Digiqole ad

Executif w’Akarere ka Muhanga YEGUYE ku mpamvu bwite

 Executif w’Akarere ka Muhanga YEGUYE ku mpamvu bwite

Gasana Celse

Gasana Celse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga yamaze kwandika ibaruwa yo kwegura ku mirimo ye, ngo yabikoze ku mpamvu ze bwite.

Gasana Celse
Gasana Celse

Shyaka Theobald, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yabwiye Umunyamakuru w’Umuseke ko yakiriye ibaruwa yo kwegura ya Gasana Celse, ngo yeguye ku mpamvu ze bwite.

Perezida wa Njyanama yongeyeho ko bagiye kwiga ku bwegure bwe ngo bakazamusubiza mu minsi mike.

Amakuru atugeraho aremeza ko uyu muyobozi amaze iminsi aregwa imyifatire mibi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yatangarije Umuseke ati “Yari afite amakosa menshi cyane, twamugiriye inama kenshi yanga guhinduka.”

Uyu muyobozi biravugwa ko asize ibibazo byinshi mu karere ka Muhanga harimo n’icy’abakozi bamaze amezi atatu badahembwa imishahara yabo.

Ubundi ngo abatoni be ni bo yahaga amasoko, bamushinja ko yari yarigwijeho umutungo binyuze mu cya cumi yakuraga mu masoko ya Leta nk’uko hari abakozi bo mu Karere ka Muhanga babitangarije Umuseke.

MUHIZI Elizee
UM– USEKE.RW

31 Comments

  • Abobamuhagaze inyuma nibo bazabagezaho ibaruwa yubwegure bwe.

  • Atwaye impamba itubutse.Akarere rwose agatwaye mu ikofi.Iyo ajyana na Sebashi wimitse akarengane,ruswa,ikimenyane n’icyenewabo.Genda Muhanga warakubitse.

    • Abantu bajye bavuga amagambo yubaka
      gusebanya ni bibi cyane

    • Imana ikubabarire ryose iyaduhanze niyo izaca imanza zitabera. Ibyo ukora nyagasani arabizi kandi yitura hageze. Amagambo tuvuga hari igihe tuzayabazwa.

    • Mbere yo kwandika dutekereze ibyo twandika gusebanya nta bimenyetso dufite nyagasani azabitubaza.

    • Uwitwa Marie menya sinzi icyo apfa na Sebashi. Ahubwo namugira inama yo kumwegera akamubwira ibyo bapfa si gusa.

  • Umutungo wa rubanda atwaye azayarutswa kuko burya si buno,gushaka gukira vuba nibyo bibatera umururumba ubarangiriza mu gihome, gereza iramutegereje.

  • Njyewe kuva navuka mbere ya 1990 nta narimwe ningeze mbona perefe,Bourgmestre abwira abo ayobora hari umupolisi cyangwa umusilikare umukikije.Hari naho mbona abapolisi baba bahagaze imbere y’abaturage babareba mu maso bateye umugongo uvuga ijambo bikagutera kwibaza byinshi.

    • Hahahahaha

  • Ubundi se buretse imiyoborere mibi uyu yari umuyobozi nyabaki ko yari ameze nka wa mwana uvuna inkoni bamwongera indi. Puu amakuru nkayo mujye muyareka kuko ntacyo amaze,ubundi mwarihe kera kose igihe yasahuriye umutungo wa leta§?, none ngo yaba yeguye,…… Gouverneur ati simbizi…..Ibi ni agahomamunwa gusa!

  • BAVUGA IMIYOBORERE MIBI NO KUNYEREZA IBYA RUBANDA NTIBIBUKE KUVUGA IBIBERA I RWAMAGANA! AHUBWO RWAMAGANA NIYO YAKUBITITSE! KAKOOZA NTAVUGWA AHUBWO MUNYANGIRE NIYO IRI IMBERE YA BYOSE! KURYA IMITSI YA BATURAGE AFATANYIJE NA PASCAL (PROCUREMENT OFFICER W’AKARERE). GARE YA RWAMAGANA YAVUZWE KERA ARIKO NA NUBU, AMATARA YO KU MIHANDA NKA PLAGE, NYAGASENYI NA KIGABIRO DUHERUKA DUTANGA AMAFARANGA ARIKO NTITUZI AMAHEREZAO!
    NTUSHOBORA GUKORA CYANGWA KUBONA SERVICE MU KARERE KA RWAMAGANA ATARI UBUSHAKE BWABANYABUBASHA NKA KAKOOZA, MBABAZI (AUDITOR W’INTARA), SECRETAIRE WA NJYANAMA YA RWAMAGANA NDETSE NA KALISA (NSS).
    TUZAHORA INYUMA Y’ABANDI KUBERA IBYO! NU URURI HOSE NTABWO ARI MUHANGA GUSA!

