Digiqole ad

Impanuka itoroshye y’ubwato mu KIVU

Mu rukerera kuri iki cyumweru nibwo ngo habaye impanuka y’ubwato mu Kiyaga cya Kivu yaba yahitanye abantu basaga 70 bari baburimo.

Iyi mpanuka ngo yabereye mu gace bita Nyamasasa, ubwato bwahuye n’inkubi y’umuyaga mwinshi, abari baburimo ngo bagerageje kujugunya mu mazi ibyo bwari bwikoreye ngo buroshye uburemere bw’ubwato ariko biba ibyubusa nkuko Kiza Venant warokotse iyi mpanuka yabitangarije BBC.

Kiza avuga ko we na bagenzi be 10 boze mu gihe cy’amasaha 4 batabarwa n’ubwato bw’abarobyi nkuko yabitangaje, akaba ari nabo bonyine barokotse iyi mpanuka.

Kuri uyu mugoroba hari hamaze kurohorwa imibiri y’abapfiriye muri iyi mpanuka y’ubwato igera kuri 30, imirimo yo gushaka iyo mibiri ngo yahagaritswe n’indi miyaga ikomeye yatumye abakoraga ako kazi bahunga.

Umuseke.com

8 Comments

  • Imana ibakire! ariko se ntibari bambaye yama jullet, cyagwa ntacyo afasha? mwzatubwira akamaro k’ama jullet niba umuntu yayizera 100% nubwo yaba tazi koga!
    thx

  • araya ma jullet babeshya agirta kamaro ki?polce yurwnda igerageza gutabara aho rukomeye ariko mumazi umenya ho ubushobozi bukiri buki

  • amajullet nta kuyizera kuko aba banyarwanda bari bayambaye ibyo aribyo byose abaryoshya muramenye mumenye aho muryohereza ntakugera kure urupfu rwamazi ni rubi cyane !

  • bakomeze bihangane

  • RIP TO THEM

  • imana ihe iruhuko ridashira abazize iyompanuka ,kandi nimiryango yabazize iyompanuka imana ibahe kwihangana,ibyoyavuze iyobigeze birasohora

  • Imana ibahe iruhuko ridashira. natwe niyo tugana. bo bashyikiriye amagare yabo naho se ayacu azaba ayahe. ibyabo byarangiye hababaje ibyacu.

  • Imana ibahe kuruhukira mu mahoro.
    Twifatanije n,imiryango yabo.

Comments are closed.

en_USEnglish