Digiqole ad

Yezu n’Umuhanuzi w’abajenosideri

Nkuko tubikesha inkuru yatangajwe na Tom Ndahiro k’urubuga Umuvugizi.wordpress.com, urubuga Umuseke.com rwifuje gusangiza abakunzi barwo ibitekerezo by’uyu mwanditsi.

Hashize igihe abapadiri babiri, Fortunatus Rudakemwa na Thomas Habimana bashinze batangije urubuga rwa internet rushinzwe kwamamaza urwango no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.

 

Photo: Padiri Thomas Habimana  na Padiri Fortunatus Rudakemwa (Photo internet)

Kubera umwuga wabo barwise umuhanuzi. Nk’abantu bize igifaransa inyito bakoresheje ni “le prophete”. Kubera ubupadiri, urwo rubuga  rugaragaza ko rufite icyo ruhuriyeho na Kiliziya Gatolika babereye abayoboke n’abayobozi. Ni urubuga rufite aho ruhurira (links) n’imbuga za internet za Kiliziya. Urwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ndetse n’urwa Vatican nizo za mbere.

Kubera kandi umwuga wabo wo kwamamaza ingengabitekerezo ya jenoside no gufpobya icyo cyaha, urwo rubuga rufite za link n’imbuga nyinshi zirimo abahuje imyumvire n’intego. Uretse, imbuga za Guardian, Igihe n’Iwacu abandi ntuzabaze.

Hashize igihe naririnze kugira icyo nandika kuri uyu ‘prophete’ w’icuraburindi, nizera ko Kiliziya mu Rwanda izabwira abapadiri bayo Habimana na Rudakemwa ko ibyo barimo bisebya Kiliziya. By’umwihariko nibwiraga ko bitazatera kabiri Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyima wa Diyoseze ya Cyangugu akazagira isoni zo kumva ari umuyobozi w’abigisha urwango. Umenya naribeshye.

Ku itariki ya 23 Mata 2011, padiri Rudakemwa yashyize ahagaragara inyandiko yibutsa imikorere y’ikinyamakuru Kangura. Munsi y’umutwe w’iyo nyandiko hari igishushanyo cya Yesu ahetse umusaraba. Inyandiko iri munsi y’igishushanyo cya Yesu  ugasanga bamugira icyitso cy’abajenosideri mu ngengabitekerezo yabo.  Bitagira aho bitandukaniye na Kangura yabikoraga kenshi yerekana ko ‘Umuryango Mutagatifu’ wemeranyaga n’umugambi wo kurimbura abatutsi mu Rwanda.

Iyo nyandiko y’umupadiri ku urubuga, yasohotse bucya hakaba Pasika. Ibyo bikaba byarakozwe ngo izuka rya Yesu rihuzwe n’iyo ngengabitekerezo ya jenoside. Padiri  akoresha amagambo yo mu ivanjili cyane, mu rwego rwo kumvisha abasomyi (bahuje nabo) ko urwango bandika rufite inkunga ntagatifu. Uko nayisomye na Myr. Bimenyimana yarayisomye. Yayivuze iki? Musenyeri Misago Augustin baherutse kugira umukuru w’urukiko rwa Kiliziya nawe yarayisomye!

Padiri Rudakemwa atangaho Yesu umugabo ko ibyo avuga ari ukuri, ati: “Aha rero nkaba nagusubirira nanjye mu byo Yezu yabwiye umugaragu w’umuherezabitambo mukuru agira ati “Niba mvuze nabi, garagaza ikibi mvuze; niba kandi mvuze neza, unkubitiye iki?” (Yh 18, 23). “Nyanga urundi, wimpimbira”.

Uko kuri ni ukuhe? Iyo nyandiko yagenewe Pasika na Padiri Rudakemwa itangirana izi nteruro. “CDR na FPR ni mahwi. Ndetse benshi bahamya ko FPR irusha CDR ububi.” Ibi abivuga nk’ukuri kandi ngo na Yesu nibyo yavugaga. Iri jambo “benshi” niryo ryari ishigiro rya CDR, yateguye gutsemba ubwoko mu izina rya “rubanda nyamwinshi”.

