Padiri Ubald ngo yaba yarahagaritswe muri Diyoseze ya Kabgayi
Bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatulika mu Rwanda ngo baba batishimira ibikorwa bya Padiri Ubald Rugirangoga ufite abantu benshi bakunda isengesho rye ndetse bamusanga aho yagiye kwigisha ari benshi ngo abasengere. Uyu mupadiri uzwi cyane mu Rwanda yaba yarabujijwe kwigisha muri Diyoseze ya Kabgayi.
Padiri Ubald Rugirangoga asanzwe abarizwa muri Diyoseze ya Cyangugu, gusa akunda gutura ibitambo bya Misa ahantu hanyuranye mu gihugu aba yatumiwe.
Hari amakuru avuga ko Musenyeri Smaragde Mbonyintege wa Diyoseze ya Kabgayi yaaba ahanganye bucece n’uyu mupadiri ndetse ngo yabujije ko yigisha muri Diyoseze ye nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru KT Press.
Padiri Ubald yabwiye iki kinyamakuru ko hari ubwo yatumiwe n’Ababikira muri Diyoseze ya Kabgayi nyuma bakamubwira ko batakimwakiriye kuko Musenyeri Mbonyintege yababujije.
Yagize ati “Nari natumiwe nabo mu isengesho, nyuma bambwira ko ryahagaritswe na Musenyeri kubera impamvu ntigeze nshaka kumenya.”
Padiri Ubald avuga ko ibihe nk’ibi bibaho mu ivugabutumwa kandi yabyiteguye ko hari abadakunda ibyo akora ariko ngo ntibamubangamiye kuko ari ku mugambi w’Imana.
Ati “Icy’ingenzi ni uko nta kibazo mfitanye n’Abakiristu, ndabizi ko igihe cye kizagera akumva uko ubuntu bw’Imana bukora. Yifata nk’umuntu ufite byinshi byo gukora aho gusobanurira abantu ubuntu bw’Imana.”
Musenyeri Mbonyintege we yabwiye KT Press ko nta mwanzuro yigeze afata wo kubuza Padiri Ubald kwigisha no gusengera muri Diyoseze ya Kabgayi.
Ati “Nta mpamvu n’imwe yatuma mpagarika Padiri Ubald kugera muri Diyoseze ya Kabgayi. Ibyo ntabyo nzi. Ndumva ari bishya mu matwi yanjye.”
Hari amakuru avugwa ko Padiri Ubald yaba afatwa na bamwe mu bayobozi muri Kiliziya nk’umunyapolitiki kuko ngo yigisha cyane ku gutanga imbabazi n’ubwiyunge, ndetse ngo hari amabaruwa yaba yaravuye i Vatican amwihaniza n’abandi ba padiri bigisha nka we.
**********
42 Comments
Ariko Mgr Smaragde ikibazo Cye ni ikihe?ko bamubaza ibintu yakoze akabihakana kandi bigaragara?umva nkibi,reba nkabimwe byo kwandika abapadiri bakoze genocide kuri invitation.nabyo yari yabanje kubihakana.Smaragde rwose Roho mutagatifu akugenderere kuko sinzi. Ngo Padiri yigisha kwiyunga?none siwo murimo we kwigisha urukundo?nzaba mbarirwa
@Irakoze, ne quid nimis !
Yampaye inka!
Na Ivangili Irabivuga Ko Tugomba Kubabarira Hanyuma Tukababarirwa, Monseigneur Imana Imusange Obald Turamukunda
Erega nibyo yarararengeye kujya muri politiki, ikiza nuko vatican yamutahuye nabakristu barabizi
gahanga we waba wahanzweho nabazimu cyangwa? vatikani se bo ntibakoresha bible amatiku yanyu muzamugira mute se cyangwa muziko kuba padiri arujkuba mugihome asiki imana nimufashe ahubwo yigishe cyaneeeeeee
Nyamara kiliziya ni iya bose! Ni byiza rimwe na rimwe gutekereza ko Musenyeri afite impamvu. Ikindi nuko Mbonyintege ni umushumba wa bose ntabwo ari uwa bamwe. Rero birashoboka ko kwigisha gusaba imbabazi uwishe nuwiciwe hari igihe byibanda kuri bamwe. Uretse ko yenda nuwo wazisabye aba ari igikorwa kiza twakwishimira ariko nanone buriya hari impamvu vatican na Musenyeri babikoze. Politike burya hari igihe iganisha kumurongo w’ibyo ishaka ariko KIliziya irebera ibirenze ibyo. Mubyihorere buriya hari impamvu. Murakoze
Modération svp !
