Digiqole ad

Uburinganire mu Rwanda ntiburagera mu itangwa ry’umunani ku bana bose – RCN

Umuryango utegamiye kuri Leta witwa RCN Justice et Democratie kuri uyu wa kane watangaje ko nubwo hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu guha umugore ijambo n’uburenganzira bwe, ariko mu miryango nyarwanda hakigaragara ubusumbane no guheza umwana w’umukobwa ku mutungo w’ababyeyi be no mw’itangwa ry’umunani.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RCN, Benoit Joannette
Intumwa ya RCN Justice & Democratie, Benoit Joannette

Mu bushakashatsi uyu muryango wamurikiye muri Lemigo Hotel, bwemeza ko mu miryango nyarwanda, cyane cyane yiganje mu byaro, hakiri umuco wo guheza umwana w’umukobwa ku mutungo no mu gutanga umunani.

Mu muco wa kera, ndetse no mu miryango igitanga “umunani” ubu, abana b’abahungu aribo bitabwaho gusa. Myinshi muri iyi miryango ngo ikaba itanga umunani w’ubutaka ku mwana w’umuhungu ugeze igihe cyo kubaka urwe.

Nyamara ariko, ibi ngo siko bigendekera mushiki we wo mu kigero cye, kuko we ngo iyo agiye kurongorwa apfunyikirwa gusa ibyitwa ‘amajyambere’. Mu gihe musaza we aba yahawe ubutaka ngo ajye kwiyubakira urugo rwe.

Henshi kandi, ngo umwana w’umuhungu aracyafite uburenganzira bwo kwaka umunani we, mu gihe umukobwa we, n’ubundi mu muco byari nk’ikizira, nubu rero ngo ntiyatinyuka kwaka umunani we, ndetse n’uwatse ngo ababyeyi benshi ntibawumuha.

RCN Justice et Democratie, nk’ugamije guteza imbere iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ibanze bwa buri  muntu, yemeza ko ibi ari imbogamizi mu iterambere ry’umwari n’umutegarugori u Rwanda rwimirije imbere.

Mu kubaka ingo zabo, aba basore bahawe iminani yabo, muri iki gihe bashobora kuyifashisha mu kwaka inguzanyo zo kwiteza imbere, nyamara abo bashiki babo bo batahiye amajyambere gusa bajya gushyingirwa bigatuma bahora bateze amaboko ku mugabo kuko nta mutungo ufatika batangaho nk’ingwate mu kwiteza imbere bafite.

Jean Crysostome RUBAGUMYA uhagarariye umushinga RCN mu Rwanda,  yemeza ko muri ubu bushakashatsi bakoze,  nubwo amategeko arengera umumwana w’umukobwa mu by’izungura n’ibindi ahari ariko henshi mu byaro atubahirizwa ku burenganzira bw’umugore.

Yemeza ubu bushakashatsi bwabo bwerekanye ko umugore nta burenganzira ahabwa ku butaka nubwo hari amategeko abumwemerera. Akaba agira inama abagore, cyane cyane abo mu byaro, ko hari imiryango yabafasha gukurikirana uburenganzira bwabo.

Hari hatumiwe imwe mu miryango iharanira uburenganzira bw'umugore
Hari hatumiwe imwe mu miryango iharanira uburenganzira bw'umugore

Henshi ngo umukobwa ubyarira iwabo nta burenganzira ahabwa ku mutungo cyangwa umunani w’ababyeyi be, gusa  umuhungu we yabyara hanze y’iwabo ibyo ntibibe ikibazo cyimwambura uburenganzira ku munani ashobora kugenerwa n’umuryango we.

Uyu muryango wa RCN Justice et Democratie wavukiye mu Ububiligi, kuva nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ukorera mu Rwanda, Burundi na Congo Kinshasa, ugahanira uburenganzira ku butabera ,n’uburenganzira bwemewe n’amasezerano mpuzamahanaga.

Daddy SADIKI RUBANGURA
 UM– USEKE.COM

en_USEnglish