Digiqole ad

U Rwanda rwemeye gufasha Kenya kurwanya Al Shabab

U Rwanda na Africa y’Epfo kuri iki cyumweru byiyemeje kuzafasha Kenya mu rugamba rwa gisirikare irimo rwo kurwanya umutwe wa Al Shabab iwusanze muri Somalia.

President Kibaki na Kagame/ Photo Internet
President Kibaki na Kagame/ Photo Internet

President Kagame na Jacob Zuma wa Africa y’Epfo bemeje inkunga yabo mu bya gisirikare mu guhashya Al Shabab kuko ngo ibitero byayo ku bihugu by’aka karere birengera amasezerano mpuzamahanga, bikanabangamira ubusugire bw’ibihugu.

Aba ba president bombi babyemereje nyuma yo kugirana inama yihariye na President Kibaki wa Kenya, i Perth muri Australia ahari kubera inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth.

President Kagame yagize ati : « U Rwanda rwiteguye gutanga ubufasha bwose Kenya yakenera kugirango itsinde ihashye umutwe wa Al Shabab »

President Zuma na Kagame bakaba batangaje ko kuba Al Shabab itera igihugu cya Kenya, bifite ingaruka ku bihugu bindi byo muri aka karere,  bityo badakwiye kwicecekera ahubwo bagiye gufasha Kenya kuyirwanya.

President Kibaki wa Kenya we, yari yatangarije abagize iyo nama ko bateye muri Somalia mu rwego rwo kwikingira Al Shabab yabagabagaho ibitero ariho ituruka.

U Rwanda na Africa y’Epfo bibaye nabyo ibindi bihugu muri aka karere byemeje ko bizafasha Kenya mu rugamba n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab.

Kuwa gatandatu, President Jakaya Kikwete nawe yari yatangaje ko ashyigikiye imbaraga z’akarere n’umugabane mu gushakira amahoro Somalia, ndetse ko Tanzania ishyigikiye Kenya mu rugamba yatangiye kuri Al Shabab.

Bimwe mu bikorwa by’umutwe wa Al Shabab birimo gushimuta amato ku nyanja y’Ubuhinde, mu ihembe rya Africa, bikaba byavuzwe muri iyi nama y’abakuru b’Ibihugu bigize Commonwealth ko bibangamiye iterambere muri ibyo bihugu.

Kuri iki kibazo kandi, ibihugu nka Iles Maurices, Mozambiques na Tanzania nabyo byemeje gushyigikira umuhate wa  Kenya mu kurwanya Al Shabab.

Source: Kenya Broadcasting Corporation

JP Gashumba
UM– USEKE.COM

25 Comments

  • nta gushidikanya rdf izakubita inshuro al shabaab, bazabaze bagosora n’ingirabwoba ze hamwe n’abasirikare ba mobutu. Aluta continua!!!

  • katubayeho al shabab iraje itege ibisasu ikigali nk’uko babikoze i kampala
    ni igikorwa kiza gutabara abavandimwe ariko ingaruka zacyo nazo ni nyinshi

  • Cyangwa mugiye kuyiduteza ku butaka bwacu? FDLR se yo murayirangije?

  • Imana itujye imbere muri uru rugamba, iturindire igihugu ibisasu bya al shabab

  • Islam iri kurwanywa n’isi yose, ariko igihe isi yose izahinduka battle field abayishoje bazicuza bamenye ko kurwanya Islam bihira bake. Kuki barwanya al shabab? hari genocide yaba iri gukora? kuba ishaka kwishyiriraho shariah bibatwaye iki?
    Ibizaba bizabazwe kagame ntibizababwe al shabab.

  • Barwanije FDLR bakareka aba islam koko. Umunsi baduteye si twe tuzaba twabashotoye. Twaretse kwivanga muntambara ya Islam na USA mwabavandimwe mwe.