@ Gahanga
Biterwa n’icyo wita politiki kuko n’ibyo abantu bamenyereye kwita “ijambo ry’Imana” ni politiki ahubwo yo mu rwego rwo hejuru. Wenda ikibazo cy’uyu mupadiri ni uko yaba yigisha politiki yo mu Rwanda kandi ishingiye ku byabaye mu Rwanda, aho kwigisha iy’Abaromani n’Abayisoraheri ndetse n’ibyabereye muri ibyo bice by’isi kandi bifatwa na benshi nka sinema cyangwa amateka!
Nibabwira ko anti- Kristo ahari mubihakane! Muzabamenyera ku mbuto bera kuko byavuye mu bapagani bigera mu nzu y’Imana. Nzaba ndora kuko bombi si shyashya.
Ibyo Musenyeri yakoze ni sawa azi kwitegereeza kuko muri iyi minsi hari benshi biyambika imbaraga z’isi bakigira intama kandi ari ibirurura. Muzatinye umuntu wikundwakaaaaza. Si urukundo gusa ni ukwihishyira hejuru kandi ndabizi ibi Musenyeri ntakunda umuntu wishyira hejuru. Muziho gushishooza ibyo abenshi baba batabonye no gusobanura ibyo abandi batinya bifite ukuri n’akamaro ku bantu benshi. Nanjye uyu muadiri ndabasaba ko mwazitonda mukareba impamvu akomeje kwirukirwa kuko nabyo birimo gutuma aba igitangaza!!!!!!
Nawe uri umusenyeri wigisha ukuri k’ubugi bukeba hombi ntiwashyigikira umuntu ufata inkota y’amugi abiri agakebesha bumwe agimbisha ubundi.Ibyo avuga abivugira ahabona, n’ibyabaye byabaye habona. Moreover, the gospel is about eternal realities and not temporal realities. Mbonyintege ashobora kuba adatunganye nkanjye nawe, n’uriya ariko byibuze arahagarara akarikocora, rimwe narimwe!
@ Musiguzi, uvuze ukuri Musenyeri wa Kabgayi arahagarara akagerageza kuvuga ukuri. Musenyeri afite impamvu rwose. Mumureke kuko ntawamushyize ku mwanya w’ubwepiskopi
NJYEWE SINANEMERA KO AKANDAGIZA IKINONO CYE IWANJYE. MURI IYI MINSI ABANTU BABUZE UWO BIRUKIRA KUBERA IBIBAZO BYINSHI BEMERERA UBABESHYA WESE KO ABABWIRA UBUTUMWA NAWE NIHO AGEZE RERO ARIKO NACE BUGUFI NICYO KIRANGA UMUKOZI W’IMANA IYO ATABA PADIRI ABA ARI ESCRO UBU. NUKO AFITE IBINTU N’IDINI RIBAKURIKIRA. MBIZI HENSHI
iki si iki bazo nshuti ahubwo ni mushishoze mubyo bakora,none se kwigisha ibyimbabazi cg ubwiyunge byaterande ikibazo? the reason behand theeeeee!!!!!!!!!!
Njye ndumva binteye kwibaza byinshi kuri Padiri Obald kuba yajyanye iki kibazo cye mu itangazamakuru. Kuki ategereye Musenyeri wa Kabgayi ngo bakivuganeho bo bombi aho guhita yirukankira mu itangazamakuru kandi azi ko Kiliziya Gatolika ari imwe mu madini yiyubaha kuri iyi si.
Ibyo rwose nanjye ndabimugaye, kandi ndizera ko nawe bimuteye ikimwaro. Ntabwo byari ngombwa ko yishyira hanze bigeze aha. Niba koko ari umuntu ukorera Imana kandi isengesho rye ryo gukiza no gukizwa rikaba riyoborwa n’Imana nk’uko abivuga. yakagombye kwicecekera ibyamubayeho niba aribyo akabitura Imana, kuko niyo yiringiye.
Kuba rero yirukankiye mu itangazamakuru hari ikintu kibyihishe inyuma, ariko hari n’icyo bisobanuye. Padiri Obald koko hari abantu batangiye kumwibazaho na mbere ariko bakicecekera kuko ntawamenya. Imyitwarire n’amagambo amwe ajya avuga muri iryo sengesho hari ubwo bitera urujijo mu bakirisitu, bakibaza niba ari Padiri koko watumwe n’Imana, cyangwa niba nta mbaraga zindi zitari iz’ Imana zimukoresha. Ariko ibi byose bigomba ubusesenguzi buhagije mbere y’uko umuntu yagira icyo yemeza. Ikizwi cyo ni uko muri iki gihugu hari bamwe mu bihayimana usanga bifashisha ijambo ry’Imana bagamije ibikorwa bya Politiki. Erega umuntu ni umuntu, utazi umuntu icyo aricyo azabaze muntu nyine.
nonese iyo atajya mu itangazamakuru wari kubimenya. Itangazamakuru si cy o kibazo. Jya ku kibazo ahubwo.
Vizuri sana Migambi, ubivuze neza nk’umutu ushishoza. Ikindi kandi nakongeraho ni iki: Ubaldi ni umupadiri wa Diyosezi ya Cyangugu. Kuba yakwangirwa gukorera muri Kabgayi (niba byarabaye koko) nta gitangaza mbibonamo kandi biramutse bibaye haba hari impamvu ifatika kuko nzi neza ko hari ibiterane yagiye ahakoreshereza mu bihe bitangukanye.
Kuba rero Mgr Smaragde yamwangira gukorera ayo masengesho muri Kabgayi numva nta rubanza rwagombye kuba aho. None se umuntu agusabye kugira gahunda akorera mu rugo rwawe ukamuhakanira ibyo byabyara urubanza ra.
Harimo akantu twakwita “propaganda” rwose.
uyu Padri Ubald arabeshya cyanekuko akorana n’imyuka ya shitani.Mujye mwirinda umuntu wivanga muri politics buri gihe agashaka KWIKUNDISHA KU BAYOBOZI.Mbese ubundi ko KILIZIYA ifite abagabo bazi amategeko KUKI ATABANJE KUBIGIRA IBANGA,NGO AVUGANE NA MSGR SMARAGE agahita yishyira hejuru abishyira hanze hano mu itangazamakauru?
Ufite ibimenyetso by’ibi uvuze?
Jye ubundi uriya mu Padri simwemera. Aliko nibareke abamwemera bamukurikire. Ni uburenganzira bwabo. Nibashaka ko abasura, abasure! Où est le problème ?
Kiliziya iyoborwa na Roho Mutagatifu, uwahagarikwa cg akihanangirizwa nayo wese, nta gitangaza kirimo ubwo Roho Mutagatifu yaba yabonye ko aribyo bimukwiriye. Dukomere kuri Uhoraho abagize amahirwe tukamumenya mureke abantu. Umuntu yakijijwe, akizwa kandi azakizwa n’ukwemera kwe.
Nubundi byaratinze. Kiliziya Gatolika erega ntabwo ishobora gukora nkibyo andi madini y’inzaduka akora uyu mu padiri njye nibaza ko akora politike kurusha uko akora iyobokamana yagombye gushinga idini rye akaba bishop ari Eglise catholic ibyo ntiyabyemera pe. Cyangwa se yeruré abwire HE amuhe umwanya wiyogezamatwara
Iyo umuntu ajya kuba padiri asezerana ibintu 3 by’ingenzi: chasteté( ubumanzi)
Pauvreté ( ubukene)
Obéissance( kubaha)
Ntagomba kwigira ikigirwamana cg gusuzugura abamukuriye kabone n’iyo yagira impano zingana iki. Byose abikora en convention avec l’Evèque du lieu. Ni ukuvuga ko yagombaga mbere ya byose gusaba uburenganzira Mgr Smaragde akabona kujya kw’abo babikira gusoma missa cg ibindi byose yfuzaga mu rwego rw’ivugabutumwa. Atari ibyo aba ahemutse. Niba kandi Mgr abyanze ntakindi yakora uretse kubyemera kuko aba yanze abamuvangira muri diocèse ye. Ntawe ukwiye kwigira akarahakajyahe ngo yiyibagize ibyo yasezeranye. Nareba nabi azisanga yaraciwe (excommunié) maze abure byose. Ntakwishinga rubanda ngo n’uko bagushimagiza ngo wibagirwe amahame wowe ubwawe wiyemereye mbere yo gutangira umurimo cyane cyane ukomeye nk’uriya w’iyogeza-butumwa. Ibi nibyo byatumye Kilizia ikomera kygeza uyu munsi. Atari ibyo yaba ari ka petite eglise ka Ubald yishingiye. Agomba kubaha abamukuriye. Kandi Imana yicisha bugufi. Niba rero afite impano zayo agomba kwicisha bugufi. On ne donne pas ce que l’on na pas. Father Ubald, welcome back to your root, plse.
