Digiqole ad

59% by’ abanyeshuri 2139 barangije muri ULK ni igitsina gore

Kuri uyu wa gatanu tariki 30, abanyeshuri 2 139 nibo barangije muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK mu mashami atandukanye. 59.6% by’abarangije ni igitsina gore.

Benshi mu barangije muri ULK uyu mwaka ni igitsina gore/photo Faustin Nkurunziza IGIHE.com
Benshi mu barangije muri ULK uyu mwaka ni igitsina gore/photo F. Nkurunziza IGIHE.com

Uyu muhango wo kurangiza Kaminuza kuri aba banyeshuri wabereye kuri stade y’iri shuri iherereye ku kicacro cy’iri shuri rikuru ku Gisozi mu karere ka Gasabo.

Umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’Uburezi Dr Harebamungu Mathias niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, wasabye aba banyeshuri kugerageza kwihangira imirimo bakiteza imbere bahereye ku bumenyi bavanye muri Kaminuza.

Aba banyeshuri 2 139 barangije mu mashami arindwi (Economics, Management, Law, Sociology, Administrative science, Populations Studies, Computer Science), muri aba banyeshuri 865 ni igitsina gabo naho 1274 ni igitsina gore.

Abayobozi ba ULK batangaje ko bishimiye ibimaze kugerwaho n’iyi Kaminuza yashinzwe muri Werurwe 1996, birimo kuba ubu ari Kaminuza isohora abanyeshuri benshi.

Prof Rwigamba Balinda watangije iyi Kaminuza, mu ijambo rye akaba nawe yasabye abarangije kujya hanze bagakoresha ubumenyi bufite ireme bavanye muri ULK bakiteza imbere batibagiwe n’igihugu cyabo.

Ubu Kaminuza yigenga ya Kigali, ishami rya Kigali na Gisenyi ifite abanyeshuri 12 209 n’abarimu bose hamwe 273. Kuva mu 2002 kugeza none, Kaminuza ya ULK imaze gusohora abanyeshuri 14 745.

Ku nshuro ya 8, abagera ku 2139 nibo bambaye umwambaro w'abarangije muri ULK/ Faustin Nkurunziza IGIHE.com
Abagera ku 2139 nibo bambaye barangije muri ULK/ Faustin Nkurunziza IGIHE.com
Bamwe mu barangije ULK
Bamwe mu barangije ULK/Photo UM-- USEKE.com

Egide Rwema
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Nibyiza.Ok

  • woow uno mugabo wagize iki gitekerezo n’intwari pe!!!!! ….. ni n’umuhanga cyane komereza aho Prof Balinda

    • good

  • Ubumenyi bahabwa ntibuhagije ngo bashobore kubona akazi hanze!!!!Ni ukurota icyakora muri Congo Kinshassa birashoboka!!! naho ahandi simbizi

    • Ubumenyi buhagije wowe waba arabukuye he ngo uturangire.Butari ubwo gupinga ariko kuko ndabona aribwo bwinshi wibitseho!

  • uyu nu’umugabo rwigamba yafashije benshi kandi imana izamuhezagira uri intwari pe.abadashima jya ubuhorera ahubwo dukeneye maitrise izatangira ryari.

  • mwiruhutse kuko uru ni urugamaba rukomeye mutsinze.Felicitation pour tout le monde ici!

  • Ko hasigayeho agasetsokavua ngo ULK yitwa iyo ubireka kaba gakomokahe?aho si ugupinga ko ubumenyi itanga budafite ireme?Wambwira ukuntu umuntu yaba i Cyangugu akajya yohererezwa notes akaza no gukora ibizamini maze akazagira ubu menyi bumwe n’ubwa mugenzi we wabaye mu ishuri igihe cyose yigishwa nkuko bikorwa mu ma universite ari serious?

  • ndasaba nkomeje pe mwe mwandika mwanafashe aya ma photo kumpuza nuyu mudamu(umukobwa)wicaranye nuyu wambaye amadarubindi.ibindi tuzivuganira.munsubize bikunze munsubize bibananiye.Mugasa.