  • BAVUGA IMIYOBORERE MIBI NO KUNYEREZA IBYA RUBANDA NTIBIBUKE KUVUGA IBIBERA I RWAMAGANA! AHUBWO RWAMAGANA NIYO YAKUBITITSE! KAKOOZA NTAVUGWA AHUBWO MUNYANGIRE NIYO IRI IMBERE YA BYOSE! KURYA IMITSI YA BATURAGE AFATANYIJE NA PASCAL (PROCUREMENT OFFICER W’AKARERE). GARE YA RWAMAGANA YAVUZWE KERA ARIKO NA NUBU, AMATARA YO KU MIHANDA NKA PLAGE, NYAGASENYI NA KIGABIRO DUHERUKA DUTANGA AMAFARANGA ARIKO NTITUZI AMAHEREZAO!
    NTUSHOBORA GUKORA CYANGWA KUBONA SERVICE MU KARERE KA RWAMAGANA ATARI UBUSHAKE BWABANYABUBASHA NKA KAKOOZA, MBABAZI (AUDITOR W’INTARA), SECRETAIRE WA NJYANAMA YA RWAMAGANA NDETSE NA KALISA (NSS).
    TUZAHORA INYUMA Y’ABANDI KUBERA IBYO! NU URURI HOSE NTABWO ARI MUHANGA GUSA!

  • Yewe niyigendere asize ibibazo byimshi mu Karere:Abakozi bameze amezi 2 nta mushahara, imishinga yadindiye,….
    Procurement Innocent arajyahe raaa???, Josee (Assistant) we wigize ishyano mu Karere?!!!
    Cyakora niyegure agenda, Mayor agize amahirwe kuko kuyobora byamugoraga kubera uyu mugabo.

  • Celse ntiyapfa kwegura mwitonde. Nyine nta n’ibaruwa yanditse iragaragara ni umuntu utuje wiyitaho wariye kandi agashyitse nubwo bamuvugaho gukunda akajipo ahereye kuri babiri bagufikazi cyane bamwegereye mu Karere ariko asanzwe yitonda. Cyakora mu ntambara ubwo abandi bisahuriraga ibyo kurya we yisahuriye umurundo w’amagare nibyo bisetsa umubonye abizi

  • MU BUZIMA NI UGUHORA TWIGA ,TUJYE TUBARA NKAHO ISAHA TURIHO ARIYO YA NYUMA MU BUZIMA BWACU ,ESE NI IYIHE NKURU DUSIZE I MUSOZI . REKA NIVUGIRE IBINDEBA : ABANTU DUCURUZA IBIHANGANO NYARWANDA TURAMBIWE ABANTU BIYITA KO BAHAGARARIYE INYUNGU Z’ABAHANZI BITWA UNITED (ABAHANZI BO BAVUGA KO BATABAZI: URUGERO IMPALA) BAZA BAFUNGISHA ABANTU BITWAJE POLICE (NASABA POLICE/MUHANGA MU BUSHISHOZI TUBAZIHO KWIGANA UBUSHISHOZI IKI KIBAZO NDETSE HAKAREBWA NIBA NTA RUSWA IRIMO KUKO SIBATUMA UMUNTU ANISOBANURA BAZA BARI KUMWE NA COMMAND WA POLICE/MUHANGA BADUPAKIZA IBYUMA BYACU KU GITUGU NIYO UFITE ICYEMEZO SIBAKIREBA .

  • Bijya gucika yeguriye assistante inshingano.ngaho amasoko decoration ngaho za logistics.ibaze assistant wakira ibintu amafaranga agatangwa na gitif.ibyo nabyo bikorerwe audit.Josee wayoboye akarere karahava.uradusuzugura.NGO Uzi gutanga icyayi kirungitse Kirimo n’utuntu tuntu.Ngaho mu majipoho ho ni dange. ntacyo ukuyemo rava na dyna iduka nibindi ariko se byakuvura kakandi.Warayobyeeee uzicuza kugeza Ku munsi wanyuma wubuzima bwawe.Ariko ukwiye gusaba imbabazi MUHANGA yose nabaturage b’umujyi.

  • Gitifu mbona tutamurenganya.Ahubwo abamushyizeho ni bo bakwiye kugawa.Nimwibuke ko uyu mugabo yigeze kurya frws ya Muhanga FC Cg Flash,icyo gihe yari yasinye cheque itazigamiwe ndetse hari n’umukozi wo mu karere wihishe igihe gito kubera iyo affaire.Celce Gasana yarafashwe arafungwa,Police itanga ibimenyetso,ariko nyuma yarafunguwe asubira mu kazi no mu makosa yari yisangiwemo.Rero kuba yeguye ni kimwe ariko ni n’ikimwaro ku bari abakoresha be,kubona umuntu yonona mumureba yamara guhaga agafata agapapuro akabandikira akegura.Uyu mugabo imitungo afite imwemerera kudafatwa ngo afungwe kuko yarikwije pe.Birababaje.

