Aho inganda z’i Gikondo zizimurirwa i Masoro hatangiye kubakwa
Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifatiye icyemezo cyo kwimura inganda n’ibindi bikorwa biherereye mu gishanga cya Gikondo ahitwa ‘Park Industriel’, hatanzwe isoko ryo kubaka amazu inganda n’ibindi bikorwa bizimukiramo. Nyuma y’uko company izakora iyo mirimo imenyekanye, kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Werurwe Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yashyize ibuye ry’ifatizo aho izo nyubako zizubakwa kugirango imirimo yo kubaka itangire, umuhango wabereye aho aya mazu azubakwa hiswe ‘Special Economic Zone’ i Masoro mu karere ka Gasabo.
Minisiteri y’ubucuruzi yahawe inshingano yo gufasha abacuruzi n’inganda zabo kuva mu gishanga cya Gikondo bakimukana ibikorwa byabo, aho mu gishanga hari ibikorwa byinshi binyuranye ; inganda nyishi zikomeye u Rwanda rufite , amazu y’ubucuruzi , aramagaraje, amazu y’ububiko bw’ibikoresho n’ibindi byinshi bikoraniye muri kiriya gishanga.
Kubera akamaro k’izi nganda, Leta y’u Rwanda yabanje kwiga neza uburyo bwo kwimura izi nganda. Ubusanzwe kwimukira ibikorwa bifite inyungu rusange bikorwa na ba nyiri ibintu, ariko kubera akamaro k’izi nganda ku bukungu bw’igihugu, byabaye ngombwa ko Leta ishora amafaranga menshi cyane mu gutunganya uyu musozi wa Masoro no kuwubakaho amazu agezweho izo nganda zizakoreramo nkuko bitangazwa na MINICOM.
kubaka ariya mazu bizatwara amafaranga miliyoni 12 US$, hakusanyijwe amafaranga yo kurangiza umushinga wose muri rusange, harimo no kubarira no kwishyura abaturage bari batuye uriya musozi, yose akaba agera kuri Miliyari 33 z’amafaranga y’u rwanda.
Iki gikorwa cyo kwimura izi nganda zose kizarangira neza mu gihe cy’imyaka 3. Phase yambere yatangijwe kuri uyu wa gatandatu ni ukubaka amazu azakorerwamo ikazamara amezi 12, naho kwimuka bikazafata imyaka itatu.
Kanimba Francois, Ministre w’Ubucuruzi n’inganda yijeje abari bafite inganda zano muri park industriel i Gikondo, ko bazubakirwa amazu ahagije kandi meza yo gukomerezamo imirimo yabo, cyakora ngo uwari ufite aho akorera hagera kuri Hegitari ebyiri i Gikondo ntabwo yamwizeza ko azahabwa ahangana hatyo kuko kuhatunganya bihenze cyane, cyakora ko azabona ahahagije ibikorwa cyangwa uruganda rwe.
“ Uwaba ashaka kwerekeza ahandi hanini cyane, bitewe n’uko ashaka ubuso bunini cyane, yahajya nta kibazo kuko n’ubundi inganda zose zo mu gihugu ntizizaza hano i Masoro” Ni ibyatangajwe na Ministre Kanimba
Inganda nini eshanu ndetse n’iziciriritse 9 nizo zizimurirwa ku musozi wa Masoro ahari gutunganywa, abari bafite ububiko n’amagaraji muri park industriel ya Gikondo bo bazabarirwa bimurire ibikorwa byabo ahandi.
I Masoro nihamara gutunganywa, Inganda zizaza muri kiciro cya mbere ni inganda zijyanye zikora za matelas nka Rwanda Foam, afrifoam, uruganda rukora ibisuguti (Biscuit) rwa ADMA. Urutonde rw’inganda zose zujuje ibisabwa kugirango zizimurirwe i Masoro ruzatangazwa mu minsi ya vuba nkuko byemejwe na MINICOM.
Munyarugerero Damien ufite uruganda rutunganya amabuye y’agaciro yagize ati: ”tumaze imyaka irenga itanu dutegereje iki gikorwa, ni byiza ko twimukira ahantu habugenewe tukava mu gishanga”
Gusa yavuze ko hari ingorane (Risks) nyinshi mu gufungura amamashini ya zimwe mu nganda mu gihe cyo kwimuka, ngo bizasaba kwitwararika cyane kugirango hatagira ibyangirika bihenze kandi bitarabazwe mu bizishyurwa na Leta.
Company yatsindiye isoko ryo kubaka no gutunganya aho izi nganda z’i Gikondo zizimukira ni company y’abashinwa yitwa BCEG , izatunganya i Masoro na Munini.
Photos: Rubangura Sadiki
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Icyifuzo cyanjye nuko inganda zikora ibiryo zitakagombye kujya i Masoro kuko imyuka ituruka mu zindi nganda ashobora kuzanduza biriya biryo (ndavuga heavy metals zikunze kuboneka mu myuka iva mu nganda). Murakoze!
Uvuze ukuri, kandi ndunva leta izabyubahiriza!
Ndabasuhujemwizina rya YESUCLISTO
RETAYATEKEREJENEZA kwimuraziriyanganda,
kukonukurengera ibidukikije.
ahubwo iyocompany niduduhe akazi ndumu
technicie mubwubatsi ntegereje igisubizo
cyanyucyiza 0785995926&0726409407.
imvugo niyo ngiro mbambaroga nibyiza pe kandi biteye ubwuzu gusa ntamazi mbona kandi inganda zigomba guturana namazi niba ntibeshya abapfuye barihuse kigali genda uteye neza.muzehe jye nkurinyuma pe,imvugo niyo ngira nkwifurije kuramba.
Comments are closed.