CDR yiyise Impuzamugambi kuko bagombaga ‘guhuza’—‘umugambi’. Uwo mugambi w’abahezanguni wari uwo gushishikariza abahutu kwanga urunuka kugirango bazakore jenoside batabibonamo icyaha. Niyo mpamvu ‘Impuzamugambi’ za CDR abantu bari barazise impuzamupanga.

Bigeze mu mwaka w’2011, umupadiri aragereranya CDR na FPR. Kuba FPR ariyo yaciye intege impuza-mugambi za CDR n’interahamwe, ni ukuri. Ubihakana ni ushyigikye umujenosideri ushaka kwishyira heza. Abemera ko CDR ari nziza, ugeranyije na FPR, ni abapawa n’abataye umutwe nk’abo muri RNC.

Ubu abo muri RNC bagizwe abatoni n’uru rubuga rw’abajenosideri. Ubyemeza ni uwahisemo guhakana jenoside, n’ubabazwa n’uko ukuri kw’ubugome bwakozwe kuvugwa.

Mbere ya jenoside, abasenyeri gatolika baharaniraga ko CDR ijya mu butegetsi bw’u Rwanda. Ikurikije amasezerano y’amahoro ya Arusha, FPR yarabyanze.  Ibi Myr. Misago arabizi. Na nyuma y’imyaka 17 gahunda iracyari iyo gushyigikira Impuzamugambi ziyise “le prophete”?

Ntiwaba umupadiri utabiherewe ububasha na Kiliziya ihagarariwe na Musenyeri muri diyoseze. Umupadiri ntiyajya no gukorera ahandi uw’aho ukomoka atabikwemereye. Ba nyiri urwo rubuga rw’urwango baracyari abapadiri. CDR kwitwa nziza nibwo buhanuzi  abakristu bari bategereje?

Iyi nkuru yakuwe k’Umuvugizi.worpress.com

21 Comments

  • kubera ingengabitekerezo y’aba bapadiri aho bukera kiriziya gaturika byumwihariko kiriziya gaturika mu rwanda, iraza gushirwaho n’abakirisitu kubera ko nta munyarwanda wakifuje kwongera kwigishwa ingengabitekerezo, ikindi kandi niba aribyo batojwe nta wamenya kuko abayobozi babo nabo nta gitsuri babashyiraho, cyangwa se ngo babahindure

    • Umva nawe ra! Aho kugaya Tom Ndahiro uzana Yezu mu biganiro adashobora gusubiza kuko adahari, ngo abakristu bazashira kuri gatulika? Icyo gitsure nk’iko bashyira ku banyamakuru bo mu Rwanda bakaba basigaye bandika ubusa ni cyo ushaka ko bashyira no ku bapadiri? Mushyire igitsure kuri Ndahiro areke itoteza rye n’aho mureke abandi bavuge iribaniga ni yo demukarasi.

  • amateka y’aba ba padiri arazwi i cyangugu aho babaga!!!!nta jambo ryiza ryabava mu kanwa,bamazwe n’urwango bafitiye abatutsi!!!ese ubu ntibabona ko nta mushinga w’urwango wunguka?abo basize ari imfubyi za mibirizi n’ahandi ubu ni abagabo kandi ntibazashira niiyo inyigisho zabo zamara imyaka ibihumbi.
    Gira amahoro Rwanda rwacu kandi twamaganye abadutobera amateka.

  • mukuri twanze abadutobera bakigisha urwango kd padr wigisha urwango ese kuba padr bimumariye icyi? RDA amahoro amahoro nasagambe iwacu bamenyeko burya sibuno.

