele yaba iyihe

  • Ishuri!! Ariko noneho ni igitangaza! Navujye minerval! Ngo akazi! Ibyakozwe muri BK se ntabyo azi!!!

  • Nyakubahwa Ndayisaba mama utazi gusoma no kwandika uzamusobanurira harmful gute? Urakoze kujya ukoresha ikinyarwanda iyo ubwira abanyarwanda. Ngashimira muri make abayobozi ba kera kuba barabizilikanaga. Murakoze.

  • ngo 28.9% babona ko habonetse urwaho hari abakongera gukora Jenoside! Ubwo ni ba nde bakongera kwica ba nde?

  • Ese koko iyi niyo igiye kuba débât politique muri 2017 mu Rwanda.Oya aha nukuyobya abanyarwanda rwose.Uziko wagirango ndayisaba haricyo apfana na Muvoma?

  • Iyi ni tekiniki mba nkuroga…..ubwoko Ubu nibwo bukora cyane….nuko mutabizi….noneho hari system yindi babuvugamo…abashambo…abatsobe..
    .uhita umenya abo aribo….nabyo uzabigenzure boss ….we gusa mbona nta kazi aho gahari twaguhaye aho wiruhukira

    • Niba bigeze mu batsobe najye ibyo ndaje mbiryeho.

  • Umuntu ukwereka umukara akakubwira ko ari umweru kugeza igihe ubyemereye, aba ari umuhanga pe! Ariko Ndayisaba ajye amenya ko nyir’amaso yerekwa bike ibindi akirebera. Akazi keza gapiganirwa abagafite mu nzego zose z’igihugu se ntitubazi. Abahabwa amasoko ya Leta ntibayakora ku mugaragaro. Abubaka amagorofa n’abagenda mu modoka zitabonana ntituba tubareba?

  • N’abitwa ko bari ku ibere mbona harimo abareshya kurusha abandi.

  • Ese banyakubahwa umuseke, ikinyarwanda cy’ijambo harmful ntacyo muzi, kuko mutiza umurindi abo bayobozi bigize abanyamahanga ku ngufu?

  • Niba koko ubwoko butakiri iturufu mu gupiganirwa akazi, ukurikije abakiganjemo abo ari bo mu nzego za Leta zihemba agatubutse, jye ndabona byaba bisobanura ko hari ubwoko buzi ubwenge kurusha ubundi muri iki gihugu.

    • HAAAAAA,
      Biratangaje cyane kuba ushobora kugenzura ukamenya ko aba n’aba ari ubwoko runaka kandi udasanzwe ubazi.
      Ni iki gishobora kukubwira ko inzego zihemba agatubutse higanjemo ubwoko bumwe,ndibwira ko ibyo ari ugukeka kandi si byiza.
      LETA yacu yafashe ingamba nziza zo gufasha abantu kutibona mu ndorerwamo y’amoko nyamara nta n’ubwo yayakuyeho,icyo abantu babujijwe ubu ni ukubangamirana bitwaje icyo baricyo;ko dukwiye gusenyera umugozi umwe tugateza imbere igihugu dusangiye ndetse tukaryoherwa n’ibyiza byarwo twese uko tungana.
      Uko umuntu yibona kose biramureba kuko ntibyahinduka muri we rwose ,ibyo biri muri kamere ye kandi siwe wabyigize niko yabisanze bityo ntakwiye kubizira cg ngo abizize abo badahuje ubwoko.
      Amarangamutima ntazabura rwose mu bantu ariko ndahamya ko nta kigo na kimwe mu Rwanda gishingiye cg gishaka umukozi/abakozi gishingiye ku bwoko runaka, byaba ari agahomamunwa ndetse nticyapfa kugera ku nshingano cyahawe.
      Murakoze

      • Ubwo se uwo mugani urimo kuwucira nde? Ngo nta kigo gitanga akazi gikurikije ubwoko!!! Ndagushinyitse kuko ngusetse nakubyara. Gusa mujye mwibuka ko ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Mujye mukora ibyo mwishakiye byose simbujije ariko ntimugashake gufata abantu bose nk’ibigoryi.

  • Ntacyo nvuze ntiteranya . Ubwo bushaka shatsi , Nta kuri kuri mo , n itekenika gusa

  • Ndayisaba wagira ngo ntaba mu Rwanda.Ahereye kuri bariya badepite atubwire uko ibintu byifashe . Hanyuma ajye mu ngabo, ajye muri gouvernement, ajye mu bigo n’ahandi. Ariko abantu bazakira indwara yo gutrkinika ryari?

  • Ndayisaba ibyo avuze ni ukuri kwambaye ubusa ariko ubicurukuye.

  • Mukanajanisha?! Iyi mibare muyihabwa nande ubwo?! Niba namwe mudafite aho mubogamiye?! Abatsobe n’Abashambo najyaga mbyumva sinsobanukirwe none burya nabyo biba birimo amarenga y’amoko?! Eh! Tugeze aharindimuka nyamara! Hari imvugo yadutse abanyabubasha basigaye bakoresha iyo benda guha umuntu akazi ngo “ariko uwo muntu uramuzi neza?”(….)!
    Kumenya umuntu neza bishatse kuvuga iki?! Umuntu wazanye attestations, akazana Extrait du caisier judiciaire, akazana photocopie y’indangamuntu, diplome…uyu munyarwanda urashaka kumumenya gute kundi kurenze uko niba nta vangura rindi ribyihishe inyuma? Rero mbona basigaye bashyiraho ngo Referees! Byo si ikimenyane?! Mbwira BWana Ndayisaba, bariya bana mutoranya bakajya mu gisirikare, igipolisi, protocole…ko mbona basa cyane buriya baba ari abavandimwe?! Cyangwa namwe musigaye mubapima PIGNET nko kwa Kinani?!

  • Hari igihe umuntu avuga ibiteramujinya.Ubu Ndayisaba arumva hari aho agejeje.Uzabibazwa humura igihe ntikiragera nikigera uzabona.Usibye ko nta maso ugira ngo urebe cg amatwi ngo wumve.Uba mu Rwanda?

Comments are closed.

en_USEnglish