Abantu 100 bavuga rikijyana ku isi 2011
Ikinyamakuru Time Magazine gikorera New York muri USA cyaraye gisohoye urutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana kurusha abandi kw’isi yose (100 most influential people in the world) ni urutonde rusohoka buri mwaka.
Uru rutonde rwa 2011 ruyobowe n’umwana w’imyaka 17 ari nawe muto ugaragara kuri uru rutonde, Justin Bieber umuhanzi w’umunya Canada.
Abandi bantu bagaraga kuri uru rutonde bazwi cyane ni aba:
Ø Benjamin Netanyahu : Ministre w’intebe wa Israel
Ø Lionel Messi : Umukinnyi wa Barcelona
Ø Barack Obama : President wa USA
Ø Feisal Abdul Rauf : Azwi nkumuhuza ukomeye wa West n’abarabu, yabaye Imam w’umusigiti wa New York, nubwo yavukiye muri Koweit
Ø General David Petraeus : Yahoze ayobora ingabo za Amerika muri Irak
Ø Mukesh Ambani : uyu muhinde uba London niwe mukire wa mbere mu bwongereza, umukire wa kabiri muri Asia, umukire wa cyende kw’isi cfr Forbes Magazine
Ø David Cameron : Ministre w’intebe w’Ubwongereza
Ø Larry Page : we na Sergey Brin atangije Google, ni computer scientist na software developer
Ø Saif al-Islam Gaddafi : Umuhungu wa Kabiri wa Muammar Gaddafi
Ø Muqtada al-Sadr: Ni wenyine udafite akazi gakomeye kazwi, ariko ngo aravuga rikijyana no muri Gouvernoma ya Irak
Ø Hillary Clinton : Umunyamabanga mukuru w’amerika
Ø Tom Ford : Designer w’uruganda rwa Guci rukora imyambaro
Ø Julian Assange :Uyu munya Australia ni Chief Editor wa WikiLeaks yandika amabanga
Ø Mark Zuckerberg : Umunyamerika w’imyaka 26 gusa niwe wakoze urubuga rwa facebook.
Bose uko ari Ijana barebe hano: Kanda hano
Umuseke.com
5 Comments
ngewe ko munyibagiwe se?ugirango iyo nvuze madamu cyangwa abana hari ugira icyo arenzaho?
hahaahhah, yewe ga Sayinzoga! ubwo rero nibahamagara n’abayobozi bakomeye uzaza! yenda ugira uti “umuntu se wiyobora nkayobora n’urugo ubwo si ndi umuyobozi ukomeye!”
nanjye banyibagiwe kunjyira ku rutonde kandi nanjye mvuga rikijyana imibu mu cyumba cyanjye iyo nshatse ndayibwira ngo iceceke yakwanga nkayitera insecticide ndi ku rutonde rero!
Muransekeje kabisa. Urwo rutonde murwishyireho kabisa, muteye ubwoba. But ruriya rutonde ntacyo ruvuze washyiraho uwo ushatse, ryijyana gute se? Kandi ubwo Pres Kagame Paul ntawuriho? Nka kariye kana karirimba se , Ahaaaa bazashyireho noneho abasitari bose kuko bategwa amatwi cyane. Iyo ni inkuru idafashije yo gukorera abantu Pub gusa.
UBUTAHA MUZASHIREHO PAUL KAGAME NK’UMUYOBOZI W’ICYITEGEREREZO MURI AFRIKA KANDI UKUNDWA N’ABATURAGE.AKABA YARAGEJEJE IGIHUGU KU ITERAMBERE RYIH– USE KURI BURI WESE.
Comments are closed.