Digiqole ad

Mu 2018 ngo tuzaba twishimiye imitangire y’akazi ka Leta ku kigero cya 80%

 Mu 2018 ngo tuzaba twishimiye imitangire y’akazi ka Leta ku kigero cya 80%

Minisitiri w’Intebe abwira Inteko ibikorwa bya guverinoma mu bijyanye no guteza imbere u rwego rw’imicungire y’abakozi ba leta

Kuri uyu wa gatanu ubwo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yabwiraga abagize imitwe yombi y’Inteko ibikorwa bya guverinoma mu bijyanye no guteza imbere u rwego rw’imicungire y’abakozi ba leta yavuze ko hari intego yo kunoza imitangire y’akazi mu nzego za leta ikishimirwa ku kigero cya 80%  mu 2017-2018.

Minisitiri w'Intebe abwira Inteko ibikorwa bya guverinoma mu bijyanye no guteza imbere u rwego rw’imicungire y’abakozi ba leta
Minisitiri w’Intebe abwira Inteko ibikorwa bya guverinoma mu bijyanye no guteza imbere u rwego rw’imicungire y’abakozi ba leta

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’abakozi ba Leta bwagaragaje ko abanyuzwe n’imitangire y’akazi muri Leta ari 70.9% bavuye kuri 67% mu 13 na 63.1% mu 2012.

Mu itangwa ry’imirimo ya Leta hamwe na hamwe havugwamo amakosa arimo; kudakurikiza amategeko, uburiganya, icyenewabo, ruswa n’ibindi. Nubwo bwose hariho Iteka rya Perezida Nº46/01 ryo mu 2011 rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya abakozi b’inzego z’Imirimo ya Leta.

Minisitiri w’Intebe ariko yabwiye Inteko ko hari ibyakozwe ngo ibibazo bigendanye n’abakozi ba Leta n’imitangirwe y’akazi binozwe, yasobanuye ko hashyizweho Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta ikemura ibibazo by’abakozi n’iby’abasabye akazi batishimiye ibyavuye mu bizamini by’akazi bakoze.

Iyi komisiyo ubu ngo imaze kwakira ibibazo 1,695 bijyanye no kutubahiriza amategeko kandi ngo byose yarabikemuye. Kuva muri 2012, iyi Komisiyo ngo yatanze imyanzuro ku bibazo 1,058 muri byo 405 byari bifite ishingiro, 653 nta shingiro byari bifite.

Anastase Murekezi ati “Ibibazo Komisiyo yakiriye birimo ibirebana n’imyitwarire n’imikorere mibi, imishahara n’ibindi bijyanye nayo, amafaranga ya konji, imperekeza, gusaba gusubizwa mu kazi n’isuzumabushobozi.

Imitwe yombi igize Inteko mu guhura kwabaye uyu munsi
Imitwe yombi igize Inteko mu guhura kwabaye uyu munsi

 

Mu myaka itatu abakozi 41 nibo bajyanye Leta mu nkiko

Hagati ya 2012-2015 abakozi 41 baregeye Inkiko kuko batanyuzwe n’imyanzuro bahawe n’iriya  Komisiyo ku bibazo byabo bayishyikirije bigendanye ahanini no kwirukanwa mu kazi kubera amakosa akomeye cyangwa kudahabwa imperekeza nyuma yo gusezererwa.

Muri abo 41 Minisitiri w’Intebe yavuze ko 24 batsinzwe imanza kuko ubujurire bwabo nta shingiro bwari bufite naho 17 baratsinda nabwo ngo kuko inzego zirimo uturere twa Kirehe, Ngoma, Rwamagana, Musanze, Nyarugenge na Kicukiro, RCS na RRA baitubahirije inama bari bagiriwe na Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta z’uko bakemura ibibazo barezwemo.

Kuri miliyoni 5,4 z’abanyarwanda bashoboye gukora Leta ikoresha 3% gusa

Imicungire y’abakozi ba Leta Anastase Murekezi yavuze ko ari ingenzi kuko bituma serivisi zihabwa abaturage zibageraho neza bikihutisha iterambere.

Ibarura rusange ya kane (EICV4) ryagaragaje ko ku banyarwanda  5 479 000 bafite imbaraga zo gukora, Leta ifite ubushobozi bwo guha akazi 3% gusa kuko mu bakozi bayo abarimu mu mashuri abanza ari 61 856, abakozi bahoraho mu Nzego z’Ibanze 9 555, naho mu butegetsi bwite bwa Leta bakaba 12 394.

Abagera kuri 97% bo bagomba gushaka imirimo mu bikorera cyangwa bakihangira imirimo ari nayo mpamvu ngo Leta iri gushyira imbaraga mu guteza imbere gahunda ya NEP/Kora Wigire kugira ngo ifashe benshi kwihangira imirimo.

 

Mwalimu yazamuriwe umushahara

Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abakozi mu 2012 abarimu bongerewe 10% ku mishahara mbumbe yabo, kdi bakaba baranakorewe ‘regularisation’ hashingiwe ku burambe bwabo.

Avuga ko mu 2016 abarimu bamaze imyaka 3 bigisha bangana na 81% babonye inyongera ingana na 10% ijyanye no kuzamurwa mu ngazi ntambike.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Kuki ibyiza byose tubyizezwa nyuma ya 2017?

  • NDABONA LETA ISHOBOYE GUSHAKIRA AKAZI ABANYARWANDA ,NTAGO ARI NKA CYERA AVANT

  • CYANGA MBERE NTABASHOMERI BARIHO (PLAN)

  • Abo 3% gusa Leta ikoresha, ushobora gusanga 80% bakomoka muri 3% by’abaturage gusa.

    • 0,005% yabanyarwanda.Babandi bafata rutemikirere iyo rugezemu mahina.

  • Hari abanyarwanda benshi cyane batagisaba akazi ka Leta, kubera ko bazi ko amahirwe yo kukabona angana na 0%.

  • hahahaa! icyo gihe mwuka wera cg se roho mutagatifu azaba yarabamanukiyeho se? nzabandora ni uw’irwanyanza!!!

  • imitangire ya service yazamuka ute abayobozi b’amashami b’ibigo bimwe batariyumvisha akamaro k’ingando ahubwo bakoherezayo abo bayobora nkaho bo batarebwa niyo gahunda.

Comments are closed.

en_USEnglish