Digiqole ad

Bwa mbere nyuma yo kugaruka mu muryango, u Rwanda rwitabiriye inama ya ECCAS

 Bwa mbere nyuma yo kugaruka mu muryango, u Rwanda rwitabiriye inama ya ECCAS

Perezida Kagame uyu munsi yitabiriye inama ya munani y’Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Africa yo hagati (ECCAS) i Libreville muri Gabon. Niyo ya mbere u Rwanda rwitabiriye nyuma yo kongera kwemerwa muri uyu muryango umwaka ushize.

Perezida Kagame ageze ahebereye iyi nama yakiriwe na Perezida Bongo
Perezida Kagame ageze ahebereye iyi nama yakiriwe na Perezida Bongo

Economic Community of Central African States (ECCAS) yatangijwe n’ibihugu 11; Angola, Burundi, Cameroon, Central African Republic, Congo, DR Congo, Gabon, Equatorial Guinea, Chad, Sao Tome & Principe n’u Rwanda.

Inama yabihuzaga uyu munsi yari iyobowe na Perezida Ali Bongo Odimba wa Gabon, hari n’abandi ba Perezida Idriss Deby Itno wa Chad na Faustin-Archange Touadera wa Centre Africa, ibindi bihugu byahagarariwe.

U Rwanda rwagarutse muri uyu muryango n’intego yo gufatanya n’abandi mu iterambere, gukurura abashoramari n’umugambi wo gukora isoko ryagutse ry’akarere ka Africa yo hagati.

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda bivuga ko iyi nama yaganiriye ku bintu birimo iterabwoba, imitwe yitwaje intwaro muri Congo, Centre Africa na Burundi ishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi bihugu byaganiriye ku bucuruzi bwa Africa n’indi migabane, iterambere mu gukoresha inzira y’inyanja n’ikirere mu bucuruzi.

Ibi bihugu kandi byaganiriye ku gufungurirana ubucuruzi hagati yabyo ntihabeho imbogamizi hagati yabyo, binaganira ku bicuruzwa buri gihugu gifite cyajya cyohereza mu kindi.

Perezida Bongo wari uyoboye iyi nama yasabye ibihugu byitabiriye kubaka ubucuti nyabwo n’ubufatanye kugira ngo birenge ibibazo akarere gafite.

Perezida Kagame na Bongo berekeza mu nama
Perezida Kagame na Bongo berekeza mu nama
Iyi nama ikoranyije intumwa zinyuranye zivuye muri ibi bihugu n'abafatanyabikorwa b'umuryango wabyo
Iyi nama ikoranyije intumwa zinyuranye zivuye muri ibi bihugu n’abafatanyabikorwa b’umuryango wabyo
Bamwe mu batumiwe muri iyi nama
Bamwe mu batumiwe muri iyi nama
Mu ngoro iyi nama iri kuberamo i Libreville
Mu ngoro iyi nama iri kuberamo i Libreville
Ba Perezida Bongo, Kagame, Itno na Michelange bayoboye iyi nama
Ba Perezida Bongo, Kagame, Itno na Michelange bayoboye iyi nama
Perezida Bongo niwe watangije iyi nama kumugaragaro
Perezida Bongo niwe watangije iyi nama kumugaragaro
Abayobozi b'ibihugu n'abahagarariye ibihugu 11 bigize uyu muryango bitabiriye iyi nama
Abayobozi b’ibihugu n’abahagarariye ibihugu 11 bigize uyu muryango bitabiriye iyi nama

Photos/Village Urugwiro

UM– USEKE.RW

en_USEnglish