    • ubu bwoba ufite rero nicyo al shabab iba igamije,urunva ko turamutse tugize imyunvire imwe nawe,niyo nsinzi ya bariya biyahuzi,gumana ubugwari bwawe rero

  • Erega ubwoba mubufashe hasi. Al shababa ntiyadushobora abanyarwanda, kubera ko ntamuntu waza ari umunyamahanga ngo tumuyoberwe kuko ntiyashobora Ikinyarwanda, ikindi ni uko dufite inzego z’ umutekono zizi icyo gukora ngirango namwe murabizi. Ahubwo nifurije Kenya intsinzi.

  • @ Mustafa na Abdullah

    Ndizera ko ayo mazina ari ayo mwihimbiye mutari abayislamu b’ukuru . Ibikorwa by’iterabwoba bihungabanya ubuzima bw’abandi bihuriye n’ukwemera kwa islamu ?

    Nshimye cyane u Rwanda kuba rufashe iyi ntambwe yo gutabara abaturanyi kuko izi ntagondwa zirakabije, ahubwo bazabatwike bose, aho korora imisega. Ntagukomeza kwigira ikinani uhungabanyanya amahoro n’ubusugire mukarere.

    • Ibinani bihungabanya amahoro y’isi ni USA, NATO Israel n’abakozi bayo nka Uganda, Burundi ,,,.
      Naho kubijyanye nujko islam yemera iterabwoba sibyo ariko islam idusaba gushyiraho amategeko y’Imana(sharia)tukareka kugendera kumategeko y’abantu kuko umuntu ntagomba gusenga undi muntu. Niba Al shabab iri gushaka gushyiraho Sharia cad ko ikorera Islam. twese turayishyigikiye. Niba ishaka kwica abantu(genocide)ntabwo ari islamic nanjye nayirwanya.

  • Ariko abantu bamwe bajye batandukanya ibintu. “Alshabab” ntabwo irwanira Abasilamu kandi ntabwo Ubusilamu bwigeze buyituma kuyirwanirira! Mwitonde rero mwe gushaka gutera confusion mu bantu da!!!!! Naho “Alshabab” ni nka FDLR ni ba terroristes! Achana nao.

  • MANA YATUREMYE UTUBE HAFI.NGUTUYE URWANDA N’ABANYARWANDA BOSE. AMEEEN!!!

  • erega ntimugire ubwoba kuko ntabwo abanyarwanda baterwa ubwoba nabiyahuzi kandi ntabwo warebera ukuntu abanyasomali barimo kwicwa ninzara ngo ukomeze kwicecekera kandi ufite igisubizo ntacyo bakora kubanyarwanda nagitoya kuko umutekano wu rwanda uraritswe cyane uzarebe muri sudani abanyarwanda bagezeyo ibintu birahinduka nziko bariya nabo tutabatinya rwose ngo bakomeze gukora ibyaha ngo wicecekere bica bantu mukarere bazageraho bakagera niwacu dufite Iman abanyarwanda ntakintu nakimwe cyadukanga

  • Nibakaze umutekano w’abinjira n’abasohoka kuko umunsi Al shabab yagabweho igitero n’u Rwanda izashaka uko yihorera haba mu gihugu imbere cyangwa muri za embassy ziri muri kano gace. Za inteligency zongerewe akazi!

  • umva aba nya Rwanda tujye tureka kwitera ijeki , iyi ntambara rwose ntago irikunyungu zi gihugu cyambyaye , ariko niba mwibuka neza akakanya mwibagiwe yuko na Merika mumyaka yohambere yigiriyeyo bikayinanira! none ngu Rwanda, musigeho izo ninyungu zabantu kujyiti cyabo yewe na Merika, naho ibyo bivugisha bindi sinzi aho babivana , ingabo zacu zijyeyo cg zibyohorere, uzazohereza azamenye yuko atarikunyungu zu Rwanda, ibaze baduteje AL SHABABU muri kigali? sitwe twaba twizize kdi amaherezo ninako bizajyenda, kk AL shababu nu mutwe urwana murwego mpuza mahanga, icyindi, abantu bababatibaza nute warwana numuntu weho ushaka kurokoka we ashaka gupfa,kk mumitekereze yabo bo iyo barwana baba barwana intambara ntagatifu, ubuse twe tuba turwana nicyi , hahah, ibaze u Rwanda rujya guhashya fdrl kenya ntiyadufashije nukose muri congo ntabanye congo ibujije amahoro? nukose , twe turabayirangarana itadutera? nukose itari mumitwe kurutonde rwimitwe afatwa nkiterabwoba, kucyi ayo mahanga yose yahaguru cyiye AL shababu ataje ngo adufashe ? hahah muzehe , haraho azagera ibintu bimucange mbabandoga mwene bukwisi, aha reka mbihange amaso?

