Digiqole ad

Mayor w’Akarere ka Ngoma yeguye

Amakuru agera k’UM– USEKE.COM aremeza ko Niyotwagira François wari Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yeguye ku mirimo ye ndetse Inama jyanama y’Akarere ka Ngoma ikaba yameze kwemeza ubwegure bwe kuri uyu wa gatanu tariki 30.

Francois Niyotwagira yari amaze igihe kinini ari Mayor w'aka karere
François Niyotwagira yari amaze igihe kinini ari Mayor w'aka karere

Nta mpamvu iratangazwa y’ubwegure bw’uyu muyobozi, uretse impamvu ze bwite. Ni nyuma y’uko uyu muyobozi yari yanditse asaba kwegura kuwa kabiri tariki 27 Werurwe.

Kugeza kuwa kane tariki 29, Niyotwagira yari akiri gukora imirimo ye nka Mayor w’Akarere, mu gihe yari agitegereje umwanzuro w’Inama Njyanama y’Akarere, yemeje ubwegure bwe kuri uyu wa gatanu.

Nyuma yo kumenya ko yanditse asaba kwegura,  kuwa gatatu tariki 28 Niyotwagira yabwiye UM– USEKE.COM ko ibyo kwegura kwe twabitegereza ariko bitaraba, ko kandi binabaye byaba ari ibintu bisanzwe, nubwo yirinze kudutangariza impamvu yakwegura.

Niyotwagira  François wari umuyobozi w’aka karere kuva kakitwa Ngoma mu 2006, yeguye hagati mu gihe cyo kwesa imihigo Akarere ke kari karihaye kuva muri Nyakanga 2011 kugeza muri Nyakanga 2012.

Mu mihigo yari ihari aka karere kari kariyemeje kuvugurura ubutaka buhingwa kuva kuri hegitari  38,388 ha kugeza 59,571 (ha) zihingwaho Ibigori, urutoki, umuceri, inanasi, n’ibishyimbo.

Ngoma yiyemeje ko abantu bashya bagera ku  16,584 bagomba kwinjira muri gahunda yo kwizigamira mu  Umurenge-SACCO mu biro 14 byayo biri muri Ngoma.

Kwagura isoko rya Kibungo nabyo byari mu mihigo y’iki gihe, ndetse no kongera umubare w’amasoko mu karere. Kubaka amashuri 84 n’imisarane 138 bya gahunda y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9.

Mu yindi mihigo asize itarangiye harimo gukora igishushanyo mbonera (Master Plan) y’umujyi wa Kibungo, no kuvugurura ama centre y’ubucuruzi ya Rukumberi, Mutenderi na Jarama, ndetse n’indi mihigo myinshi igamije iterambere ry’abatuye aka karere, ko n’ubuyobozi bwako bari bariyemeje ko bazageraho.

Akarere ka Ngoma mu mwaka washize kaje ku mwanya wa 19 mu kwesa imihigo mu turere 30 tw’u Rwanda.

Akarere ka Ngoma
Akarere ka Ngoma

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • nagende ntacyo yatumariye twahoraga tuba abanyuma mu mihigo.wenda ubwo agiye tuzzagira icyo tugeraho.no kuba tutagira stade biteye isoni.muri make ntacyo yatumariye yatubereye ikigwari.

  • Nagende areke n’abandi bageragereze amahirwe nibe nawe abaye intwari atanze umwanya. Abapiganwa nababwira iki??

  • uhmm, muzi gu critica gusa, uwa kugira Mayor nibwo wabyumva.

  • ARIKO MUGATINYUKA NGO MAYOR NGONTACYO YABAMARIYE,NTANISONI BIGUTEYE?KAYOBOYE IGIHE KIREKIRESE KOWUNVA YAKORAGA UBUSA! IYUBA WARAMUSIMBUYE? NTIMUGASEBYE INJYO MUTARAJYAHO BY.

  • nagende kuko nubundi kugirango yegure byari buriya byamuyobeye kuko wasanga kugirango umuntu wumugabo yegure yabomaga azahasebera

  • Ntawutagira igihe cye? Igihe cyose y’irukanishije abandi bakozi nawe biramugereye. Yari azi ko ari ntakoreka.

  • Sha burya nta muntu wegura nta mpanvu ibimuteye, ubwo se niwe wanze umugati raaa, ahaaaaaa muzaba munva ibye!!

  • Nge si ntuye muri ngoma ndetse sinigeze ubuyobozi ariko mbona bivuna. gusebya uno mu mayor ntibikwiye kuko no kuyobora urugo biragora nkanswe akarere!

  • birashoboka ko uyu Mayor yaba yabonaga atazesa iyi mihigo cyangwa se akaba afite ibindi agiye gukora cyane ko mu buzima buri wese agira uko abaho.

  • gutukana nibibi kandi mwitwa ngo murasenga jye si njya numva ukutu umumtu yegura kubushake bwe mwabonye umuntuwivana kukazi atrwaye cyangwa ntakindi kibazo afite ikindi mugomba kumenya kuyobora ni don ninkuko kuba padiri cyangwa pasteur babyigira hari abantu bize imiyoborere myiza administration mwagiye mubaha akazi l’homme qu’il faut a la place qu’il faut sinon muzahora mwegura aracyari umu jeune azabona akandi pore sana.

  • hahahahahahahaha!!!!
    muzasya mvome!!!!!
    Utabusya abwitubumera sha!!!
    Kandi ngo bucya bwitwejo!! kandi ntawumenyahobwira ageze!!!

Comments are closed.

en_USEnglish