  • ku photo ya mbere uyu mwana wicaranye nuwambaye lunette mumpuze nawe ibindi ntibitureba.muraba mukoze byiza pe.

  • rukara no kuri internet barahigira bakabona diplome naho ibindi wowe nabagenzi bawe mutekereza kimwe isi irabasize!!kanguka bro kwiga muri kaminuza bitandukanye no muri secondary education

  • Ibitsina mbona bizasimbura amoko mu Rwanda bikanaba bibi kuyarenza! Njye mbona abantu bakwiye kugenda buhoro mu bijyanye n’imvugo zimwe na zimwe zikoreshwa!

  • Aba bavuga ngo ULK ni iyo mbireka ni babandi babura icyo bagaya inka bakavuga ngo dore icyo gicebe cyayo. Muzagane ku isoko ry’umurimo maze murebe capacites zabo.Ubumenyi si izina ni umutwe w’umuntu na organisation institutionnel babamo. Kandi kwiga muri Kaminuza si ugukuba ikabutura ku ntebe y’ishuri ahubwo ni ugukora ubushakashatsi ari nabwo bugaha ireme ry’ubumenyi. Musigeho gusebanya rero nimujye muri Competition. Bravo RWIGAMBA na ba Laureats ba ULK.

  • Sha muge mureka abantu ninde wabonye akazi kakamunanira sha ? uzage muri za populaire urebe ukuntu aba CERAI bacapa akazi ukagira ngo bafite maitrise ,

    mwe murakina kwiga icyambere ni ukuba ufite obectif,ikindi imibereho dufite ishobora kuba motif yo kwiga nabi cg kwiga neza kuko ntawava i cyangugu ngo aze i Kigali asubireyo ananiwe kwiga yicaye mu ishuri ikindi ntawakwiga mu Rwanda cg mu bihugu bya CEPGL ananiwe kujya i Burayi America n’ahandi ibyo rero muvuga ni imiteto ya Bourses muba mwahawe na Leta mukagira bose barayihabwa cg mufite moyens mukagira ngo abantu bose banganya ubushobozi,mumenye rero amazu cg amazina akomeye ya Kaminuza niyo atanga ubumenyi non,…

    gukorera kuntego ugakura amaboko mumifuka ugakora kdi icyo wifuza ukakigeraho ,ku isoko ry’umurimo ugahatana n’abandi gusa ni uko process y’itangwa ry’akazi nayo ari danger ,…

    uratsinda icyanditse ngo interview watashye da ! niba akzi uzakora ari kukubaza ngo tanga CV yawe n’ibindi bisa bityo,niyo mpamvu mukwiye gukoresha imitwe yanyu mugahanga umurimo aho kwirukankana za j’ai l’honneur bagabo ,felicitation kuri ba entrepreuneurs mwabigezeho nimwe mwize abandi bareke urugambo ahubwo bakore wakwiga mu giti ,wakwiga nijoro,wakwiga kumanywa,wajya i Burayi aho wakwiga hose kora ntawuzasenya ibyawe,

    abantu ntibazi aho igihe kigeze,ubundi niocyo kibazo mu Rwanda dufite aho harebwa niveaux( diplome) cg aho umuntu yize gusa kdi aho isi igeze hakenewe resultat ( umusaruro) gusa umuntu atanga ntakindi .sha vrai ndababaye cyane kabisa abantu turacyasinziririye wagira ntitubona icyerekezo cy’aho tugana.sha reka mbareke kabisa.

  • Mwagiye mukizwa, nubwo ntarajya gukomeza kwiga. Barinda n’umugabo

  • waramutse,nibutazi agaciro kikintu ujyawicecekera,ubuzicyanenginka ngo,doricyogicebecyayo,ulk ifashijabanyarwanda benshi mugihugu kanditangubumenyi buhagije,nkandi mashuri,ntamuryanguburikigoryi nkuko nomuyandi mashuri birimo,
    thank you a lot,

Comments are closed.

en_USEnglish