Rwose Migambi uravuga ukuri. Niba biriya byarabaye koko Padri Obald yagombaga kwegera Musenyeri bakabiganiraho iyi gahunda bakayitegurira umunsi ukwiye bombi nk’ abantu bakorera Imana muri Kiliziya Gatolika kuruta kujya mu bitangazamakuru. Keretse niba hari izindi nyungu zihariye (personal interests) yari kubibonamo zikabura bikamubabaza. Gusa njye ndabona ibi ari ugusebya Kiliziya, usibye ko Nyagasani we Nyirayo ayikunda kandi azi uko ayobora abakozi be. Bakristu bavandimwe mukomere kuri Yezu udukunda kandi muhumure ibi byose azi impamvu yabyo twe tutamenya, icyo nzi cyo nuko atazatererana Kiliziya ye n’abe. Imana ibane namwe kandi ihe umugisha igihugu cyacu n’abacyo bose
Niba adashaka gukurikiza amahame ya kiliziya ngo yumvire abamukuriye azajye gushinga itorero rye simbona amatorero ashingwa mu Rwanda nkushinga butique?
Padiri Ubald afite impano yo gusengera abarwayi bagakira, jye ntabwo mbishidikanyaho. Ariko iyo wumvise inyigisho ze uburyo ziba zibogamye, akibanda ku bibi byabaye kugeza muri 1994 ariko yagera ku bya nyuma yaho birimo n’iby’uyu munsi, akaruma agahuha,binyuranye n’iby’umuhanuzi ukebura bose. Urabisesengura ukabona hari ikindi agamije kirenze kwigisha ijambo ry’Imana. Uburyo yibasira abashumba ba Kiliziya mu ruhame, yiyibagije ko hari batatu baguye i Kabgayi bagerageza kurengera ubuzima bw’ababahungiyeho barenga ibihumbi mirongo itatu, bunyuranye na reserve yagombye kugira nk’umusaserdoti warahiriye kumvira abamuyobora. Iyo wumva uko bamwe muri bagenzi be b’abapadiri babanye bamuzi neza bavuga ibye, urumirwa. Wareba uburyo yiyahuzaga itabi niba atararivaho, ugashoberwa. Nta rubanza muciriye simbifitiye uburenganzira, ariko ajye ahora azirikana aya magambo ya Pawulo: “N’aho navuga indimi z’abantu n’iz’abamalayika, ariko singire urukundo, naba ndi nk’icyuma kibomborana cyangwa inzogera irangira. N’aho nagira ingabire y’ubuhanuzi, ngahishurirwa amayobera yose n’ubumenyi bwose; n’aho nagira ukwemera guhambaye, kumwe gushyigura imisozi, ariko ndafite urukundo, nta cyo mba ndi cyo. N’aho nagabiza abakene ibyo ntunze byose, n’aho nahara umubiri wanjye ngo utwikwe, ariko nta rukundo mfite, nta cyo byaba bimariye”.