  • no mubitaro bya Kirehe hagati ya HR na director hagire uwegura kuko imikoranire yabo irikwangiza ubuzima bw’abarwayi n’abakozi.

  • Hari abantu 2 maze kumenya babayeho neza bari muri iyi si bakarya icyo bashatse bakanywa icyo bashatse. Uwa mbere ni Mobutu Seseseko w’icyahoze ari Zayire undi ni Celse wa Muhanga

  • abakozi ba muhanga byo nibabatabare kuko bararenganye pe inzara igiye kubica kd barabizi ko ntahandi bakura ibibatunga atari umushahara

  • Umukozi web ze nyirabuja ntibimuhira haaaaaahaa! Ariko muri aka Karere abayobozi batewe nuwuhe muzimu utuma bakunda igitsina abakozi babo nabo nuko Kandi umeze uko niwe ushyigikirwa reba igihe Gashugi yasimbukaga kwa Milimo akagwa mu mugezi yagiye gusambanya umugore w’abandi ukuntu Ceslse yamugororeye akamusubiza mu kazi nta no guhabwa igihano kuri iyo myitwarire

  • Genda gitifu niwowe wibohoje kabisa wa mugani cash z’akarere zose ziri ku ikofi Atari gukoreshwa imihanda byose byihariwe nawe

  • Gashugi Innocent yari umuntu wa Celse cyane niwe wamufashaga kurya Abana ariko n’abakecuru nta kubasiga Gashugi yasimbutse idirishya agwa muri Nyabugogo

  • Umukozi wenda nyirabuja ntibimara kabiri

  • Abavuze mwese muhagaze mute mu byo mukora? Nizere ko Yesu agarutse mwagenda mubambere. Tuve mu magambo no mu nzangano twubake igihugu. Dufite inzego zizewe mureke kuzikorera zitarabaha akazi.

  • hhhhhh””ndumiwe

  • Yewe GASANA Celse twe abakozi ba Muhanga ntacyo tumushinja Imana
    izamurengere imuhe akandi kazi kuko yatubaniyeneza naho ibyo
    guhembwa byo nta Institution bitabaho

    • Celse Imana iguhe umugisha mu myaka 10 wakoreye Akarere ka Muhanga waritanze. Wabereye benshi urugero, abasigaye niba bazi kwiga bakwigireho.
      Gusa abadigaye bave mu magambo bakore

  • Mureke Celse ntacyo yaratwaye, arazira amatiku yi Muhanga. Amafranga wowe uwayaguha wayanga? Ijipo se waramufashe wanjiji we! Mumenye ibyanyu ibyabandi mubireke.

  • mwadusabye gutanga umusanzu.Nanjye uwange ni uyu ntimuwutangire ndabasabye;
    1.Kuba gitif yagiye mbifata nk’ibisanzwe kuko n’umwana iyo igihe kigeze aracuka nawe rero cyari iki.Ntagikuba cyabaye kandi ntibivugako yaciye ibintu ahubwo n’igihe.
    2.Hari abatazi uyu GASANA kuko imbuga nyinshi zagaragaje ko yaba ari igisambo nibindi bisebanya,njye rero ndamuvuga nk’umuzi:Gasana ntacyo namushinza kandi asize inkuru nziza imusozi.abakoranye nawe ntibakwiye kwirengagiza ibi:- kuba yari umuntu witangira akazi kandi wanga amatiku
    -Njye namufataga nk’umubyeyi Imana yihereye Muhanga kuko nkuko tubizi nta muyobozi wamaragaho 1 ans ariko kuba yaramaze 10ans ntacyo mbona namushinza.
    -Kuba yarumvaga uje amasanga ,agahora atuje ,yisekera byose yabifataga kimwe nta byacitse.
    -Kuba ntamukozi yakandamizaga cg ngo amunanize ni ikintu mpa agaciro,yari afite indangagaciro z’umuyobozi ukwiye.
    -Gasana yakundaga abantu,agahumuriza ab’ imitima yakomerekejwe, sukumutaka nkutahibereye ariko ndahamyako imirimo ye igomba kumuherekeza neza ,nagende yiruhukire inzangano,amashyari n’ibindi.(Yarwanye intambara nyinshi kereka namwe uwari kubaha kuyoborana na ex mayor ngo mwirebere icyo ntavuze….)
    3. Kubijyanye n’imyitwarire ye ndahamyako ntawamuguye gitumo ngo ahamye ibyo yabonye naho kandi yabibona ,mujye musenga kuko ijambo ry’Imana riravuga ngo ntawumenya aho umuntu yihanira nta mpamvu rero yo kugumya kwirohaho umuriro.
    4.Ndangije nifuriza GASANA ibihe byiza azatunge ,azabone IMANA,azabone inshuti zimugoboka nkuko nawe yagobotse abandi kandi Imana ya Abraham izabe mu ruhande rwe Ibihe byose.

Comments are closed.

en_USEnglish