  • Koko kiliziya gatolika Nyarwanda “igizwe na bamwe mu barwayi b’abagome… Gusa kuvuga ngo kiliziya gatolika abantu bazayishiramo, ni nko kuvuga ngo kiliziya gatolika y’u Rwanda ni iy’abagénocidaires! Byumvikane ko idini umuntu arimo ryose, rihuriwemo n’abantu, baba ababi n’abeza kandi abo bose bitwaza ukwemera bafitiye imana na nyagasani: Kiriziya rero ni inzu y’imana si inzu ya ba génocidaires, kandi mu Rwanda si catoliques bonyine irimo ababi ahubwo ni uko kiliziya gaolika ariyo yari ifite abayoboke benshi kandi ishyigikirwa n’abategetsi bo kwa Kinani. Niba ufite ukwemera, senga naho kuvuga ngo kiliziya gatolika nyarw bayishizemo uribeshya!

  • nimwishime munezerwe ko abantu bashize muri kiliziya gatolika kubera ko bashyigikiye CDR! Bariya bapadiri ntibayobora igihugu, nta ngabo bafite, ntamafaranga bafite, yemwe mwivugira ko bataba mu Rwanda, CDR se yakoreraga i Burayi? mbese mwemera ko namwe Yezu yari umu CDR! Muransekeje cyane! umugore w’umusazi niwe wigeze kuvuga ngo abahutu ni ba Yezu, bamubajije impamvu , aravuga ngo ntabwo abahutu bagira inzika kandi bakunda ababanga!! ngirango umusazi arasara akagwa kw’ijambo!!

  • Myr wa diocese ya cyangugu turagusaba ngo bariya ba padiri ubaduhanire be kugumya kuduharabika

  • Abanyarwanda ikibazo dufite nuko nabakabaye babuza abandi gukora amahano aribo bayazana nkaba ba Padiri koko baza Umwana W’Imana mungengabitekerezo zabo koko bakabaye bahamagarira abantu kubana mu mahoro,yemwe nagahinda gusa, Ubundi aba birirwa batubeshya ko bihaye Imana mubateze ho kindi ki kirenze icyo baduhaye Twagiye munsengero Batubwiyeko ari Inzu zimana Bati ni muzibiciremo ubwo koko ntibatweretse uwo bakorera gusa Imana izabafashe bihane. Ikimbabaza nuko bakora ibitandukanye numukiza batubwira.

  • Reka jye ndarengana sinkunda politique mbaza music gusenga kugira impuhwe,… Nibindi binyubaka bidasenya. Amatiku ya politique Mana uyandinde wihere amahoro.

  • Mana WE !!!!!!!!!!!!!???????

  • mubafatire hafi kuko intego ni ukutuvangira ndetse nogusenya iterambere twari tumaze kugeraho mubwiyunge ndetse no mubindi bikorwa ariko se nawe kuki abantu bivugira ibyo bashatse ari uko bageze mumahanga.

  • Burya ngo utazi ubwenge ashima ubwe, kandi ngo umutwe umwe wifasha gusara. Kandi ngo aho kwica gitera uzice ikibimutera !Na yezu yabambwe kuko atavugaga rumwe na abagome bari buzuye igihugu cya pilato, ntiyazize ibyaha yaba yarakoze. Niba ibitekerezo bya le prophete bitakunyura ntukwiye kwita ba nyirabyo abagenocidaire,ahibwo wowe garagaza ukuri n’ubutabera byawe ubundi imana abe ariyo izagucira urubanza.Sigaho kwikoma bariya bapadiri n’abasenyeri babo muvandimwe!

  • Genda Gakire ufite impano koko.
    Dukeneye abantu batarwara inzika kandi
    bakunda ababanga.Ubwo nibwo bukire
    naho ubundi abenshi bari kwigerekaho
    umuliro waka. Imana niyo ihora kuko itabera. Il est juste. Mwihane bavandimwe.

  • nange nti:demokarasi murayizi?niki?ese mu rda haba demokarasi??abantu bavuga aruko bageze hanze kuko ariho baba bisanzuye!nawe uzajye hanze gato niho uzabonako burya wabaga mumuriro uwita amahoro!so sory my friends!