Ndabona Obald mwamwihaye. Imana ibabarire umuntu wese ucira mugenzi we urubanza kuko tumenya aho bakoreye ibyaha ntitumenya aho bihaniye. Obald ndemeza ko yakijije ibikomere bya benshi kandi ntarobanura kubeshya ngo Kiliziya Gatulika ntijya muri politiki nukudusetsa abazi amateka ya Kiliziya kuva yashingwa kuko intambara za politiki no kurwanira ubutegetsi zabaye kwisi niyo yazitezaga ahubwo Mbonyintege yagize ishyari ko Obald amurusha popularite akanamurusha kwigisha.Obald yaba ari muri politiki yaba atayirimo niwe mupadiri wenyine weruye ajya kumugaragaro arwanya ikibi n’igisa nacyo kandi yigisha kubabarira atabogamye. inyigisho ye yambere numvise inyamirambo yabwiye abapfakazi ba genocide n’imfubyi ati nimutababarira ntimuzabona ijuru abwira abishe n’ababigizemo uruhare ati nimudasaba imbabazi ngo mwihane muzarimbuka. Ntatinya kuvuga ibibi bikorwa nabagenzi be kandi ntabwo yiyandagaje nkuko biyandagaza mubiteye isoni n’ibyisoni nke rero yaba muri politiki atayibamo cyane ko Eglise akorera niyo fondation ya politiki ariko ibyo byose twe nk’abakristu ntacyo bitubwiye ikituraje ishinga ninyigisho ze zadushubije ku Mana zikongerakudufasha kuba abantu ibyo mwamutuka byose yarandikishije naho yagwa ntazarambarara kuko amasengesho yacu azamubyutsa Obald komera udatotejwe waba udakorera Imana ariko humura wamaze kwandikwa mugitabo cy’imirimo kandi turagusengera
Turasaba HE yashyiraho Ministeri y’iyogezabutumwa no kubwiriza abaturage bose nta numwe uvuyemo. Naho Ubald we yitonde kuko n’umuhanda anyuramo ava i Kamembe aza i Kigali uca muri Diocese ya Simaragde, ashobora kumubuza gukrosinga muri dicese ye. Mbiswa ma !
mvira muri diosese si mvira mu rwanda diiiii.witonde. ibyo obaldi akora arabizi kandi ntanushobora kumuhagarika ,amashyari gusa ubundi ko mgr bimenyimana atamuvugaho ,mbonyintege aramushaka ho iki koko.
Mwese ibyo muvuga ntimubizi. Kiliziya ifite uburyo iyobowe kd butapfa kujegajezwa.
Mushatse mwaceceka aho kuguma mwiyahuza amagambo adashinga.
Ndabona uyu mu padiri ashaka gutema ishami yicayeho. Niba anagize ikibazo na Musenyeri, Nk’umupadiri wasezeranye kumwubaha , ibyo bavuganye ntiyagombye kubitwara mw’itangazamakuru yiruka.
Nyamara araryirukiramo asize inzego za kiriziya zizwi ashobora kwitabaza akabona igisubizo kijyanye n’umwuga yahisemo. Kereka niba yifitiye indi gahunda Akaba atagikeneye kwubaha inzego zimukuriye.
Bikira Mariya Nyirimpuhwe wibuke ko ntawe wigeze kumva ko wasubije inyuma abaguhungiyeho abagutakambira ngo ubarengere ubasabire nicyo gituma nkwizera ndakugana nkuganyira ngo uduhagarareho (abantu twese) kuko turi abanyabyaha ,Mawe udusabire imitego ya shitani n’ubushukanyi bwayo bwose ntibukomeze kutujujubya, Mubyeyi w’umukiza ntiwirengagize ibyo nkubwira ubyumve ubyiteho.
Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha udusabire
Bikira Mariya utarasamanywe icyaha uudusabire
Bikira Mariya utarasamanywe icyaha udusabire
ibya ba musemyeri nibindi simbizi icyo nzicyo abaroma ntibakunda umunta rubanda bayoboka kuko n yesu nicyo bamuhoye mwibuke hari ku ngoma y’abaroma bamurega kugandisha rubanda no kubagumura ku buyobozi !!!! ibyo rero si igitangaza ……ahubwo baramubamba….
hahahahhhahahahaha, baramubamba ,bamushako iki ,ko yasezeranye kumvira no kubaha abamukuriye ibi ndabivuga nkuwari uhari(ese usezeranye kuzanyubaha nabazansimbura bose *3?? ndabisezeranye,ndabisezeranye ,ndabisezeranye),twese dutanga amashyi ,ababyeyi bavuza impundu,ingoma,zivuga urwungee,none arashaka kwishyira hejuru ,koko padi wacishije make ukubaha abagukuriye ko imana aricyo igusaba ,ahhahhah nzaba mbarirwa ni umwana wumunyarwanda.
Ndumiwe koko Padi!
