Digiqole ad

Toni 10 z’ibisasu bishaje zaturikijwe mu kigo cya gisirikare cya Gabiro

Muri gahunda yo kwangiza intwaro zishaje, kuri uyu wa gatanu ku ishuri rya gisirikare rya Gabiro mu ntara y’Iburasirazuba, haturikijwe ibisasu bishaje bigera kuri Toni 10.

Abayobozi b'Ingbao n'Intara imbere y'Ibisasu byangijwe
Abayobozi b'Ingabo n'Intara imbere y'ibisasu bigiyi gutwikwa/Photo Turatsinze E.

Iki gikorwa cyabaye imbere ya abamwe mu bayobozi b’ingabo mu Rwanda ndetse n’umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba Dr Aisa Kirabo Kacyira.

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka Lt.Gen.Cesar KAYIZARI wari muri uyu muhango yagize ati: “Tuzi neza ko mu bihugu bimwe na bimwe bene izi ntwaro zishaje zifite isoko, ariko si byiza na gato kuzigurisha. Tuzakomeza kubahiriza amasezerano ya RECSA u Rwanda rwasinye yo gutwika bene izi ntwaro zishaje

Yashimangiye ko binafasha mu mutekano w’igihugu kuko muri izi ntwaro usangamo za grenade zishaje zimwe na zimwe ziba zikiri mu baturage, ari nayo mpamvu bashishikarizwa kuzitanga ku nzego za gisirikare.

Iyi ni gahunda izamara iminsi ine, aho bitegenyijwe ko hazaturitswa ibisasu bibarirwa muri toni 40. Ibisasu bituritswa ni ibishaje cyane ndetse n’ibindi biba byaravanywe mu baturage.

Ibisasu bibanza gutwaba mbere yo guturitswa/Photo UM-- USEKE.COM
Ibisasu bibanza gutwaba mbere yo guturitswa/Photo UM-- USEKE.COM

Iki kiciro cyambre ni icyo gutwika izi ntwaro hifashishijwe kuzituritsa, mu kiciro cya kabiri hakabaza hazanywe imashini zo kuzisya hatabayeho iturika. Izi mashini zikaba zizagera mu Rwanda vuba nkuko byemejwe n’uhagarariye RECSA bwana MISINGO KARARA Emmanuel wari muri uyu muhango.

Intwaro iyo ziri mu baturage ziteza umutekano muke ndetse n’amahoro akagerwaho bigoranye, ingero ni muri Somalia na Congo, aho usanga abaturage bamwe na bamwe bifitiye intwaro zabo, ni ibyatangajwe na Lt.Gen. Cesar Kayizari

Ubusanzwe intwaro ngo zishobora kubikwa imyaka igera kuri 30, hejuru y’iyi myaka ziba zigomba kwangizwa kuko ziba zitagifite imbaraga zakoranywe. Igisirikare cy’u Rwanda kikaba gifite gahunda yo kwangiza intwaro zigera kuri Toni 111 760.

Nubwo biba byatabwe biturika ku buryo butoroshye
Nubwo biba byatabwe biturika ku buryo butoroshye/Photo Tutatsinze E.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

1 Comment

  • Bibaye byiza bikaba nta muntu byahutaje its good!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish