Nkuko tubikesha inkuru yatangajwe na Tom Ndahiro k’urubuga Umuvugizi.wordpress.com, urubuga Umuseke.com rwifuje gusangiza abakunzi barwo ibitekerezo by’uyu mwanditsi. Hashize igihe abapadiri babiri, Fortunatus Rudakemwa na Thomas Habimana bashinze batangije urubuga rwa internet rushinzwe kwamamaza urwango no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi. Photo: Padiri Thomas Habimana na Padiri Fortunatus Rudakemwa (Photo internet) Kubera umwuga wabo barwise […]Irambuye
Mu rukerera kuri iki cyumweru nibwo ngo habaye impanuka y’ubwato mu Kiyaga cya Kivu yaba yahitanye abantu basaga 70 bari baburimo. Iyi mpanuka ngo yabereye mu gace bita Nyamasasa, ubwato bwahuye n’inkubi y’umuyaga mwinshi, abari baburimo ngo bagerageje kujugunya mu mazi ibyo bwari bwikoreye ngo buroshye uburemere bw’ubwato ariko biba ibyubusa nkuko Kiza Venant warokotse […]Irambuye
RNC (Rwanda National Congres) nyirabayazana Kuva RNC yatangira kugirana imishyikirano y’umwihariko na FDU i Buruseli, urunturuntu rwatangiye kuvuka hagati yaya mashyaka, kugeza aho kuri uyu wa mbere CNR –Intwali itangarije ku mugaragaro ko yitandukanije na FDU-inkingi, bikaba biri kuvugwa ko RNC rishobora kuba ariryo ribyihishe inyuma. CNR-intwari (ubundi ryitwaga Partenariat-Intwari) imaze gusuzuma imyitwarire y’iriya mitwe […]Irambuye
Kuri iki cyumweru kuri Pasika mu masaha ya saa cyenda z’umugoroba nibwo i Muhanga ahitwa mu Cyakabiri habereye impanuka ikomeye aho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace itwara abagenzi yagonganye n’indi modoka yo mu bwoko bwa Toyoto Double cabine. Photo: Bagerageza kuramira inkomere muri iyi mpanuka Muri iyi mpanuka hakomeretse cyane abantu benshi. Nkuko […]Irambuye
Nyuma y’uko noteri wa leta mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo atangaje ko hagiye gutezwa cyamunara imitungo y’uruganda rw’ibibiriti rwa SORWAL, ngo hishyurwe umwenda w’imisoro uru ruganda rubereyemo Leta, abahoze ari abakozi barwo, barasaba kwishyurwa imyenda uru ruganda rwahagaritse imirimo yarwo mu 2008 rutabishyuye. Muri uku kwezi kwa kane nibwo abahoze ari abakozi b’uruganda […]Irambuye
Martin Ngoga: “Amerika yagakwiye kuburanisha n’abandi bakekwaho jenoside” Ubucamanza bwo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika buremezako buzakomeza kuburanisha urubanza rwa Lazare Kobagaya ushinjwa kuba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku ruhande rw’u Rwanda rukaba rusanga n’ubwo iyo ari intambwe ishimishije, gusa ngo ibi byarushaho kuba byiza haburamishijwe n’ abandi bakekwaho kugira uruhare […]Irambuye
Hakenewe amakuru kuhari imibiri itarashyingurwa Mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro imibiri y’abazize Genoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo burasaba abaturage bose gutanga amakuru ku haba hakiri imibiri y’abazize Genoside itarashyingurwa mu cyubahiro kugira ngo nayo ishyingurwe. Ubuyobozi bw’iyi ntara bwabisabye abaturage ku wa gatanu tariki ya 22 Mata 2011, ubwo mu […]Irambuye
Col Nizeyimana Wenceslas umwe mu bari bagize ubuyobozi bw’umutwe wa RUD Urunana yatashye mu Rwanda nkuko tubikesha ORINFOR. Col Nizeyimana Wenceslas avugako atashye nyuma yo kurambirwa kurwana intambara abona atazatsinda kandi ko yari amaze kugira amakuru menshi amubwira ko mu Rwanda ari amahoro, bityo akaba abona nta mpamvu yo kuguma mu mashyamba ya RUCURU aho […]Irambuye
Inkari z’ababyeyi zasanzwemo ibisigazwa by’iyi miti ikoreshwa mu buhinzi Ababyeyi batwite bakunda kwegera imiti ikoreshwa mu buhinzi mu kwica udukoko twangiza imyaka, bashobora gutuma abana baba batwite,iyo bamaze kuvuka bagira ubwenge buke ugereranije n’abandi batigeze begerezwa iyo miti. Ubushakashatsi bugaragaza ko bitangira kugaragara, iyo umwana ageze kukigero k’imyaka irindwi(7). Ibisubizo byavuye mu bushakashatsi bubiri bwakorewe […]Irambuye
Ikinyamakuru Time Magazine gikorera New York muri USA cyaraye gisohoye urutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana kurusha abandi kw’isi yose (100 most influential people in the world) ni urutonde rusohoka buri mwaka. Uru rutonde rwa 2011 ruyobowe n’umwana w’imyaka 17 ari nawe muto ugaragara kuri uru rutonde, Justin Bieber umuhanzi w’umunya Canada. Abandi bantu bagaraga kuri […]Irambuye