Aliko gatolika yacu mwaretse kudutamaza kwarimwe diniryonyine mutagiragamatiku nkizindi koko mwarekeyaho koko, mwaridini ryubashwe ryaduteraga ishema muruhando ryizindi rwose murekeraho
hari ijambo nigize kumva avuga muhabereye isengesho ayoboye, maze agira ati
“Imana ntabwo izakubaza ibyo wakorewe ahubwo izakubaza ibyo wakoze”, nahise mwemera pe, aha harimo philosophie, kuko nkimara kumva iri jambo rye, nahise ntekereza ku bankoreye ibibi maze ndibaza nti kuki Imana itazambaza abankoreye ibibi ngo mbarondore; icyanshimishije naje gusubira muri rya jambo nsanga atarijyewe uzabivuga ahubwo bizavuga ababinkoreye batanga ku Mana raporo y’ibyo bakoze;bivuzeko abantu bagomba guharanira gukora ibyiza.
Mgr areba kure, Kiliziya ni imwe itunganye Gatolika kandi ikomoka ku Ntumwa, kandi nkunda ko yitwara neza; ntabwo ishaka abayivangira, ngo bikuze n’ubwo baba bakora ibyiza, Padiri Obald nareke kwinjira cyane muri gahunda ….ntabwo Kiliziya ijya mu binyamakuru ahubwo ibiganiro bye ajye abicisha kuri Radiyo Mariya, ku masaha azwi ku buryo uwizeye azajya akurikira isengesho rye nabyo byakiza. aba protestante bafate Dr Canon Rutayisire Antoine; Idini Gatolika nayo ifate Padiri Obald bbabahuze aba bombi rwose bajye bavuga ubutumwa basengere n’aba-Kirisito/Kirisitu kandi bajye bazenguruka mu Madini yose yo mu Rwanda, mbona bahuza rwose.
Kiliziya yubatse ku rutare.naho umuntu wese udashaka gukurikiza amahame Kiliziya igenderaho azafate inzira agende amarembo arakinguye.
Ubundi padri Ubaldi afasha abamukurikira inzira nziza rwose gutanga imbabazi no kuzisaba ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bwacu surtout bwa nyuma ya genocide! Ariko aho ntahuje na padri Ubaldi ni critique yakoze a l’egard ya Mgr Mbonyintege mpise nikanga kuko aciye kuri serment yakoze yiha Imana kubaha ton superieur Padi uretse na Mgr na padri mukuru wa paroisse yawe nta critique ugomba kumukoraho la politesse exige le respect absolu! !Que le Seigneur te vienne en aide usabe imbabazi. Pour le reste ufasha benshi. Niba bagushyize mu majwi mu kwigisha kubana neza mu banyarda uhereye ku byatubayeho nka genocide na Sr Immaculee asigaye atumirwa mu nzego za Leta zinyuranye Kandi ntawe umwagiriza kuba umunyapolitique
ariko mwese muri gucumurira ubusa pe umwe ni padri undi nu musenyeri bosi wa padri ibyabo biroroshye cyane nkokuzimya buji kirazira kurusha bosi icyubahiro murugorwe rero padri nawe nace akenge naho ubundi ntaho amashyari ataba rwose hose arahaba najye ndi mosenyeri ahubwo namwirukana gusa nakore ibyo imana yamutumye nashake azave nomugipadri age nakuba paster
Bwakeye mwese? Twese tuzi ko u Rwanda rugizwe ni intara, uturere,..imidugudu..byose bikaba bifite aho bitangirira naho bigarukira -ndashaka kuvuga imbibi. Kiliziya gatulika rero nayo ifite icyo bita diyoseze nazo zikagira imbibi zazo uhereye kucyo bita za paroisses. Umusenyeli niwe Governor wa buri diyocese bishaka kuvuga ko paroisses nazo zifite aba Meya (=Mayors) baziyobora ku uburyo butavogerwa. Padiri Ubald ubarizwa muri Diyosezi ya Cyangugu se kuki apfa kwishora muri Diyoseze ya Kabgayi atabiherewe uruhusa na Musenyei wayo (=Mbonyintege)?Niba akunda Diyosezi ya Kabgayi nasabe mitasiyo (=Mutation)inzego zibishinzwe za Kiliziya, ikibazo bakige nibasanga abikwiye, azakirwa aho yifuza gutangira ubutumwa bwe. Naho ubundi nakomeza tuzamwita ” Rwivanga”ka Ruvogera. Imana ishimwe cyane kandi itwoherereze Roho w’ubwenge n’ubukiranitsi. Amen, alleluya.
Comments are closed.