Digiqole ad

Uyu munsi turarara tumenye usimbura Sen Mucyo muri Sena

 Uyu munsi turarara tumenye usimbura Sen Mucyo muri Sena

Guhera saa yine z’amanywa kuri uyu wa kane ku rwego rw’uturere mu tw’Intara y’Amajyepfo haratangira amatora y’uzasimbura Senateri Jean de Dieu Mucyo witwabye Imana mu kwezi kwa cumi. Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane hamenyekana ibyavuye mu majwi.

Umwanya wa Sen Jean de Dieu Mucyo witabye Imana urabona uwujyamo utorwa uyu munsi
Umwanya wa Sen Jean de Dieu Mucyo witabye Imana urabona uwujyamo utorwa uyu munsi. 

Abakandida ni batanu; Mukakabera Monique, Dr Richard Sezibera, Dr Masabo François, Mukamuganga Veneranda na Muhimakazi Félicité aba bamaze iminsi biyamamaza mu turere, kwiyamamaza byahereye i Nyamagabe tariki 21 Ugushyingo bisozwa kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ugushyingo 2016.

Buri mukandida yagiye avuga ibyo yakoreye igihugu n’imigambi afite nagera muri Sena n’ibyo azakorera Intara y’amajyepfo nibamutora kuyihagararira agasimbura Sen Mucyo wari uyihagarariye.

Mu kwiyamamaza Dr Richard Sezibera niwe uhabwa amahirwe ugendeye ku migabo ye kubera imyanya ikomeye yagiye agira mu Rwanda nko kuba Minisitiri w’Ubuzima, no mu karere aho yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Mu kwiyamamaza kwe, Dr Sezibera yari afite intero igira iti “Byose birashoboka”.

Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda yabwiye Umuseke ko nibura saa kenda amatora aba arangiye maze habeho guhuza ibyavuye muri buri karere bijyanwe mu ntara.

Ati “ubwo nka saa kumi n’imwe cyangwa saa kumi n’abyiri ibyavuye mu matora biraba byamenyekanye.”

Abagize Inteko itora muri buri karere ni abagize Inama Njyanama z’imirenge n’Inama Njyanama ya buri karere.

Photo © A E Hatangimana/Umuseke

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • haahaaaa noneho ntabwo muzi uri butsinde??? Dr !! noneho ntanubwo muzi uzatsinda amatora ya President muri 2017?? mwaba mutaba murwagasabo

  • Murakoze. Ariko, abagize Inteko Itora ntabwo ari abagize Njyanama z’Imirenge bose, ahubwo ni abagize “Biro” z’Inama Njyanama z’Imirenge, hakiyongeraho abagize Njyanama y’Uturere.
    Umunsi mwiza

  • Turabizi ko Dr. Richard Sezibera ariwe uza kwegukana uwo mwanya.

    Turagira ngo twisabire abasenateri bacu bazateganye inama yo gusuzuma no kwiga ku kibazo cyerekeye ibiganiro bimwe bivugirwa ku maradiyo yigenga hano mu Rwanda, barebe niba hatari bimwe bitemewe kuhavugirwa dukurikije umuco nyarwanda, hanyuma nibasanga bihari basabe ko ibyo biganiro byahagarikwa burundu.

    Hari amaradiyo n’abanyamakuru bihaye gutanga ibiganiro usanga bigamije ubusambanyi. Ugasanga umunyamakuru arimo kwigisha kuri Radiyo ngo ukuntu abashakanye bagomba gukora imibonano mpuzabitsina, ngo ukuntu umugore agomba gushimisha umugabo, ngo ukuntu umugabo agomba gushimisha umugore. Hari ibiterasoni n’ibishegu byinshi usanga bivugwa muri ibyo biganiro ugasanga bibangamiye umuco nyarwanda.

    Umunyamakuru ukumva arihandagaza kuri Radiyo ngo “umugore kugira ngo anyare mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ngo umugabo agomba kubikora gutya na gutya””, ubwo rwose murumva ibyo bintu aribyo kuvugirwa kuri radiyo??!!!!!! mu gihe n’abana bose baba bumva iyo Radiyo!!!

    Rwose mu muco nyarwanda hari ibintu bitavugirwa ku karubanda. Hari ibintu bita “sujets tabou” bidashyirwa ku karubanda. Ibinti bijyanye no kubaka urugo, bamwe basigaye bita “ngo ni ugutera akabariro” biri mu rwego rwa “intimité” ntabwo ari byo kuvugirwa ku maradiyo, rwose ntabwo bijyanye n’umuco.

    Ndetse ubu bisigaye bikurura n’amakimbirane mu ngo mu gihe uwabyumvise kuri Radiyo abona umugabo we cyangwa umugore we atabimukorera. Ayo maradiyo n’abo banyamakuru nibasigeho gusenya Societe nyarwanda turebera, twigize ba ntibindeba. Igitangaje ni uko usanga hari abagore b’abanyamakuru batanga ibyo biganiro kuri Radiyo ukumva rwose babivuga nk’aho ntacyo bibabwiye, nta soni bafite kandi abana babo baba bakurikirana ibyo biganiro. Biratangaje biranababaje!!! Biteye isoni n’agahinda, ndetse binateye iseseme. Abayobozi b’iki gihugu kuki ibyo bintu batabyamagana??? Mana dutabare unamurikire abayobye.

    Ariko mumbabarire kuba nzanye iki gitekerezo kidahuye n’iyi nkuru, ni ukubera ko nari nkimaranye iminsi narabuze aho nkivugira.

    Murakoze kunyihanganira, no kumbabarira.

    • Ibyo uvuze ni ukuri Rukera, biteye agahinda ,biteye isoni n’isesemi,umuntu yibaza ariko Intumwa zacu zijya zikurikirana ibibera hanze ? nibabihindure

      • Barabikurikira ariko nta burenganzira, nta bubasha bafite bwo kugira icyo babihinduraho. Erega nabo bakorera ku mabwiriza.

Comments are closed.

en_USEnglish