Digiqole ad

Igihugu cya Palesitina nacyo cyinjiye muri UNESCO

Inteko rusange ya 36 y’Ishami ry’umuryango w’abibmbye ryita k’uburezi ubumenyi n’umuco(UNESCO) kuri uyu wa mbere yatoreye igihugu cya Palestina kuba umunyamuryango wa UNESCO.

Ikirango cyan UNESCO
Ikirango cyan UNESCO

Inteko Rusange ya UNESCO, ari rwo rwego rusumba izindi yatoye Palestina kuba umunyamuryango wa UNESCO ku majwi 107 , ibiguhu 14 bitora oya, ibihugu 52 birifata. Umubare w’Ibihugu bigize UNESCO  bigeze ku 195. Kugira ngo Palestine yemerwe by’ukuri igomba gushyira umukono ku Itegeko Nshinga rya UNESCO i London mu gihugu cy`Ubwongereza.

Kuba umunyamuryango wa UNESCO utari umunyamuryango w’ishami ry’umuryango w’abibumbye biguha imbaraga zo gushyigikirwa na Komite Nyobozi ya UNESCO mu nama y’umuryango w`abibumbye. Inama yInteko Rusange igizwe n’intumwa z’Ibihugu bigize UNESCO, zihura rimwe mu myaka ibiri hamwe n’ abafatanyabikorwa ndetse n`imiryango itagengwa na leta  bakemeza gahunda y’ibikorwa mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse n’ingengo y`imari izakoreshwa.

Inama y’inteko rusange kandi itora Komite Nyobozi ndetse n`Umuyobozi Mukuru buri myaka ine. Iyi nama ya 36 yatangiye imirimo yayo tariki ya 25 ukwakira biteganijweko izarangira tariki ya 10 ugushyingo 2011.

Zimwe mu ntego za UNESCO harimo kwimakaza umuco w’amahoro, kurwanya ubukene, guharanira iterambere rirambye binyuze mu burezi ubumenyi umuco itumanaho n’amakuru. Ni itangazo dukesha musangabatware clement ushinzwe itumanaho itangazamakuru n’inyandiko muri CNRU.

4 Comments

  • Narabivuze urwango USA na Israel yanga abasilamu ba Palestina. Ngaho ra abashaka Freedom and democrazy ngo ntibifuza ko Palestina ijya muruhando rw’amahanga. Kutamenya umwanzi wawe ukamwitiranya n’umukunzi n’ubujiji bukomeye.
    ALLAH AKBAR ALLAH AKBAR ALLAH AKBAR ALLAH AKBAR ALLAH AKBAR ALLAH AKBAR ALLAH AKBAR ALLAH AKBAR ALLAH AKBAR ALLAH AKBAR ALLAH AKBAR

  • Aba Islam bose bakwiye guhagurukira USA na Israel bakayihakanira gukomeza kubasahura no kubicisha akarengane no kubangisha andi mahanga. Nubwo ntari umusilamu ariko uwaba afite ideology wese yatsintsura USA namujya inyuma. Abandi bararyamye Islam niyo yonyine mpa amahirwe yo kudukiza. Gusa nyine ideology ya USA irabangamye.

  • unesco ibaye urwa ya hene yisenyeraho,kuko iki kemezo yafashe cyatumye inkunga ihagarara yakuraga kuri USA nkaba nibaza uko izabigenza ngo ikomeze ibikorwa byayo?ubu se ni palestine izayishumbusha?kandi nayo itishoboye!!

  • Iki ni igitego kuri palestina muburyo 2:
    1. Bagiye muruhando rwamahanga
    2. Batweretse uburyarya ba Uncle Sam.

Comments are closed.

en_USEnglish