    • Uraho neza ukombibona.Aho kwishimira igikorwa cyiza kigiye gukorwa n’igihugu cyawe uragisenya koko?None se ntujya ureba uko abanyasomaliya bamerewe biriya birakunezeza,wowe ubwawe uko ushoboye ntiwagerageza ukabakura muri kariya kaga, uzarebe abana bato uko babaye, urebe abakuze bongeye kuba impinja none ngo n’inyungu z’abantu kugiti cyobo . Aho mbona wibeshye cyane,kandi kuba bataradufashije siko twabagenzereza tugomba kwereka ibyo bihugu ko tutari nkabyo,tugakora uko dushoboye nziko Imana ijya igendana nabagiye gukora ikiza ,Umukuru w’igihugu cyacu ndamushimiye cyane,kandi nabanyarwanda bazajyayo kimwe n’ibindi bihugu byiyemeje kujya kurwanya AL SHABABU Uwiteka azajyane n’abo nk’uko yajyanaga na Dawidi. N’aho kuba Basanibarati nibibi cyane.Ukombibona wigira ubwoba kandi tujye tureka guca intege abagiye gukora ikiza ahubwo tubashyigikire,kandi Muzehe wacu ntabwo ibintu byamucanga nkuko ubitekereza kuko akora ibyo azi kandi byiza bikwiye kuranga abanyafurika bose. Iyo wowe utabashije urareka abakora bagakora wowe ukareka kubaca intege n’aho ibyo uvuga ngo izadutera njye ntabyo mbona ahubwo izatsindwa mu izina rya Yesu.

  • Erega buriya ni ukwikingira, H.E arafasha Kenya kuko azi y’uko afite abanzi bashobora kunyura aho ariho hose mu gihe bemeje kumurwanya binyuze k’urwu muheto. Kubera iyo mpamvu rero azi kwiteganyiriza!

  • Kurwanira inyungu za USA birababaje kabisa. Ibaze ukuntu bahagaritse imfashanyo ya UNESCO?

  • This is politics,mwibuke ko even Americans and English soldiers are already there

  • mwikangaga baringa ya fdr yarangiye none mugiye kubona icyo bita al shabab aho mu rwanda , amabombe izatega muzayabarirwa?? icyo nzi nuko ibyo byose nibiba bagatega amabombe bigomba kuzabazwa kagame?ese u rwanda rufite iyihe nyungu yo kujya hariya? banyakigali murambabaje, mwarimwibereye murimo no kurwana ninzara nubukene none hiyongeyeho amabombe murambabaje

    • ubwo iyo usesengura ubona nta mpanvu urwanda rufite yo gufasha kenya kurwanya uriya mutwe?ubwo ntubona ko baramutse bakomeje gutera umutekano muke muri kenya ubucuruzi bw’urwanda rwaharenganira?cyangwa urabibona ariko ubugwari bukakubana bwinshi?!

  • Kenya yanze gufata Kabuga imureba kubera inyungu imufitemo, none mwebwe ngo mujyiye kuyifasha kurwanya Al Shababu? Kaziyako

  • N’IKIBAZO PE?AHAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA

  • Please our president we love you and we are behind you but on this case please be careful. We do not see the interest of Rwanda so let first neighborhood of Kenya go there we will go after in case necessary.
    Thanks Mr President

  • we are ready no fear of al shabab

Comments are closed.

en_USEnglish