Digiqole ad

KIST igiye kubaka inyubako izacumbikira abakobwa 576

Mu rwego rwo kubungabunga ubutekano w’abanyeshuri b’abakobwa biga mu ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga(KIST) Dr Jean d’Arc Mujawamariya umuyobozi w’iri shuri kuri uyu wa gatatu yagaragarije abanyamakuru umushinga w’inyubako izafasha abakobwa mu nyigire yabo.

Igishushanyo mbonera cy'inzu KIST iteganya kubakira abakobwa
Igishushanyo mbonera cy'inzu KIST iteganya kubakira abakobwa

Iyi nyubako izacumbikira abakobwa 576, ikazabafasha mu kwirinda zimwe mu nzitizi bahura nazo zitewe no kwiga bacumbitse hanze y’ikigo.

Dr Jean d’Arc Mujawamariya, avuga ko abakobwa biga muri KIST bahura n’ibibazo by’imyigire kubera gutaha hanze, kenshi bwije cyane. Kuba hanze kandi ngo ni imbogamizi ku mibereho yabo kuko baba bitegeye cyane ibishuko, ihohoterwa rishobora no kubaviramo guterwa inda n’ibindi biturutse ku miturire yabo yo hanze y’ishuri.

Uretse izi nzitizi yagaragaje ko hari n’abana baba iwabo ariko ntibabone umutekano uhagije mu gukurikirana amasomo, ngo kuko hari ababyeyi batumva ukuntu umukobwa ashobora kwiga no gusubiramo amasomo akageza saa sita z’ijoro akiri hanze, cyangwa akaba yahabwa imirimo myinshi itamworohereza kwiga mu gihe ari mu rugo.

Kuri Mujawamaliya kandi, ngo benshi mu bafite amacumbi bacumbikiramo abakobwa bibabana, kuko yenda badafite imiryango muri Kigali, benshi muri ba nyiri aya macumbi usanga ngo bibaza ko aba bakobwa batiga gusa, ahubwo ngo ari abagiye kujya bazana abagabo ba nijoro.

Dr Mujawamaliya, 42, mu kiganiro yashyikirizaga abanyamakuru kuri uyu wa gatatu
Dr Mujawamaliya, 42, mu kiganiro yashyikirizaga abanyamakuru kuri uyu wa gatatu

UWASE Mavubi Patricie, umwe mu banyeshuri wiga muri KIST, mu mwaka wa kane ibijyanye n’ubwubatsi nawe yemeza ko abakobwa bicumbikira hari ingorane bahura nazo mu myigire. Yabo.

UWASE ati:″Hari ikibazo cy’inda zitateganijwe abanyeshuri baterwa, ibyo bigaraga ku mubare munini kubera ko abakobwa batagira aho batuye, kandi iyo utwaye inda utateganije bibangamira imyigire yawe no gutera imbere kwawe″.

Izi nzitizi zose zigaragazwa n’ubuyobozi ndetse n’abanyeshuri, Dr Jean d’Arc MUJAWAMARIYA, avuga ko umushinga w’inyubako izaba igizwe n’amazu atatu agerekeranye azaba amacumbi y’abakobwa, uzaba igisubizo.

MUJAWAMARIYA ati:″Izi nyubako nizuzura zizatuma umwana w’umukobwa yiga atuje kuko azaba aziko afite umutekano n’umwanya we wose” .

Iyi nyubako y’amazu atatu agerekeranye izaba ifite imbyumba 144 bizakira abanyeshuri b’abakobwa 576, bane mu cyumba kimwe kirimo ibitanda bibiri bigerekeranye, ikazubakwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Kaminuza ya KIST, mu gihe cy’umwaka umwe ikaba igiye gukora ubukangurambaga ku baterankunga mu gushaka ingengo y’imari izubaka iyi nzu, undi mwaka igatangira kubakwa, bityo ikazuzura mu gihe cy’imyaka 2.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ikigaragara cyo mufite umushinga mwiza wo kubungabunga umutekano wa bashiki bacu mu myigire yabo,ariko ndibaza nti ese mu myaka ibiri hazaba hamaze gutwitwa inda zingana iki, hakorwa iki iyo nyubako irinda inda mu gihe itaruzura? reka ndangize mbwira bashiki bacu nt ni mumenya agaciro kanyu muzamenya n’agaciro kibyo mukurikiye Imana ikomeze intege zanyu mu nyubako y’imitima murakoze

  • Ibyo aribyo byose igitekerezo ni kiza,iyaba n’abandi bayobozi batekerezaga batyo batiriwe mu matiku yo kugundira imyanya badafite icyo bakoramo! Bravo Muja!

Comments are closed.

en_USEnglish