Digiqole ad

Hagaragajwe ibibazo bikigaragara ku rugomero rwa Rukarara

Komisiyo yihariye y’Abadepite yari yashyizweho mu rwego rwo gusesengura no kugaragaza ibibazo bishingiye ku  rugomero rwa Rukarara hamwe n’umushinga w’amazi wa Mutobo,yasoje imirimo yayo kuri uyu wa gatanu tariki 30 Werurwe, isaba inzego zifite mu nshingano urugomero rwa Rukarara ruhereye mu karere ka Nyamagabe, gukemura ibibazo bikirugaragaraho.

Komisiyo y'abadepite ivuga ko hateye impungenge kuko abaturage bahanyura
Komisiyo y'abadepite ivuga ko hateye impungenge kuko abaturage bahanyura

Umushinga w’urugomero rwa Rukarara wagombaga kubaka urugomero rutanga ingufu z’amashanyarazi zingana na megawat 9.5, rukuzura mu gihe kingana n’imyaka ibiri n’amezi ane uhereye tariki ya mbere z’ukwezi kwa mbere 2007, rutwaye miliyoni 16 zirengaho gato z’amadorari y’abanyamerika.

Gusa kubera impamvu zitandukanye  komisiyo itagaragaje, igihe cyagenwe cyaje kurenga kigera ku myaka itatu n’amezi arindwi aho rwaje no kuzura rutwaye miliyoni 26 z’amadorari y’abanyamerika n’ibihumbi 900.

Amasezerano yo kurwubaka yashyizwe mu bikorwa tariki ya 30 z’ukwagatanu 2007. Karema Evode wari uyoboye komisiyo avuga ko igerageza ryakozwe bwa mbere tariki ya 22 z’ukwacumi 2010, kugira ngo bigaragare koko niba urugomero ruzatanga amashanyarazi ariko Ecopower Global ltd, Societe yarwubatse ntibyayihiriye.

Karema avuga ko umyoboro usubiza amazi mu mugezi iyo habayeho ikibazo gituma imashini zihagarara, basanze ari muto bityo biba ngombwa ko bakora uwa kabiri.

Karema Evode,wari ukuriye komisiyo yashinzwe gukurikirana ibibazo by'urugomero rwa Rukarara
Karema Evode,wari ukuriye komisiyo yashinzwe gukurikirana ibibazo by'urugomero rwa Rukarara

Komisiyo muri raporo yayo, igaragaza ko imihanda irugeraho itameze neza kimwe n’imiyoboro ijyana amazi mu mamashine. Ibidukikije nabyo igaragaza ko byangirika bitewe umusozi utengukira ahari ikidendezi.

Uru rugomero kandi uburyo rwubatse ntanzira yateganyirijwe abambuka, Komisiyo ivuga rushobora kubangamira umutekano w’abaturage.

Kuba kandi uru rugomero rwa Rukarara rudashobora kwikoresha ubwarwo rutabonye imbaraga zituruka ku muyoboro rusange, nk’uko bigenda ku zindi ngomero nk’urwa Ntaruka, iyi komisiyo yihariye isanga arindi inenge irugaragaraho.

Karema ati:″Kugira ngo rukore rukenera ingufu ziturutse ku muyoboro rusange, ni nko gushitura. Iyo umuriro ubuze imashine zihita zizima, kandi bishobora kubaho hagati y’inshuro umunani n’icumi ku munsi.″

Ku bijyanye n’umushinga w’amazi wa Mutobo watekerejwe guhera mu mwaka wa 2000, mu rwego rwo kongera no gutanga amazi ahagije mu mujyi wa Kigali, iyi komisiyo y’abadepite yagaragaje ko nyuma y’aho usubukuriwe mu mwaka ushize, mu kwakira uyu mwaka aribwo hazamenyekana Societe izatsindira kuwubaka, ukazatwara n’ibura miliyoni ziri hagati 170 na 200, z’amadorari y’abanyamerika .

Amazu abamo amamashine y'urugomero rwa Rukarara
Amazu abamo amamashine y'urugomero rwa Rukarara
Ku rugomero Rwa Rukarara,aho komisiyo ivuga ko hateye impungenge kuko abaturage bahanyura
Ku rugomero Rwa Rukarara,aho komisiyo ivuga ko hateye impungenge kuko abaturage bahanyura
Ikidendezi komisiyo ivuga kirindukiramo umusozi kandi n'amashyamba acyegereye akomeje gutemwa
Ikidendezi komisiyo ivuga kirindukiramo umusozi kandi n'amashyamba acyegereye akomeje gutemwa
Bamwe mu bari b agize komisiyo yagenzuraga imikorere y'urugomero rwa Rukarara
Bamwe mu bari b agize komisiyo yagenzuraga imikorere y'urugomero rwa Rukarara

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Biragaragara ko umusozi utengukira mu mazi,nkibaza niba muri miliyoni 26 nta mafranga yari arimo yo kubakira(to cement ) aho amazi ahurizwa????? Birababaje pe!

  • ubu se recommendations bakoze ni izihe?
    kuki se baterekanye impamvu Megawatts zari ziteganyijwe zitagerwaho?
    kuki se batagaragaje amakosa yaba yarabaye mu kugura amamashini cyangwa se kubaka urugomero ?
    debut yamazi yari iteganyijwe se yagezweho?
    Ndabona ntacyo mudutangarije kabisa.

  • ibi aba badepite bavuga muri report berekana
    gusa ibibazo ariko ntiberekane ibisubizo.
    ariko urabarenganya hari abadafitemo ubumenyi buhagije nubwo bari muri group bazohereze yo les techniciens de haut niveau bakore analyze igaragara wenda babe supporting with deputy ideas.
    ok

  • Iyi nyandiko ntabwo ariyo raporo ya Komisiyo y’abadepite bakoze igenzura.Iyi nyandiko ni reportage y’umunyamakuru.
    Ibyo mwibaza byose birasobanutse muri iyo raporo.Naho kuba abadepite badashoboye akazi kabo,mu mwaka utaha hazaba amatora y’abadepite.Amarembo arafunguye kubafite inyota yo gusimbura abadepite badashoboye.
    Icyakora tujye tuzirikana n’umugani w’abakurambere ugira uti:”Utazi ubwenge ashima ubwe”!

Comments are closed.

en_USEnglish