Digiqole ad

Imiti ikoreshwa mu buhinzi yica abagore

Inkari z’ababyeyi zasanzwemo ibisigazwa by’iyi miti ikoreshwa mu buhinzi

Ababyeyi batwite  bakunda kwegera imiti  ikoreshwa mu buhinzi mu kwica udukoko twangiza imyaka, bashobora gutuma abana baba batwite,iyo bamaze kuvuka bagira ubwenge buke ugereranije n’abandi batigeze begerezwa iyo miti.

Ubushakashatsi bugaragaza ko bitangira kugaragara, iyo umwana ageze kukigero k’imyaka irindwi(7). Ibisubizo byavuye mu bushakashatsi bubiri bwakorewe i New York n’ubundi bwakorewe mu muryango w’abahinzi i Californiya, muri Leta Nzunze Ubumwe z’Amerika(USA), bugaragaza umwana wegerazwa cyane imiti ikoreshwa mu kwica udukoko twangiza imyaka, mbere yo kuvuka, bimugiraho ingaruka zihoraho ku bwenge bwe.

Bumwe mu bushakashatsi bwakozwe n’ abashakashatsi bo muri kaminuza ya Berkeley muri  Californiya, bugaragaza ko umubyeyi wegera cyane imiti yo mu bwoko bwa organophosphores, bigira ingaruka ku mwana iyo ageze mu kigero k’imyaka irindwi(7), aho ashobora no gutakaza ibiro 5,5.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Berkeley hamwe na Centre médical Mount Sinai, basuzumye inkari z’ababyeyi basangamo ibisigazwa by’iyi miti ikoreshwa mu buhinzi. Abandi bashakashatsi bo muri kaminuza ya Columbia, basuzumye chlorpyrifos mu rureri( cordons ombilicaux), basangamo uburozi bushobora kwanduza tumwe mu turemangingo tugize ubwonko.

Kuva 2001, ikigo cyo muri Leta Nzunze Ubumwe z’Amerika gishinwe kubungabunga ibidukikije (Agence américaine de protection de l’environnement), cyahagaritse ikoreshwa rya chlorpyrifos mu duce dutuwemo.

NGENZI Thomas

Umuseke.com

en_USEnglish