  • Abakoresha izina rya Yezu ni benshi kandi mu nyungu zabo bwite,kubw’ibyo njye sinemeranya n’uriya witiriye Yezu ko ar’umuhanuzi w’abajenosideri.Yezu uwo yivugiye ko ubwami bwe atar’ubwiyisi ni nayo mpamvu ativangaga mu bibazo bya politike z’isi,niba ushaka kumenya neza impamvu buri gihe abahagarariye iyobokamana nka bariya,uzabanze umenye n’inkomoko y’iryo yobokamana.Yezu yaravuze ngo nta giti cyiza cyera imbuto mbi kandi nta giti kibi cyera imbuto mbi,ibyo birahagije kutwigisha.ugiye mu mateka wasanga iyo mwita kiliziya y’Imana guhera ikivuka yaraje inyuranije n’ibyo Yezu ubwe yigishije,urugero rwa bugufi naho umukuru wayo yigize umunyacyubahiro giheranije ategeka za politike n’iyobokamana.kwivanga mu bibazo bya za politike z’ibihugu,yigira se w’isi yose,
    isi yose imwita Data binyuranije n’ibyo Yezu ubwe yivugiye muri matayo 23:9-ngo ntihakagire umuntu witwa se w’abandi mu byo kwizera(pere de l’eglise)kandi abazitwe abakuru ahubwo mwese muri abavandimwe.

  • burya rero inyana n’iya mweru. yabaye Yezu ariwe wari mu migambi y’iyobokamana ry’abaroma barikwigisha ibyo yigishije ntibazane amacakubiri mu bantu ahubwo icyo bari bagendereye n’ukwigarurira isi banyuriye mw’iyobokamana.ngiryo ibanga abantu batazi.

  • Murebye no mu misengere yabo byabaha ipica yaho berekeza abantu si heza ahubwo ni mw’irimbukiro,kuko bigisha abantu gusuzugura Imana kandi bakabatinyura ubwabo batanga urugero aho Imana ivuga ko nta wukwiriye kuramya igishushanyo kubajwe habe no kukirema ariko ngirango aho basengera hose nibyo biharanga ntaho bitaniye rero nibyo bakoze batinyura abantu kwica abandi muri za kiriziya,kuko uwatinyutse guhindura iby’Imana yategetse ntiyatinya no gukomeza yita ikibi icyiza.

  • ndangije mbwira buri wese ko yakwisomera igitabo cyera cy’Imana Bibliya nta na hamwe ihuje n’ibyo bariya bantu bigisha hato mtazavaho mwanga Imana yanyu n’umukiza mubitewe n’uburiganya bw’abigisha b’abanyabinyoma biyambika uruhu rw’intama kandi imbere ar’amasega aryana.ubwo ndabizi abafana baravuga ngo ndasebanije nyamara Yesu ubwe yabwiye abayuda ubwo banyuranyaga n’ijambo ry’Imana ati muri aba so satani kuko uhereye kera kose satani ntiyigeze ahagarara mu kuri kuko ari umwicanyi.sintukanye mvuze ibiriho ahubwo muzigenzurire.

  • Mureke gutoteza Kiliziya kuko ntacyo muzayitwara.Murebe umuntu ku giti cye kujeneralisa mubireke buri wese azabazwa ibye.Mureke gucira abakristu gaturika urubanza kuko namwe nti muri ba miseke igoroye.Mwibwira harya ko abakristu tuzayishiramo?Muribeshya cyane.Yubatse ku rutare ntacyo iteze kuba na Yezu yarabyivugiye.Birababaje kuba wiyita intungane ukaba urasebya Yezu ngo ni umuhanuzi w’abajenosideri.Yezu ntiyigeze ahanurira abajenisideri ntiyigeze ashyigikira abicanyi ahubwo yitanze agirango tutazarimburwa ni icyaha nawe urimo none reka kumusebya no gusebya Kiliziya yishyiriyeho.Fasha Kiliziya ye hasi rero.

  • Nagira ngo mbwire Tom Ndahiro ko nubwo yanditse ibinyuramatwi abari k’ubuyobozi ko rwose iyi nyandiko ye nayo nayo nta fair play irimo! Ubu se yarushije iki bariya anenga? Uwunga arakanda akanagorora akarambura ahagoramye. None nawe aravunagura, umwunzi azava hehe?

Comments are closed.

en_USEnglish