Digiqole ad

Airtel yatangiye ibikorwa byayo ku mugaragaro

Sosiyete ya Airtel icuruza ibya telefoni zigendanwa yatangije kumugaragaro ibikorwa byayo kuri uyu wa gatanu tariki 30 Werurwe, Airtel itegerejweho gufasha u Rwanda kugera kuri gahunda rwiyemeje ko mu 2016 ruzaba rwageze kuri miliyoni umunani z’abakoresha telefoni zigendanwa, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wari mu mihango yo gutangiza Airtel.

Minisitiri w'intebe hagati mugikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Airtel
Minisitiri w'intebe hagati mugikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Airtel

Minisitiri Pierre Damien Habumuremyi yatangaje ko Leta yishimiye ukuza kw’iyi sosiyete mu Rwanda kuko Leta izi neza uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’igihugu.Yongeraho ko binyuze muri RURA Leta izakomeza gukurikirana imikorere yayo kimwe n’izindi bihuriye ku isoko.

Manoj Kohli umuyobozi mukuru wa Airtel, yavuze ko kompanyi ayoboye yiteguye kuba umufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda mu nzira irimo y’icyerekezo 2020, izana gahunda zifitiye abaturage akamaro.

Uyu muhinde uyobora Airtel ati: “ Tuje gukora Business mu Rwanda, no kurufasha gukomeza kuba nka Singapore yo muri Africa, tuzibanda gukorera no mu byaro

Airtel iteganya gushora miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika mu myaka itatu iri imbere, ivuga ko yizeye kwigarurira isoko ry’u Rwanda kubera abafatanyabikorwa ifite basanzwe bakomeye ku rwego rw’isi nka IBM na Erickson.

Iyi kompanyi yavukiye mu Buhinde mu 1995, kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu ku rwego rw’isi mu kugira abafatabuguzi benshi.

Kugeza ubu ikorera mu bihugu 19 muri Afurika nka  Burkina Faso, Chad, Republique democratique du Congo, Congo (Brazza Ville), Gabon, Ghana, Kenya, Malawi, Madagascar, Niger, Nigeria, Seychelles, Sierra Leone, Tanzania, Uganda and Zambia.

Ikoresha abatuye icyaro cyane cyane nk’uko umuyobozi wayo yabitangaje. Airtel ije isanga ku isoko MTN, TIGO Rwanda na Rwandatel zikorera mu Rwanda.

Amwe mu mafoto yaranze uyu muhango wo gufungura kumugaragaro isosiyete y’itumanaho Airtel

Minisitiri w'intebe na Dr Ignace Gatare Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga n'abayobi bakuru ba Airtel
Minisitiri w'intebe na Dr Ignace Gatare Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga n'abayobi bakuru ba Airtel

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Airtel iziye ijyihe jye Mtn ndayikunda cyane kuberako network iboneka hose kandi neza ariko nkunda abangabanyiriza ibicyiro.ntuze MTN ,TIGO na AIRTEL ndayicyeneye.nzajya nkoresha itumanaho ritambangamira. kandi rihorana idusya.sinabura gushimira Reta y’urwanda itujyezaho ibintu nkibi byiza.

  • Nize vuba turebe ako gashya itwijeje dore ko zose ziza zitwizeza ibitangaza bikagenda birangira gahoro gahoro.
    Urugero:Tigo yatangiye ari icumi ku munota none ubu no kubahamagara ubasobanuza baguca amafaranga.

  • Ndishimye nize ihige tigo irebe ko yafata umwanya nkuwa rtel .

  • izapfe kudahenda gusa

  • “u Rwanda kugera kuri gahunda rwiyemeje ko mu 2016 ruzaba rwageze kuri miliyoni umunani z’abakoresha telefoni zigendanwa”.
    Njye ndabona iyintego igoranye kugerwaho. Byaba bivugako hafi 80% z’abanyarwanda bababatunze telefoni!!!!!Muri bariya nibura 50% yabo batabona ibyokurya!!! Ego mama amajyambere n’iingengamigambi biragwira!!!

  • kubara tigo na mtn babonye mukeba bazagabanya ibiciro,karibu tena dukunda agashya kandi muzehe wacu ibyo yiyemeje arabikora ndamukunda pe numukozi abashoramari vraiment babaye benshi indege ni nyinshi itumanaho ok hotel zigezweho ok jye ndamwemera ni nimusilimu bay dawe so ndamwifuriza imahoro y’imana tumuri inyuma.

  • ntakidsanzwe izanye,namafranga ije kwishakira si impuhwe yatugiriye,izahahe ironke.

  • Abafite gahunda nziza bose ni baze,gusa ntibazatubere nka Tigo,uko bazatumenyereza azabe ariko bakomeza,cg barusheho kubigira byiza!

  • Gusa abayobozi bayo nibareke ubwirasi: ngo ntibaha akazi abakirangiza!!!!!!!!!!, nibacishe make bakorane n’abana b’u Rwanda.
    Ese ye barabona ko bazakoresha abakozi bavuye muri MTN cyangwa Tigo gusa ?

  • muri Inde Airtel yazamuye ibiciro ntitukihamagarira abavandimwe, iramenye izadufashe ntizabigeze no mu rwa Gasabo!!

  • karibuni guyz

  • Ndashaka kumenya uko ibiciro byayo bihagaze:ari amatalephone yayo,ari ibiciro byo guhamagara,… naho ubundi turi ku isoko rigari umuntu ahitamo ikimuhendukiye. Cyakora MTN na TIGO zari zimaze kuturembya pe!agafaranga kadushizeho ;Airtel nitabare cg nabo badohore babonye mukeba!

  • n’ubundi mtn na tigo basigaye bapyeta udufaranga mu kanya nkako guhumbya. reka turebe ko hazamo akantu. nayo nize dore bose ni abahashyi nta kundi. welcome

  • Hababa aba nabo nibamara gutera imbere bazagenda nka Rwandatel

  • Erega muzatera imbere MTN imaze imyaka ya kontaro yayo

  • In competitive market, the cost leadership is applied, so what we suggest is a lowest price.Grow up RWANDA.

  • aha reka dutegereze turebe icyo nayo izatugezaho. mbifurije ihirwe muri business yabo.

  • IYI SOSIYETE IKORERA HE?NDAVUGA IKICARO GIKURU HANO MU RWANDA.IBYA SERVICE BYO TUZABYIBONERA TURI KUYIKORESHA KUKO HARI IZO UHAMAGARA NGO IYO NUMERO NTIBAHO KANDI ARI IYAWE USANZWE UKORESHA…..AHAHAHAHAHA. MWANDANGIRA AHO NAGURA SIM CARD NKAJYA SIMBURANYA ZIRIYA ZANZE GUCAMO MAMA WEEEE!!!!!!!!!!!

  • IKORERA I REMERA HAFI YA STADE AMAHORO

  • nonese ko dushaka akazi,twarangije kera ,ibisabwa nibiki?

  • Irakaza neza AIRTEL.Ntakindi cyatuma tuva kuri TIGO cg MTN uretse igabanuka ryibiciro ryazanwa na AIRTEL.Nibikora tuzakorana.Nitabikora cyangwa igahora ihinduka nka Tigo tuzayivaho.

  • ko itahaye akazi abagore se ? muri ayamafoto nta GENDER ihagarara ,bite ?

    nigere na Rhrise turayikeneye

Comments are closed.

en_USEnglish