Muri gahunda yo kwangiza intwaro zishaje, kuri uyu wa gatanu ku ishuri rya gisirikare rya Gabiro mu ntara y’Iburasirazuba, haturikijwe ibisasu bishaje bigera kuri Toni 10. Iki gikorwa cyabaye imbere ya abamwe mu bayobozi b’ingabo mu Rwanda ndetse n’umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba Dr Aisa Kirabo Kacyira. Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka Lt.Gen.Cesar KAYIZARI wari muri uyu muhango […]Irambuye
Ubuholandi bwaba bugiye kohereza ibimenyetso mu rubanza ruregwamo Ingabire Victoire ruri kubera I Kigali. Iki gihugu cyemeye gufasha ubucamanza bw’u Rwanda nkuko cyari cyabisabwe. Ibi ni ibyemezo by’agateganyo by’urukiko rwo mu mujyi wa La Haye (The Hague) mu Ubuholandi ko ibyo bimenyetso byakohererezwa urukiko ruri kuburanisha Ingabire Victoire. Mu Ukuboza 2010, ibiro bishinzwe iperereza mu […]Irambuye
Philippe Kanamugire, umusaza uri mu batangije INTEKO IZIRIKANA yitabye Imana kuri uyu wa kane agonzwe n’imodoka ubwo yavaga kuri Ministeri y’urubyiruko Umuco na Siporo kuri stade Amahoro I Remera. Uyu musaza wari hafi kuzuza imyaka 84, yagonzwe avuye gutanga ikiganiro ku rubyiruko, ku mateka n’umuco by’u Rwanda mu cyumba kiriya Ministeri. Mzee Philippe we na bagenzi […]Irambuye
Ibiro bishinzwe amagereza mu Rwanda, byahakanye ibyatangajwe n’abagororwa b’abanya Sierra Leone bafungiye muri gereza mpuzamahanga ya Mpanga mu majyepfo, ko bafashwe nabi, byemeza ahubwo ko bahabwa ibirenze ibyagenwe. Komiseri mukuru w’ibiro bishinwe amagereza, Gen.Paul Rwarakabije, yatangaje ko bagenera aba bagororwa ibyemejwe byose mu masezerano yo kubohereza kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda, ndetse bagashyiraho n’akarusho. Aba […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, mu rubanza rwa Ingabire Victoire, yakomeje kwiregura ku cyaha cyo gukwirakwiza ibihuha ashaka kwangisha abaturage ubutegetsi. Ubucamanza bwabanje kumwereka ibimenyetso bimwe na bimwe mu magambo yagiye atangaza akigera mu Rwanda, buheraho bumuhamya icyo cyaha. Ingabire Victoire mu kwiregura kwe, yatangaje ko ibyo bamurega nta shingiro bifite, kuko akigera ku kibuga cy’indege […]Irambuye
Amnesty International yasabye Leta y’u Rwanda gusubiramo amategeko agenga Ingengabitekerezo ya Genocide mu Rwanda. Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukaba uvuga ko aya mategeko ngo abangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Aya mategeko yagiyeho nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, agamije ahanini kurwanya imvugo zibiba inzangano n’amacakubiri byagejeje u Rwanda […]Irambuye
Kuri uyu wambere, nibwo USA batangaje ko bahagaritse ku mugaragaro inkunga bateraga UNESCO, nyuma yo kumenya ko Palestine yabaye umunyamuryango uhoraho. Nkuko bikomeza bitangazwa n’umuvugizi wa USA Victoria Nuland, ngo inkunga yari igera ku ma dorali milioni 60 zatangwaga na USA muri Unesco, zirahagaze kuva muri uku kwezi k’Ugushyingo. Kuri uyu wa mbere nibwo Palestine […]Irambuye
Inteko rusange ya 36 y’Ishami ry’umuryango w’abibmbye ryita k’uburezi ubumenyi n’umuco(UNESCO) kuri uyu wa mbere yatoreye igihugu cya Palestina kuba umunyamuryango wa UNESCO. Inteko Rusange ya UNESCO, ari rwo rwego rusumba izindi yatoye Palestina kuba umunyamuryango wa UNESCO ku majwi 107 , ibiguhu 14 bitora oya, ibihugu 52 birifata. Umubare w’Ibihugu bigize UNESCO bigeze ku […]Irambuye
Uyu mwana w’umuhungu wiswe Mugisha, yavutse i saa sita zuzuye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere mu bitaro by’ababyeyi bya Muhima mu karere ka Nyarugenge. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku muryango, UNFPA, rikaba rimaze iminsi rimenye uburyo bwo kubara abatuye isi, rinemeje ko umwana uzavuka saa sita zuzuye z’ijoro kuri iki cyumweru […]Irambuye
U Rwanda na Africa y’Epfo kuri iki cyumweru byiyemeje kuzafasha Kenya mu rugamba rwa gisirikare irimo rwo kurwanya umutwe wa Al Shabab iwusanze muri Somalia. President Kagame na Jacob Zuma wa Africa y’Epfo bemeje inkunga yabo mu bya gisirikare mu guhashya Al Shabab kuko ngo ibitero byayo ku bihugu by’aka karere birengera amasezerano mpuzamahanga, bikanabangamira […]Irambuye